EPISODE 3
INT.
Uko bari gusomana Mario yahise yigarura yiyaka Stella asa n’umujijisha ko amutonetse hamwe mw’ivi yakomeretse.
MARIO:
Ah! Urantonetse mhn.
STELLA:
I’m sorry! Ndakubabaje? Reka turebe?
MARIO:
Ndakubeshye Hhhhh (Aseka)
STELLA:
Okay ndabyumva impamvu ubikoze noneho. (Arakaye)
MARIO:
Look, ntabwo twakabaye dukora biriya bintu twari tugiye gukora, turinshuti nziza sinshaka kuguhomba.
STELLA:
Yeah yeah! Byari amakosa yanjye umbabarire. (Afite isoni)
MARIO:
Oya, ntago yaramakosa yawe kuko nyuma ya byose turabantu, reka kunzanaho ibintu byo kureba hasi Stella nzi ntamasoni agira.
STELLA:
It’s fine, but remember that after all i’m a girl. Ahubwo byee wiyiteho niba ugiye mu kazi tubonane mugitondo. (Ababaye)
MARIO:
Stella, wait!! Offf yaaa nkubu mvuze iki gitumye agenda arakaye kweri?
Mario, ubanza uri ikigoryi! (Ari kwivugisha)
Stella yasize Mario ahongaho, Mario nawe ahita ahamagara Moto kugirango ajye kuri ka kabari aho ajya akora ubu DJ.
INT. ZUBA MENTAL HEALTH ASSISTANCE – NI NIMUGOROBA.
Aho Zuba akorera bwa mwiranye kuko agifite umurwayi ari kwitaho w’umugabo.
ZUBA:
Nyakubahwa Gaston, ndakumva cyane ko kuva ku nzoga byakunaniye ariko kunywa inzoga sicyo cyibazo kuko hari benshi bazinywa ariko batabaswe nazo, nanjye ndi murabongabo, ahubwo ikibazo ni ikigutera guhora mu kabari?
GASTON:
Doctor, impamvu nayikubwiye kuva umugore wanjye menye ko ansha inyuma natanjyiye kunywa inzoga nyinshi kandi ndamukunda cyane sinabimubwira kuko mba mfite ubwoba ko yansiga agatwara n’umwana umwe w’umukobwa dufitanye. (Ababaye)
ZUBA:
Nukuvuga ngo urabizi ko umugore wawe aguca inyuma ariko wabuze imbaraga zo kubimubwira kugirango atazaguta?
GASTON:
Cyane, gusa nsa n’uwasaze nubundi burigihe ntaha nasinze akazi sinkigakora neza, muri macye ubuzima bwanjye bwose bwabaye umwanda. (Arira)
ZUBA:
So, wigeze utekereza ku mpamvu ituma aguca inyuma se?
GASTON:
Natekereje ko twashakanye atankunda nkuko namukundaga.
ZUBA:
Niyihe mpamvu se wumva ishobora gutuma umugore yemera ko mushakana kandi atagukunda?
GASTON:
Ah! Icyo nicyo ntumva nanubu gusa ntangiye kubona ko twashakanye kubera amafaranga yarankurikiyeho kuko nubwo nataha nasinze gute anyitaho ntagire ikintu kibi ambwira ahubwo mugitondo akambwira ko acyeneye amafaranga yo gukora ibintu runaka mba numva bidasobanutse, gusa kuko mukunda ndayamuha.
ZUBA:
Wigeze kumbwira ko uba wumva uramutse umubwiye ibyuko aguca inyuma ubizi ufite ubwaba bw’uko yaguta agatwara n’umwana, ese ujya utekereza ko uwo mwana mufitanye nawe yaba ataruwawe?
GASTON:
Ibyo byo bintera ubwoba kurusha ibindi kuko nkunda umukobwa wanjye kuruta n’ubuzima bwanjye ubwabwo.
ZUBA:
Okay, wakuriye mumuryango mwiza Papa wawe na mama wawe ntiwigeze ubona batongana habe narimwe, sibyo?
GASTON:
Nonese ibyo bihuriyehe Madam Doctor? Ko naje hano ngo umfashe mve ku nzoga ubuzima bwanjye busubire k’umurongo ibintu byaba byeyi banjye bijemo bite?
ZUBA:
Nyakubahwa Gaston, niba ushaka kumera neza ubuzima bwawe ukabusubiza k’umurongo ninjya nk’ubaza ikibazo ujye unsubiza mba nzi impamvu nkikubajije, bitaribyo ntaho twahuriza kandi uba waje ngo nkufashe, kubwiyo mpamvu gahunda y’uyumunsi iraranjyiye ujye kureba assistant wanjye utange indi randevu.
