Umwanditsi wa Episode
Story by Sharif Kigezi (Screenplay by Sharif Kigezi)
EPISODE 1
FADE IN:
INT. HARI IGIPANGU KININI KIRIMO AMAZU MENSHI AKODESHWA – NI MUGITONDO
Imwe muri ayo mazu harimo umusore witwa Mario uri mu kigero cy’imyaka 25 aracyaryamye.
(Phone alarm sound)
MARIO:
What a f*ck! Mario urapfuye boss arakwica wacyererewe gute nkubu koko, urapfa pe!(Ari kwivugisha)
Yahise yambara imyenda vuba vuba ari brosa asohoka munzu yiruka ajya gutegerereza bus.
INT. IMPANO FLOWERS – IDUKA RICURUZA INDABO
Ni mu iduka ricuruza indabo aho Mario akora, harimo undi mukobwa (CHRISTELLE INGABIRE) bigaragara ko nawe akiri mumyaka ya za 20 yashyize ama ekuteri mu matwi ari gukora amasuku aririmba.
Uko ari muri ibyo byose Mario yahise yinjira yihuta akuramo ikote yari yifubitse.
MARIO:
Stella, boss ntaraza se ko nagoswe nkaryamira mawe ukaba wabinkoze ntumpamagare? Uziko wagirango ntitubana mu gipangu kimwe?
Gusa uko amubwira ibyo byose ntago ari kumusubiza arasa n’utigeze amubona yinjira bigaragare ko atari no kumwumva bitewe na ekuteri yambaye.
Mario yarabibonye ahita azimukuramo.
MARIO:
Hey Stella, I’m talking to you! (Avugira hejuru)
STELLA:
Urankanze wa murezi we!
MARIO:
Narindi kukubaza ngo ko wansize ntunambyutse ubu boss ntiyaje akambura?
STELLA:
Oya man ntago araza, gusa nta n’ubwo nagusize mbishaka ahubwo nabyutse kare kugirango nze nkore amasuku ntubiziko ejo twatashye tutayakoze untahisha unyirukansa ngo ugiye gutanga show?
MARIO:
Harya? Umva winyibutsa nageze murugo hafi saa cyenda z’ijoro nubwo bafunze saa saaba ariko nabanje kujya kurya kwa Steve mbona gutaha.
STELLA:
Mwana, ukuntu ukora ntibizakwica koko? Ngaho uvuye hano wakoze umunsi wose uragiye ugiye gukora ubu Deejay (DJ) ijoro hafi ya ryose ntaguteka ntaki, wagiye ucishamo ukanaruhuka koko?
MARIO:
None nabigenza gute se wa rutwe we ko ejo cyangwa ejobundi hazaza umujama wakoze ikofi akakujyana ukajya mu rwuzuye njye nintakora cyane nzaza untunge ra?
STELLA:
Ndabyumva yego ko ukwiye gukora cyane ariko jya unyuzamo uruhuke mwana ureke ibyongibyo.
Ikindi Kandi wabona ari nawe tuzabana, karitsiye yose ntiyirirwa ivugango turi nk’umugabo n’umugore! (Aseka)
MARIO:
Ntukansetse mhn, nta n’umuntu wamugani wabyemera ko turi inshuti bisanzwe kubera ukuntu babona tubanye gusa nyuma ya byose bazakurya bu firiti nanjye nze kunywa! Hhh (Aseka)
STELLA:
Wa murezi we se bandya bu firiti ndi biryo, gira vuba ushyire ziriya ndabo bazanye muri post harvest zidapfa uze dukore ya order badusigiye ejo boss ataza kuturakarira. (Arakaye mo gato)
MARIO:
Mba nkina mwana ntukandakarire, ntubiziko uri mutima ngwanje niyo wa za kora ubukwe nzakubera Marene! Hhhh (Aseka)
STELLA:
Marene w’umugabo se abaho? Hhhh umva reka kunsetsa dukore akazi wa rutwe we!(Aseka)
INT. HARI INZU NZIZA IFITE UBUSITANI BUNINI NA PISCINE.
Muri iyo nzu harimo umukeru wicaye mu kagare ka bafite ubumuga ari kureba televiziyo, kurundi ruhande hari umwana muto w’umuhungu wambaye imyenda y’ishuli ufite nk’imyaka itanu ari gufata breakfast.
Kurundi ruhande hari umugore mwiza bigaragara ko akiri muto (ZUBA MELISSA) wambaye akajipo kagufi n’agakote bisa n’inkweto ndende ari kwisiga makeup abikora vuba vuba, yahise afata ishakoshi n’imfunguzo z’imodoka aza yegera wa mwana uri gufata breakfast.
