EPISODE 4
EXT.
Stella yahise ahereza za ndabo Kamanzi ubundi agenda yegera aho Mario na Zuba bahagaze ubonako arakaye.
STELLA:
Mario, ko urahangaha ntiwakabaye wagiye mukazi?
MARIO:
Narinkuzaniye ino telephone yawe wari wayibagiriwe murugo.
KAMANZI:
Oh oh! Ndacyeka nyiri zino ndabo mubonye ariko ndi kwibaza niba hari amakuru yanshitse hano? (Atunguwe)
STELLA:
Uyu mukobwa muraziranye se?
KAMANZI:
Yeah! Ndamuzi cyane birenze nibicyenewe ahubwo. (Aseka)
ZUBA
Kamanzi urakora iki hano?
KAMANZI
Ntitwavuganye kuri telephone sinarinkubwiyeko nje mu rugo?
ZUBA:
Izo ndabo se uzishyiriye nde ra?
STELLA:
Ni izawe mabuja, si nziza se? (Aseka)
Mario yarabibonye ko Stella asa n’uwarakaye ukuntu ahita asezera Zuba araza afata ikiganza cya Stella ngo bagende bave ahongaho.
MARIO:
Zuba, urakoze cyane reka mvugane n’uyu mabuja witwa Stella ni ah’ubutaha.
ZUBA:
Ntacyo nkoze rwose ahubwo wowe nk’uko nakubwiye uzampamagare niba hari icyo ukeneye.
MARIO:
Okay ntakibazo, see you.
ZUBA:
See you. (Amwenyura)
Stella na Mario bahise bagenda, Zuba nawe ahita yinjira mu modoka ya Kamanzi baragenda.
MARIO:
Stella, what the hell was that?
STELLA:
Ahubwo wowe, uri gukora ibiki? Uriya mukobwa wakugonze ko mbona umwibwirishwa neza what happened?
MARIO:
Ahubwo se wowe wari uri kuninura umuntu w’abandi kubera iki? Ikindi se njye nkubajije icyo wakoranaga n’uriya mugabo mugenda museka wambwira ko ari iki?
STELLA:
Wivanga ibintu ngo unanjijishe, urabizi umukiriya uba ugomba kumuvugisha neza, none ahubwo wowe ko nabonaga kakwirebesha ukuntu, erega kakwibwirisha ngo “nugira icyo ucyenera uzambwire, see you, n’ibindi n’ibindi”.
MARIO:
Ese wabaye iki muri iyi minsi Stella?
STELLA:
Ahubwo wowe wabaye iki?
MARIO:
Okay, ndatecyereza kino kiganiro bitari ngombwa ko tukigirana fata telephone yawe reka nigire mu kazi.
Mario yahise agenda ubonako atishimye Stella nawe asigara ahagaze.
STELLA:
Nye nye nye nye nye!! Ariko Stella wamugani uri mubiki koko? Ntago wafushye, ntago wafushye. (Ari kwivugisha)
EXT.
Ku rundi ruhande Kamanzi na Zuba bari mumodoka nta n’umwe uri kuvugisha undi.
ZUBA:
Ko nkuzi iyo udashaka kuvuga harikintu uba ubyimbanye, kuri iyi nshuro nigiki noneho se?
KAMANZI:
Niba ushaka funga umukandara neza.
Kamanzi yatangiye gutwara imodoka yihuta cyane afunga n’ibirahure by+’imodoka.
ZUBA:
Wasaze ariko? Hagarika imodoka niviremo vuba se? Ubundi se ko urenze umuhanda ujya mu rugo uri kunjyana hehe? (Afite ubwoba)
KAMANZI:
Usigaye unca inyuma n’udusore tw’amafuti turaho sha? (Arakaye)
ZUBA:
Waretse kuntera ubwoba, uratuma dukora impanuka kandi. (Arira)
KAMANZI:
Banza unsubize, kuki unca inyuma? Wampaye gatanya kugirango ujye uryamana na turiya dusore tw’uducyene, Eee? (Asakuza Cyane arakaye)
ZUBA:
Look, hagarika imodoka tubiganireho duhagaze ndakwinginze, reba ukuntu uri gutwara imodoka urashaka ko dupfa uriya mwana tukamusiga ari imfubyi koko? Please hagarara ndakwinginze!
KAMANZI:
Umwana wacu eeee? Mbwirwe niki se ko ari uwanjye?
ZUBA:
What the hell are talking about? Ntago uri muzima ufite ikibazo mu mutwe, ibintu byo gufuha nk’umusazi narinziko uzabireka none umva ibyo utangiye.
