Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP02

EPISODE 2

EXT.

Zuba akibonako agonze umuntu yahise afata feri vuba vuba n’igihunga kinshi ari gutitira ubwoba bwaramurenze no gusohoka mumodoka bibanza kumunanira.

Yabanje kureba ko umwana we ameze neza ubundi asohoka mumodoka asanga abantu bahuzuye baje gutabara agenda yegera umuntu agonze ngo arebe ko harikintu abaye asanga ahubwo ari kwegura moto ngo arebe niba itangiritse.

MARIO:

Oh sh*t! Boss simukira noneho moto ye itangiritse kandi yirirwa ambwira kugenda neza sinumva,  Ahh Mario urumupfu pe! (Ari kwivugisha)

Uko Mario ari kwivugisha gutyo abantu bamuhagaze hejuru Zuba yaje amwegera amubaza niba haricyo yabaye,

ZUBA:

Hey! Umeze neza?

MARIO:

Yeah! Waretse kunsetsa wa mukobwa we, wowe urabona ntabyukanye umwaku? Reba iyi moto ukuntu ibaye waranjyiza ngo meze neza, ubu se boss ndamusobanurira iki, ziriya ndabo se zo! (Ababaye)

ZUBA:

Umbabarire rwose nkugonze ntabishaka sinari nakubonye pe!

MARIO:

It’s fine, ni amakosa yanjye njye washatse ku ki depansa.

ZUBA:

Reka mpamagare ambulance dore wakomeretse ku ivi

MARIO:

Oya ntabintu bya ambulance meze neza aka ni akantu gato ikomereze urugendo njye meze neza.

ZUBA:

Ntago umeze neza dore uri kuva amaraso nipantaro yacitse, basi ngwino mu modoka nkutware kwa muganga?

MARIO:

Igendere meze neza, ikibazo cyonyine mfite ni moto yangiritse nizi ndabo, genda rwose ubu nifitiye stress wa muntu we.

Uko bari muri ibyo Stella yaje yiruka n’igihunga cyinshi aza ari guhobera Mario.

STELLA:

Mario, are you okay? (Ari kurira)

MARIO:

Meze neza mhn, ahubwo uri kumpobera ukambabaza ariko reka kurira ntago napfuye ntureba ko turi mu muhanda. (Aseka)

STELLA:

Erega kiraseka kandi cyakomeretse, tujye kwa muganga ahubwo vuba.

MARIO:

Wapi ntabyo kwa muganga nabahakaniye ahubwo iyi moto n’izi ndabo boss simukira.

STELLA:

Byamaze icyambere nuko uri muzima mwana, naho boss nashake, ubundi se uyu mukobwa arakora iki hano ko atagenda?

MARIO:

Yarari kumbaza niba meze neza, ahubwo se imodoka yawe ntakibazo yagize ra?

ZUBA:

Oya, imodoka imeze neza ariko ufite kujya kwa muganga, naho niba ari icyibazo cya moto yangiritse yo umbwire amafaranga igura n’indabo zangiritse nonaha reka ndebe agatabo Ka sheke (Cheque) mumodoka nyaguhe.

MARIO:

Reka nta by’amafaranga wowe igendere ninjye waruri mumakosa.

STELLA:

Kumbe nuyu mugore, niba ari n’umugore cyangwa umukobwa ukugonze ukaba utahamagaye polisi? Njye njyiye kuyihamagara ntimukagonge abantu ngo nimurangiza mwitwaze kubaha amafaranga, Ibyo by’amafaranga ujye kubivugana na polisi twe nta mafaranga twagusabye, reba erega wagira ngo akwitayeho kandi ari kugirango udatanga ikirego kuri polisi. (Arakaye, anavugira hejuru)

MARIO:

Oh pe! Polisi yicyi Stella? Look ninjye wari uri mu makosa reka umuntu w’abandi tugende.

ZUBA:

Wa mukobwa we, ndabyumva urababaye kandi uri mukuri niba unahamagara polisi uyihamagare ariko nushaka unyizere sinamugonze mbishaka.

STELLA:

Vuga uvuye aho, abanyarwanda turaziranye Sha! Ahubwo Imana usenga iragukoreye kuba ntahamagaye polisi, genda ikomereze ureke utwo tugambo uri kwivugisha.

Zuba yabonye ko Stella yarakaye akuramo ikarita y’akazi (business card) ayiha Mario.