ZUBA:
Sano, nizereko wasoje dore tutaza gucyererwa ambutiyaje ya Kigali mu gitondo ntitwayikira.
SANO:
Ngaho tugende mama, ibi ndabitwara mu gakapu ndagenda mbirya mu modoka utandakarira ejo kuri birthday yanjye ukazanga guhamagara papa kandi waranyemereye ko uzamubwira akaza mukansohokana.
ZUBA:
Ahh ahh look at you! Ntubiziko uri my sweet mutima ntakurakarira se chr. Ngaho genda usezere nyogokuru umuhe iki bizou tugende.
Sano yagiye gusezera nyirakuru bigaragara ko atavuga.
ZUBA:
Ngaho genda ujye mumodoka ndaje Sano.
Sano yarasohotse ajya mumodoka Zuba asigara ari guhobera mama we bigaragare ko atavuga ndetse aba yicaye mukagare k’abafite ubumuga gusa ari kwitegereza umukobwa we Zuba cyane bisa nk’aho hari amarenga ashaka kumubwira.
ZUBA:
Mama, windeba gutyo dore ngiye kugenda ndya mu modoka ntamwanya wo kwicara mfite ngomba kubanza kugeza Sano Ku ishuli kandi mfite n’abantu batatu batanze appointment ngomba kuza kwitaho uyumunsi urabizi nawe kuba umuganga w’indwara zo mumutwe ntibiba byoroshye, ahubwo byee dore ndabona na Tantine Muhoza aje ari bukwiteho ntuze kwanga kurya naha nimugoroba ndagukunda cyane Mama wanjye umwe k’umubumbe! (Aseka)
Nyuma yo gusezera nyina yahise ajyenda, nubwo mama we atavuga ariko bigaragara ko bafite ukuntu bavugana mumarenga.
EXT. MU MODOKA
Zuba atwaye imodoka agenda anarya umugati ari nako asomeza icyayi yashyize mu ga flask gato, inyuma mumodoka hicayemo umuhungu we Sano.
Uko bagenda basanze ambutiyaje yabaye nini.
ZUBA:
Ayii! Iyi ambutiyaje koko kucyi iza hari ibintu by’inzenzi byo gukora? (Ari kwivugisha bigaragara ko afite na stress)
Muri iyo karitsiye aho ambutiyaje yafatiye Zuba ni naho rya duka ricuruza indabo ryitwa IMPANO FLOWERS riherereye.
EXT. IMPANO FLOWERS
Mario yafashe ikarito irimo bouquet z’indabo, Stella amutwaje kasike ya moto bakoresha delivery bigaragara ko Mario hari abo azishyiriye.
STELLA:
Fata kasike ujye ugenda witonze, ariko utebuke nyuma y’amasaha abiri hari indi order batanze njyiye kuba nzikora ni bouquet nk’icumi za Orange Espana zivanze na Proud.
MARIO:
Copy that Mabuja! (Aseka)
STELLA:
Mabuja na benewanyu rutwe! Genda n’ubwo mbona hakirimo ambutiyaje utebuke. (Aseka)
INT.
Zuba uko ari kurya mumodoka ambutiyaje yavuyemo kuko hari hagiyemo amatara yemerera imodoka kugenda ntiyabimenya, yashidutse yumva imodoka ziri inyuma y’iye ziri kumuvugiriza amahoni imwe imugongaho inyuma yimenaho icyayi kw’ijipo arandura ariko bitari cyane.
ZUBA:
Oops!! Mwakwitonze mwebwe mukareka kuntera stress(ari kwivugisha), Sano are you okay chr?
SANO:
I’m fine mummy, tugende.
EXT.
Mario nawe yaraje abonye uwo murongo w’imodoka utari kugenda bitewe nimodoka ya Zuba iri imbere y’izindi kandi amatara yemerera ibinyabiziga kugenda ariyo ari kwaka yahise ashaka kuzicaho ngo azi depase
Yakije moto arazi depasa, gusa kurundi ruhande Zuba nawe yahise yatsa imodoka ngo agende
Zuba mukugenda yarangaye gato ari gufunga umukandara wa Shoferi neza aba agonze Mario kuko atari yabonye ko iyo moto Mario atwaye yarigiye kumu depasa.
READ OUT EPISODE 2🔥
Ubusobanuro: Int. (Mu nzu); Ext. (Hanze)
Leave a Reply