KAMANZI:
Umu psychologist wigira umuhanga cyane, iyi si ni nziza koko! Wowe nigishije ejobundi utaramenya no kwiyitaho, nkirengagiza icyubahiro nari mfite nkagukunda, nkaguha byose, nkaguha ubuzima bwiza utari bupfe wigejejeho warangiza erega unyaka gatanya utwara kimwe cya kabiri cy’ibyo nari ntunze none ngo ndwaye mu mutwe? Kariya gasore mbabonanye niko mwabipanganye kuva cyera? Eeee? nsubiza se? (Aseka anarakaye)
Zuba yatangiye kubona ko byakomeye Kamanzi atari butuze ahita ahamagara inshuti ye Tacha.
INT.
Guhamagara Tacha yarakiryamye ndetse na Chris yaharaye uretseko baraye muntebe banywa, telephone yarasonnye bose barakanguka gusa Tacha ntiyahita ayifata irinda yikuraho.
TACHA:
Mbega ijoro? Ndumva umutwe uri kumbabaza pe!
CHRIS:
Uziko saa mbiri zageze, reka njye mukazi pe.
TACHA:
Reka ibyo mhn, banza ukore dushe reka ntunganye aka breakfast kuko Nubundi urikorera, nanjye ufite boss ndagenda saa tatu maze.
CHRIS:
Okay, wa mugani ntabirenze ndaba njyenda, ahubwo se ubu ugira esuime yabashyitsi?
TACHA:
Yego irahari, reka mbe ntegura aka breakfast nanjye mpite nkaraba.
Chris yagiye muri dushe, Tacha nawe ajya gutegura breakfast yibagirwa kureba n’umuntu warumuhamagaye uwariwe ndetse na telephone ayisiga muntebe kuburyo n’uwayihamagara atapfa kuyumva.
INT.
Ku rundi ruhande Zuba yaronjyeye ahamagara Tacha yumva nabwo ntago ayitabye baramubwira ngo nasige ubutumwa akiri muribyo Kamanzi yaramubonye ko ari guhamagara batangira guserera barwanira telephone
KAMANZI:
Ako ni ka gasore uri guhamagara? Zana hano iyo telephone vuba.
ZUBA:
Warebye umuhanda tudakora impanuka wowe ko nkwinjyinze. (Afite ubwoba)
Uko bari gushwana telephone ya Zuba kuva ahamagaye Tacha bakamubwirango asige ubutumwa ntago yigeze ayikupa bivuzengo iracyohereza ubutumwa kuburyo Tacha naza gufata telephone ari bubyumve.
Kamanzi na Zuba uko bari gushwana imbere yabo haturutse igikamyo kinini bakibona cyenda kubageraho Kamanzi ahita akatisha imodoka kubwibyago irenga umuhanda irababirindura.
INT.
Ku rundi ruhande Tacha yasoje gutegura breakfast, ariyumvira ahita aba abiretse aragenda ariyambura vuba vuba acyenyera esuime asanga Chris muri douche.
Chris kubona Tacha amusanze muri douche byaramutunguye isoni ziramwica abura aho yifata.
CHRIS:
Tacha, what the hell? (Atunguwe)
TACHA:
Look Chris, turi abantu babiri bakuze, twese turi single, tumaze imyaka irenga 8 tuziranye, come on, ntukigire nk’irobo.
CHRIS:
So, what will happen after that?
TACHA:
Don’t think about that, whatever happens, tuzaguma turi inshuti magara nk’uko byahoze.
CHRIS:
Are you sure?
TACHA:
Shut your mouth up and do the sh*t.
Batanjyiye gusomana tayali bakora sex bombi batigeze bategura…
EXT.
Ku rundi ruhande Zuba na Kamanzi nyuma yo gukora impanuka hari umuntu wahamagaye polisi ndetse haje na ambulance.
Bamaze gukora impanuka imodoka yanjyiritse cyane abantu baza gutabara bakura Kamanzi na Zuba mu modoka.
Uko bigaragara Kamanzi aracyari muzima n’ubwo yakomeretseho gatoya kumutwe gusa Zuba we nta n’ubwo ari kumva gusa aracyahumeka, bose ambulance yabatwaye kwa muganga gusa Kamanzi aragenda asakuza ahamagara Zuba muri ambulance.
INT.
Mu rugo kwa Zuba, umwana we Sano yabyutse amuhamagara aramubura, ajya no mucyumba cye aramubura, gusa wa mukozi wabo witwa Muhoza yahise aza.
MUHOZA:
Sano, mama wawe yagiye muri siporo ndaje ngutekere twa tuntu ukunda, sibyo?
SANO:
Ollle! Subizi ko uyumunsi mfite birthday se tanti?
MUHOZA:
Ibaze ntazi ko chch bae wanjye afite birthday? Ahubwo ngufitiye na surprise, gusa ndaza kuyiguha nimugoroba.
SANO:
Wow! Urazi tanti, mama yarambwiye ngo papa aribuze uyumunsi bansohokane ahantu hari ibikinisho byinshi.
MUHOZA:
Siwumva se! Ngaho fata high five njye kureba ko nyogokuru yabyutse.
INT.
Ku rundi ruhande Tacha na Chris bamaze gukora ibyo bakora bahise bitunganya, bahurira muri salon udusoni ari twose barebana ukuntu.
CHRIS:
Ah Tacha, reka njyende wakoze tugiye mu bya breakfast twacyererwa.
TACHA:
It’s fine, ahubwo ndinda mbanze mfate telephone.
Tacha yafashe telephone asanga Ni Zuba wamubuze, ahita abona yasize ubutumwa (voice mail).
TACHA:
Chris, ndinda mbanze numve ubu butumwa Zuba yansigiye ndabona yambuze kabiri kose.
CHRIS:
Ngwino shah tujye gutega taxi urabwumva turi kugenda.
TACHA:
Okay, reka mbufungure numve.
EXT.
Tacha yafunguye voice mail yumva uburyo Zuba na Kamanzi bashwanaga, birangira yumva bakoze impanuka.
Yahise ahamagara telephone ya Zuba yitabwa n’umu polisi amubwira ko nyiri telephone yakoze impanuka ubu ari kwa muganga ndetse amubwira ibitaro bamujyanyeho.
Tacha na Chris bahise batega moto bihuta kugirango bajye kureba Zuba, ibyo bari bagiyemo bose barabireka.
Tacha yahamagaye wa mukozi wo kwa Zuba arabimubwira ko Zuba yakoze impanuka kugirango amuzanire ibintu byibanze umuntu uri kwa muganga yacyenera.
INT. HOLY BAR & RESTAURANT
Mario ari mukazi nk’ibisanzwe yararimo gu seriva abakiriya ibyo kunywa isereri iramufata yikubita hasi ibyo yarafite birameneka.
Steve yahise ahamagara ambulance amujyana kwa muganga igitaraganya.
INT. St VINCENT HOSPITAL
Tacha na Chris bageze ku bitaro aho bazanye Zuba na Kamanzi basanga Zuba ari muri Emergency room bari kumwitaho, basanze Kamanzi ategerereje inyuma ya Emergency room kuko we yari yagize agakomere gatoya.
Kurundi ruhande Steve yazanye Mario ku bitaro bimwe n’aho Zuba arwariye, ndetse bagiye kumuvurira mu cyumba cyiri hafi nicyo Zuba arimo.
Wa mukozi witwa Muhoza yaje kwa muganga azanye na Sano, baje basanga Tacha na Chris bari gutonganya Kamanzi bamubaza icyo bapfaga kugirango bakore impanuka, babonye Sano bahita babireka ibyo kumutonganya
SANO:
Papa, uncle Chris na tante Tacha ko muri gutongana mama yabaye iki? (Arira)
TACHA:
Sano Chr, humura mama ameze neza ni impanuka ntoya yakoze bari kumuvura arahita amera neza.
SANO:
Uransezeranya ko ntacyo mama ari bube?
TACHA:
I promise nukuri ngaho reka kurira.
Tacha yahobeye Sano bigaragara ko bamenyeranye cyane.
INT.
Ku rundi ruhande Mario yari yakangutse ndetse muganga amubwira ko wari umunaniro mwinshi yarafite watumye agwa igihumure, Afite kuruhuka.
STEVE:
Wumvishe Doctor uko yakubwiye, kuva ubu ntagukora amasaha y’icyirenga turabwira boss ashake undi mu DJ uzajya ukora kumanywa utazapfa kubera umunaniro.
MARIO:
Mhn sinzi ukuntu naguye pe! Gusa meze neza ntabirenze ahubwo reka njye kuri toilet ndumva bimeze nabi.
STEVE:
Tugende nkufashije iyo selumu utagwa shn ntago nizeyeko ufite akabaraga.
MARIO:
Sawa tugende ariko nawe wibikabiriza meze neza.
Basohotse mucyumba, bagisohoka Kamanzi aba arababonye ahita agenda abakurikiye, abagezeho ahita afata Chris mumashati
KAMANZI:
Byose nukubera wowe. (Arakaye)
MARIO:
Ibiki se kandi wa mugabo we?
STEVE:
Umva wa mugabo we, sinzi amahomvu uri kuvuga ariko reka ikinyabupfura gicye uri gukwega umuntu urwaye.
Kamanzi yakomeje kuniga Mario, ariko Steve nawe asa nukurura Kamanzi
Chris na Tacha baje kureba ibiri kuba, gusa aho Kamanzi na Chris bari gushwanira ni iruhande rwa ma esikariye (stairs).
Steve yabonye Kamanzi ari kurengera kuniga Mario, ahita amukura aramusunika ku bw’ibyago Kamanzi akubita umutwe kuri byabyuma bafataho bagenda ku ma esikariye arahwera ntiyongera kunyeganyega.
Sano yaje ahamagara ngo “Papa”, Steve nawe ntiyumva uburyo bigenze mo byaramucanze yicara hasi, ariko Tacha na Chris nabo bari guhamagara abaganga ngo baze batabare Kamanzi.
READ OUT EPISODE 5🔥
Leave a Reply