ZUBA:

Okay, reka njyende dore business card yanjye nugira igihe cyose uzagira icyaricyo cyose ucyenera uzampamagare please.

MARIO:

It’s fine, kandi urakoze!

ZUBA:

Oya ntacyo nkoze ahubwo ningira ikintu nkufasha nibwo nzumva mbohotse.

STELLA:

Nye nye nye nye! Umva mada, f*ck off ndambiwe drama zawe hano, Mario mfata kurutugu tugende. (Arakaye)

MARIO:

Iyi moto se n’izi ndabo turabisiga ahangaha?

STELLA:

Tugende byihorere ndaje mpamagare wa mujama ukorera hariya twegeranye arabizana ahubwo tugende njye gushyira antibiotic aho hantu hakomeretse nanahapfuke.

MARIO:

Harya dufite first aid kit?

STELLA:

Yego irahari.

Stella yafashe Mario baragenda, bigaragare ko Mario yakomeretse ku ivi ho gato kuko ari kugenda acumbagira gusa ya business card Zuba amuhaye uko yahagurutse yayitaye aho ntiyabimenya ko ayitaye.

Kurundi ruhande Zuba yinjiye mumodoka akomeza urugendo.

INT.

Stella ari gupfuka Mario ahantu yakomeretse boss wabo yaraje ubonako yarakaye cyane.

MARIO:

Stella, dore boss araje noneho simucyira.

STELLA:

Natabyumva abireke wana n’ubundi ntago wamereye amenyo hano.

MARIO:

Suko se!

BOSS:

Erega muricaye nta n’isoni, ba bakiriya bamaze kumpamagara bambaza ngo indabo banyishyuriye zirihehe namwe muraho mwasamye gusa.

STELLA:

Ese boss ntano kubaza impamvu tutazitwayeyo ahubwo uraza uvuga nabi gusa.

BOSS:

Erega uravuga! Nta mpamvu n’imwe mwampa yo kwica akazi kuko namwe iyo igihe cyo guhembwa cyigeze nta mpamvu yo kutabahemba nabaha ngo muyumve.

MARIO:

Ese ntan’ubwo ubonako nakoze impanuka boss?

BOSS:

Ibyo ntago bindeba, ahubwo iriya moto ndayishaka ikoze neza n’amafaranga yaziriya ndabo 200,000RWF ndayashaka.

MARIO:

Nonese ayo bakwishyuye wayabasubije ahubwo wenda ukazankata ayo wari waziranguye?

BOSS:

Hhhh ariko uransetsa rwose! Reka nkorohereze rero, kuva uyumunsi ntukiri umukozi wanjye ushake ahandi nubundi nakwihanganiye kenshi kubwo gucyererwa kwawe.

MARIO:

Uri seriye se boss, ubwo nuko ubirangije?

BOSSc:

Umva harya muri cya cyongereza cyanyu mujya muvuga ngo ni finish? Ntakazi kagihari, finito.

MARIO:

Basi se wampaye ayo nari ngejejemo?

BOSS:

Uri kunkinisha ariko? Ugize Imana sinkwishyuje indabo zanjye na moto yanjye wanjyije none ngo ayo nkusigayemo ahubwo gira ugende sinkusiga hano.

STELLA:

Boss, ntabutabera buri muri ibyo bintu rwose, nanjye sinkiri umukozi wawe ndagiye.

BOSS:

Christelle, oya ntago wagenda ndabizi nuko urakaye ariko ntago wagenda.

MARIO:

Wiba umuswa murezi, kora akazi urabizi ntiwahita ubona akandi. Ntago wava kukazi gutyo.

STELLA:

Whatever, boss turikumwe nanjye uyumunsi ndataha nzagaruka ejo niba kandi utanashaka ko nzagaruka ntabirenze.

BOSS:

Okay, ngaho genda ariko ntukareke uzizindure gusa ako gasuzuguro si sawa.

STELLA:

Sawa nyine.

Stella yahise afata Mario kurutugu barataha, gusa uko bigaragara nyiri ryo duka ricuruza indabo akunda Stella cyane.

INT.

Kurundi ruhande Zuba nyuma yo kugeza umwana ku ishuli yahise ajya mukazi, arikorera ni Umu doctor uvura indwara z’imitecyerereze (psychologist).

Yicaye mu biro aho akorera afata telephone hari umuntu yahamagaye

(PHONE CALL)

ZUBA: Allo Tacha! (mu ijwi rito ry’umuntu ubabaye)

TACHA:  Allo, is everything okay? Ko uri kuvuga nk’umuntu warwaye?