ZUba yahise ahaguruka akingurira uwo mugabo witwa Gaston asa n’umwirukana.
Nyuma yuko uwo mugabo amaze kugenda Zuba yahise afata agakapu na telephone ngo atahe arebye abona saa mbiri z’ijoro zamugereyeho acyiri muribyo yumva assistant we arakomanze
ASSISTANT:
Mama Sano ninjire ko nkucyeneye gato?
ZUBA:
Ntakibazo injira Shemsa, ndabizi nagutindije uriya mugabo yamfashe umwanya muremure cyane.
ASSISTANT:
Oya ibyo ntakibazo ahubwo nagirango nkwibutseko mucyumweru gitaha nzagenda kuko urabizi ko nkeneye nkicyumeru cyo kwitegura ubukwe.
ZUBA:
Ayii! Umbabarire biba byaranshiyeho, harya ubu ngo ntuzagaruka kweri?
ASSISTANT:
Urumva boyfriend wanjye nubwo atwara imodoka ariko asanzwe afite alimentation nyagatare habamo umukozi kandi ninaho tuzaba, urumva rero nitumara gushakana niyo nzakoramo kugirango mbe ndihafi y’umuryango.
ZUBA:
Okay, ntakibazo. Gusa kubona sinziko nzigera mbona undi mwunganizi nkawe, reba nkukuntu uba wihanganye ugakora amasaha y’icyirenga
ASSISTANT:
Maze ntakibazo, nonese ko nanjye aho mba nibana nta muntu uba wenda kumbaza ngo natashye ryari?
ZUBA:
Okay, gusa icyo uzacyenera cyose uzambwire nzagufasha nubwo ntakwizeza ko nzabutaha kubera umwanya mutoya, ahubwo ikanzu y’ukwe n’inkweto uzava inaha ubitwaye mfite umucuti wanjye mumujyi ubicuruza nzajya gukatuza! (Aseka)
ASSISTANT:
Ubwo se sukwigora sinari buzakodeshe?
ZUBA:
Ntabyo gukodesha, ahubwo ejo uzanyibutse tujye guhitamo, wowe numara gukora ubukwe ahubwo uzarebe iduka ricuruza imyenda y’abageni uyibahe nibayikodesha bazajye baguha amafaranga nabo bafateho ducye.
Assistant wa Zuba yahise amuhobera bigaragara ko bari babanye neza.
ASSISTANT:
Nukuri sinzuko nagushimira pe! Gusa reka njye gutega bus bwije ubwo nahejo.
ZUBA:
Oya ntampamvu yo kujya gutega bus ngwino nkuhe lift nubundi njyiye kureba wa mukobwa w’inshuti yanjye ujya uza kundeba hano witwa Natacha Kandi atuye muri ziriya nzira zaho uba.
ASSISTANT:
Okay, ntakibazo tugende.
INT. HOLY BAR & RESTAURANT – 8:26PM
Aho Mario akora biragaragara ko harimo abakiriya benshi, ari kuganira ni nshuti ye yitwa Steve
MARIO:
Mwana boss narinziko nimubwira ngo tuzajye dukorana atari bubyemere none arambwiyengo nzajye nza ntakibazo ubu gahunda ibaye fire fire n’ubundi hariya nakoraga numvaga ataribintu byanjye.
STEVE:
Wow! Sibyo najyaga nkubwira se ngo uze dukorane ukigira Babalao ngo ntiwasiga Stella hariya wenyine.
MARIO:
Ahubwo uvuze Stella uranyibutsa man, uyumunsi mukanya mbere yuko nza twashwanye ukuntu.
STEVE:
Nakubwirango mba mbona mumeze nkabateretana ugatangira ngo Steve Steve.
MARIO:
Wapi ntabyo guteretana wa kintu we! Ahubwo hari hagiye gushya mba ndamukase!
STEVE:
Puuh! Urikibwa man, uriya mwana ukuntu ari mwiza ateye nk’igisabo nigute umbwira ngo wahise umu powa!
MARIO:
Uramukabiriza Kandi mba mbona ntabirenze mhn, gusa ntago nshaka gufata ibibazo by’ubucyene mba nifitiye ngo mvangemo na stress z’ibyuki kuko ndabizi uko bijya biranjyira.
STEVE:
Ahubwo jya uvuga ko urwaye ibindi ubireke, na kakana mwateretanaga kw’ishuli ka karitsiye mba mbona umbeshya mutarabinojyeje. (Aseka)
MARIO:
Esubwo nk’ibintu bya Jolie washatse umugabo uba ubigaruye gute kweri.
STEVE:
Hhhh harya baranamukuryanye! Basi sorry umusa.
Gusa man ubitekerezeho neza uriya mwana aragukunda foo, ndabyumva utinya kuzamuhomba kuko arinshuti yawe cyane ariko wabona ariwe wawe kabisa.
MARIO:
Sha sinzi man ibintu byinkundo mba mbona arishaza pe!
Ahubwo reka njye gusunika umuziki ndabona amasaha ageze kuko urabizi ko saa saba ari ugufunga.
STEVE:
Ntaribi bro, genda witonze iryo vi ryawe ryakomeretse utarikubita kuntebe, ndaje nkutemo aga cocktail kameze fresh.
MARIO:
Sawa man gira untemo ndumva icyaka kimeze nabi.
Mario yagiye gusunika imiziki ariko ubonako ari gucumbagira.
INT.
Kurundi ruhande Stella kuryama byamunaniye afashe ku minwa ye ari gutecyereza ibyabaye kare amarira akamanuka.
STELLA:
Offffff yaaa! Calm down Stella, ntago yabigize ibintu bya danger, murinshuti gusa, ibindi bikuri mumutwe byivanemo. (Ari kwivugisha)
INT. AHO NATACHA ABA – 9:00PM
Zuba nyuma yo kuva kazi yagiye kureba mucuti we Natacha ngo baganire baricaye bari kunywa ikawa ndetse hari n’undi musore barikumwe ni batatu.
TACHA:
Umva, iyo twahuye amasaha arihuta shahu reba saa tatu zigeze nta n’ikintu tuganiriye
ZUBA:
Umva ni nkacyagihe twiga university, uribuka ukuntu jye nawe twangaga kurara muri hostel tukajya kurara muri ghetto ya Chris (Aseka)
CHRIS:
Mwinyibutsa shn ukuntu mwandariraga kuri matera njye nkarara ku mucyeka. (Aseka)
ZUBA:
Ahubwo se turetse ibyo ko nubundi numva naniwe Njyiye gutaha, kuri Pharmacy yawe biragenda Chri?
CHRIS:
Umva biragenda ntakibazo, ariko abajama wumvengo bari kugura bya bi nini bitera akanyabugabo nkabagura amasuka mugihe cy’ihinga hhhh (Aseka)
TACHA:
Ubwo akazi ka bajama kabaye kenshi muriyiminsi Hhhh
CHRIS:
Icyakubwira abakobwa ukuntu bo bari kugura ibinini bibarinda gutwara inda se?
ZUBA:
Umva ntibyoroshye kuko muribose babikoresha ntawujya atecyereza kuri side effects z’iriya miti.
TACHA:
Ibintu byo kubinoza ubanza bigezweho kuko na filimi nyinshi usigaye usanga kuri Netflix ntibyaburamo
CHRIS:
Uvuze Netflix nibuka ukuntu basigaye bagira film zuzuyemo ubutinyanyi just kugira ngo berekaneko ntacyo bitwaye ari ibisanzwe.
ZUBA:
Ntukambwire ibintu by’aba gay, uziko buriya no muri kaminuza bari bahari benshi ugasanga hari abakobwa bivugishwa ngo nta bintu bya relationship n’abahungu bacyeneye byo kubatera stress kandi ari aba gay ahubwo.
CHRIS:
Cyakoze icyamamare imana nibona njyiye kuba umu gay izaze itware umugaragu wayo. (Aseka)
ZUBA:
Ese tukiri muribyo mwakubatse ingo sha, reba nkawe Chris warubatse ufite Pharmacy yawe kandi uri ni bogari, uragirango tugushakire amatovu? (Aseka)
CHRIS:
Ibintu byo gushaka ni hatari mhn, kuva aho utandukaniye na Kamanzi n’ukuntu cyagihe twiga muri Kaminuza ari professor wamukundaga byo gupfa, sinzibagirwa adusohokana twese akatugurira Amarula tugataha twabaye ibyatsi Hhhh
TACHA:
Wibinyibutsa mhn, cyakoze twakuririye ho Chr.
ZUBA:
Mwinjijisha muzana ibintu bya Kamanzi, njye nawe twarakundanaga ariko umuntu wageraga murugo rimwe mumezi abiri ngo ari kwiga Phd, ahita anashinga ivuriro ibyo kutwitaho njye na Sano ntibyari bikimureba, rero wenda mwebwe bizagenda neza. Nonese ntano kugerageza ngo mushake aba chr basi?
Nonese Tacha nkawe urabura iki ko uri umuganga ukaba uhembwa neza uricyuki bimeze bite ntago mushaka ko nywa ra? (Aseka)
TACHA:
Umva ubanza wamugani dushaka amatovu ntakindi.
Bakiri muribyo Zuba yabonye message y’umukozi ubafasha imirimo murugo amubwira ko agiye gutaha.
ZUBA:
Umva ndabona Muhoza ambwiyengo agiye gutaha reka ntahe musigare mubiganiraho ariko ejo Sano afite birthday ntimuzibagirwe k’umuzanira impano.
TACHA:
Genda Nubundi warutanjyiye kutuzonga wa cyana we! (Aseka)
ZUBA:
Ntago n’ubundi biranjyiriye hano shn hhhh
CHRIS:
Byee rata nahejo nanjye ndaje ntahe.
ZUBA:
Nushaka unaharare murare mubukurikirana dore mwese muri single and not searching reka mbacike mutanyica Hhhh (Aseka)
TACHA:
F*ck you Hhhhh
Zuba yahise ataha asiga Chris na Tacha.
BUCYEYE (Next day)
Ni kuwundi munsi, biragaragara ko bwacyeye neza, ikirere cyirasa neza akazuba kacanye.
INT.
Mario yakangutse yumva umutwe uri kumubabaza ahita yibuka ko ijoro ryashize Steve yaraye amuguriye cocktail.
Acyiri kubitecyereza yumvishe umuntu ukomanga ajya gucyingura asanga ni Stella.
MARIO:
Good morning stress killer! Ibyo nibiki uzanye muriyo sorori mhn? (Aseka)
STELLA:
Ni isosi nkuzaniye ndabizi wa mu niga wawe ngo ni Steve ntago yareka kukunywesha inzoga, gusa hagataho banza wambare hejuru uri kunyiterera isoni.
MARIO:
Nuko yee!
Mario yaragiye yambara umupira kuko yari yambaye ubusa hejuru.
STELLA:
Wanyweye izingana gute se muhu?
MARIO:
Steve yanguriye cocktail ubanda yavanze mo namazi y’itorosho kuko umutwe uri kumbabaza.
STELLA:
Ibintu byo kunywa inzoga warakomeretse bituma igisebe gitinda gukira mhn ntuzabyongere.
MARIO:
Sinzongera rwose mabuja, ahubwo aka boyiro ni sawa urakoze cyane nzagushakira umugabo! (Aseka)
STELLA:
Kandi uri fake mhn! Byee reka njye mukazi ubwo utangiye kuzana topic z’abagabo. (Arakaye)
MARIO:
Come on! Nakinaga mhn, niba wigize seriye kubera bimwe by’ejo nukuri ntabirenze ikindi kandi ntakubeshye numvaga aribyiza ni ubwa mbere kuva nzi ubwenge nasomye umukobwa nkumva bimeze nka maji.
STELLA:
Vanaho byenda gusetsa shn tunabireke reka nigire mukazi nahanimugoroba.
Stella yagiye bigaragara ko yishimye ariko yanga kubyereka Mario.
Mario nawe byasigaye bimucanze ari kwibaza impamvu amubwiyeko byamushimishije.
MARIO:
Oh pee! Mario kuki utajya ucunga umunwa wawe kweri, nk’ubu ubimubwiriye iki? (Ari kwivugisha)
EXT.
Kurundi ruhande Zuba yabyutse kare abandi bose batarabyuka ajya muri siporo dore ko atari bujye mu kazi ari muri weekend.
Yasohotse murugo yambara ekuteri atangira kugenda yiruka gacye gacye, gusa uko agenda hari nimero yamuhamagaye y’anditseho “KAMANZI” ahita ahagarara arabanza aramwitaba.
(PHONE CALL)
ZUBA: Allo
KAMANZI: Amakuru?
ZUBA: Ni meza, ariko mbwira vuba ndi muri siporo.
KAMANZI: Oh ntakibazo nagirango nkubwireko ngiye kuza kureba Sano.
ZUBA: Noneho urabyibutse se?
KAMANZI: Jya ureka kumera gutyo ariko?
ZUBA: Ni uko ntunguwe gusa ntakindi, anyway ntaribi ni karibu Sano musize aryamye
KAMANZI: Okay ndaje nanjye hari igihe twahahurira.
ZUBA: Okay, nizereko ari Sano uje kureba gusa twumvikane niyo twaza gusohokana nukubera Umwana duhuriyeho ntuze kuzana za nonsense zawe.
KAMANZI: Esebwo unyanga bigeze aho koko?
ZUBA: Sawa njyiye kigukupa reka nikorere siporo.
Zuba yahise akupa telephone akomeza gukora siporo.
Kurundi ruhande Kamanzi nawe yahise asohoka munzu y’injira mu modoka, urabonako afite inzu nziza nini igeretse kabiri n’imodoka ihenze.
INT.
Mario akimara kwitegura nawe ngo ajye mukazi yahise abona telephone ya Stella yayitaye munzu ye.
MARIO:
Ah Stella, ubu ugiye gutuma nza kukureba kweri! (Ari kwivugisha)
EXT.
Yahise ajya gutega aka moto kugirango agereyo vuba ataza gucyererwa mukazi, kuko aho Stella akorera ni nk’iminota icumi kuhagera na moto.
Kurundi ruhande Kamanzi yageze muri ya karitsiye aho Stella acururiza indabo abona icyapa cyerekana ko bacuruza indabo ahita ahagarara yinjiramo ngo agure indabo.
KAMANZI:
Mwaramutse neza?
STELLA:
Mwaramutse neza, tubafashe gute?
KAMANZI:
Ah ndashaka bouquet y’indabo wahereza umuntu ukunda ariko watengushye, mbega indabo zo gusaba imbabazi. (Aseka)
STELLA:
Ubwo mucyeneye indabo zo gusa umukunzi, right?
KAMANZI:
Something like that, gusa zitariho ibikabyo byinshi kuko uwo nshaka kuziha ntago akunda ibikabyo akunda utuntu turi simple.
STELLA:
Reka nkukorere bouquet y’indabo zitwa Fuliosa, urategereza nk’iminota icumi ndaba nje kuzikora.
KAMANZI:
Ntakibazo rwose, ntago nihuta cyane.
Stella yatangiye kuzikora, gusa uko ari muribyo Mario yavuye kuri moto imbere yaho Stella akorera amuzaniye telephone.
Muri uwo muhanda Zuba niho nawe yarari gukorera siporo yitegereje neza aba abonye Mario aramuhamagara
ZUBA:
Hey!
MARIO:
Hey! (Atunguwe)
ZUBA:
Uranyibuka?
MARIO:
Yego, siwowe ejo twagonganiye hariya hepfo?
ZUBA:
Yego ninjye, umeze neza se nabonaga wakomeretse mw’ivi?
MARIO:
Meze neza barahapfutse.
ZUBA:
Burya ukorera hano? N’ukuntu njya mpaca kenshi?
MARIO:
Urebye sinkihakora kuko ejo boss yahise anyirukana.
ZUBA:
Oh no! Mbega bibi, kandi ni ukubera njye. Anyway nitwa Zuba ntuye hariya ruguru ukase gato.
MARIO:
Nanjye nitwa Mario urebye ntago ntuye kure yahangaha, gusa narinzaniye uriya mucuti wanjye telephone yari yayibagiriwe murugo.
ZUBA:
Okay, ah ndibutse ariko ko naguhaye business card uzampamagare nuba ucyeneye akazi cyangwa ikindi dore kubera njye barakwirukanye.
INT.
Uko bari muribyo Kurundi Stella yasoje gutunganya za ndabo Kamanzi yaje kugura.
STELLA
Ndabona zaranjyiye ngizi.
KAMANZI:
Wow! Ndanyuzwe kabisa uzi guhitamo nzaharangira n’abandi, kuko izimeze gutya nizo nashakaga neza neza ariko sinarinzi uko zitwa, nangahe ahubwo?
STELLA:
Ni 20,000RWF
KAMANZI:
Kuguha tip biremewe se? Kuko wampaye service nziza pe!
STELLA:
Murakoze gushima, na tip ntakibazo ariko ubundi nuko arimwebwe ubundi sinjya nemera tip! (Aseka)
KAMANZI:
Okay, Hhhh
Stella yatwaje indabo Kamanzi ngo azimugereze k’umodoka basohoka baseka, bageze hanze basanga Zuba na Mario nabo bari kuganira baseka.
READ OUT EPISODE 4🔥
Leave a Reply