ZUBA: Umva ntago narwaye gusa uyu munsi nakoze impanuka.

TACHA: What?? Urihe none aha ngo mpite nza? None aha reka mfate bag mbwira aho uri?

ZUBA: No, ntampamvu kora akazi utaza gushwana na KAMANZI ntago ari njye wayikoze ahubwo nagonze umuntu Imana iratabara akomereka gato.

TACHA: Oh pe! Warunteye ubwoba, polisi nta kintu yakubajije se?

ZUBA: Urumva yanze ko mujyana kwa muganga nta na polisi yahamagaye, gusa ubyumve ngo ni umusore mwiza!

TACHA: Rahira se? Suko biza!! Nizereko mwamenyanye neza?

ZUBA: Aho uganisha ndahumva genda ntago aribyo, ikindi ni mutoya kurinjye kandi urabizi nta n’ubwo ibintu byo gukunda bikimbamo icyo nshyize imbere n’ukwirerera umwana no kwita kuri mama ntakindi.

TACHA: Umva reka nkore akazi ndaza kuza kukureba nimugoroba tuyavuge ndabona umugabo wawe Doctor KAMANZI aje ansanga.

ZUBA: Umugabo wanjye wuhe se? Ujye uvuga Ex kuko twahanye gatanya mwese muhari, ahubwo reka nze mwandikire message mwibutse ko ejo ari isabukuru y’umuhungu we hari n’igihe ataza ndamuzi gukunda akazi kwe akatuburira umwanya biri mu bintu byatumye dutandukana urabizi.

TACHA: Sawa byee chr turaza kubonana umbwire iby’iyo bogari mwahuye wabona harimo nicyi nicyi (Aseka)

ZUBA: Kandi warasaze mhn, sawa byee ndagukupye.

INT.  

Ni mugoroba, Stella nyuma yo gutahana na Mario yaragiye aramutekera amwitaho nk’umuntu urwaye dore ko bakodesha no mu gipangu kimwe.

Stella yagumye aho Mario aba kugirango akomeza amwiteho

STELLA:

Mario, urabyumva ute se ntumye umuntu nk’akanusu k’inyama nkagutekera agasosi ka fresh?

MARIO:

Wikabya mhn reka kwigora, ahubwo njyiye kujya mu kazi ubwo ari kuwa 5 abantu baba basohocyeye muri kariya kabari ari benshi njyiye kubatwikira nka DJ wambere inaha baranzi.

STELLA:

No way! I can’t believe you man, reba ukuntu umeze none ngo akazi?

MARIO:

Ahubwo I can’t believe you ari wowe, urabizi banyirukanye hariya ndagirango nze gusaba boss wahariya ku kabari ko najya mpakora ku manywa niyo yangira bar man kuko Steve yambwiye ko benda kumushakira umuntu bakorana, ubwo urumva nintajyayo nzamusaba akazi ko gukora kumanywa mpereye hehe?

STELLA:

Look, ndakumva sibyo? Ariko urarwaye, just nyumva bwarimwe sibyo?

MARIO:

Ariko wait! Hari ikindi kintu nàba naracitswe mumibanire yacu njye nawe?

STELLA:

Nkigiki se? I care about you ntakindi, ndabyumva ukeneye amafaranga and I’m fine with it, ariko bwarimwe niba urwaye waba witonze ugakira.

MARIO:

Look ndakubaha nk’inshuti magara yanjye unyitaho kuruta undi muntu uwariwe wese waba waranyitayeho kuva nabaho kandi ndanabikubahira ariko nkeneye amafaranga ngo mbeho kuko urabizi napfa, nakira cyangwa nkakena umuryango wanjye nta n’umwe ubyitayeho yaba ari mama afite urundi rugo na papa nawe nuko, rero ntawubyitayeho n’iyo nagira ikibazo niyo mpamvu ngomba gukora uko naba meze kose.

STELLA:

Ariko njye ndahari? (Arira)

MARIO:

Offffff yaa! why are you crying now?

Mario yabonye ko Stella ari kurira atangira kumuhanagura amarira, Stella nawe ahita amusoma bitunguranye.

Mario yabuze icyo akora nicyo areka uko bavuganaga bari bicaye kuburiri, umwe abura imbaraga zo kurekura undi batangira gusomana bose ubonako babishaka!

READ OUT EPISODE 3🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *