Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP07

EPISODE 7

INT. BARI MUMODOKA

ZUBA:

Steve, what’s happening?

STEVE:

God dam it! Ntago ari gufata telephone ihute cyane dore turi hafi kugerayo.

ZUBA:

Wahamagaye iya Mario se ko wabona ayifite wenda iye iri nko mu gakapu akaba ariyo mpamvu atari kuyumva.

STEVE:

Ahubwo wamugani reka abe ariyo mpamagara.

Steve yahamagaye telephone ya Mario kuko yo irimo ringtone ivuga cyane.

Telephone ya Mario yarasonnye Stella ariwe waruyifite ahita ashigukira hejuru kuko agatotsi kari kamutwaye, arebye abona ni Steve uhamagaye amwitaba.

STELLA:

What’s up man?

STEVE:

(Avuga n’igihunga kinshi)

Jya kureba icyumba Mario arimo urebeko ameze neza.

STELLA:

Ntago bari banyemerera kujya kumureba.

STEVE:

Please jyayo ari mubibazo abashatse kumwica ninjoro bashobora kuba barahangaho.

Stella yagiye yihuta arebye k’umuryango waho Mario arwariye abona hahagaze umugabo atazi ahita atabaza ahamagara abaganga.

Uwo mugabo uhagaze k’umuryango yahise abwira uwarugiye kwica Mario ngo asohoke bagende, ahita ajugunya umusego yaragiye kumwicisha arasohoka, bombi batangira kwiruka.

Ku rundi ruhande ba Steve nabo bahise bagera ku ivuriro.

Steve agisohoka mu modoka yahise abona ba babagabo bagiye kwinjira mumodoka ahita agenda yiruka abakurikiye, bamubonye bahise binjira mu modoka vuba vuba baba baramucitse ariko umwe muribo yataye telephone Steve ahita ayitora.

Ku rundi ruhande Stella nyuma yo guhamagara abaganga baragiye basanga ntakibazo Mario afite.

MUGANGA:

Dusanze situation iri normal ntugire ubwoba nta cyabaye.

STELLA:

Ahwiii! Imana ishimwe naringize ubwoba.

Steve, Zuba, na Tacha bahise baza bihuta.

STEVE:

Stella, Mario ameze neza?

STELLA:

Muganga arambwiyengo situation arimo iri normal ntakintu bamukozeho.

ZUBA:

(Ariruhutsa)

Imana ishimwe pe!

STELLA:

(Arakaye)

Steve, aba se barakora iki hano?

STEVE:

Tuza Stella, bari kudufasha kumenya uwashatse kwica Mario.

ZUBA:

Stella, sinzi impamvu kuva twahura unyanga ariko trust me ntago ndi umwanzi wawe.

STELLA:

Kubwa Mario, reka ntuze ariko singukunda ubimenye.

TACHA:

(Atunga urutoki Stella)

Who the hell are you talking to my friend like that?

ZUBA:

Tacha, please sigaho.

STEVE:

Girls, murekere niba mushakako Mario abona ubutabera dufite gutecyereza, umwe mubicanyi aha mfite telephone ye ndetse na pulake (plate number) y’imodoka bari barimo nayibonye.

STELLA:

Sinumva ibyo bimenyetso bihagije se? tujye kuri police tubibahe babakurikirane birangire.

ZUBA:

N’ubundi bariya azahita abihakana ntago twahita tujya kuri police ducyeneye ibimenyetso birenze ibyongibyo.

STEVE:

Zuba aravuga ukuri ducyeneye ibimenyetso birenze ibingibi dufite.

STELLA:

Ni uwuhe mwanda muri kuvuga man, ninde uzabyihakana?

STEVE:

Ni Kamanzi ducyeka ko yaba yabikoze ariko ntabimenyetso bifatika twari twabona.

STELLA:

Oh, nanjye nkabona rata! Kuva uyu mugore aje mu buzima bwacu nta mahoro turigera tubona, nyuma yo kumugonga, umugabo wawe niwe wanashatse kumwica?

ZUBA:

Uriya ntakiri umugabo wanjye twaratandukanye, gusa unyizere uko ubabaye nanjye niko meze.

Stella yashatse kwataka Zuba abaganga bahita baza kubabwira ko Mario yakangutse ubu bemerewe kujya kumureba ariko bagomba kumarayo umwanya muto kugirango aruhuke.

Binjiye aho Mario arwariye, ubonako atunguwe gusa Stella ntiyari yishimye.

MARIO:

Guys, mwese muri ahangaha se?

STEVE:

Bro, pole sana kabisa.

ZUBA:

Pole sana mn, urumva umezute se?

MARIO:

Murakoze cyane njye ubu meze neza uretseko ndikumva ibizunga.

STEVE:

(Aseka)

Cyeretse uwagukaragamo nk’udupeti dutanu hhhh

MARIO:

(Aseka)

Warasaze Kandi, winsetsa ndi kubabara mhn, ese Stella ko utavuga?

STELLA:

Nuko numva mfite udutotsi ntakindi kibazo mfite.

TACHA:

Mario, pole sana reka njye na Zuba tugende nugira icyo ukenera turahari uzatubwire.

MARIO:

Nukuri mwakoze cyane, sinabona uburyo mbashimira.

STEVE:

Mhn sigarana na Stella kuko muganga yatubwiyengo ufite kuruhuka tureke kukunaniza.

MARIO:

Guys murakoze cyane pe!

Steve, Zuba na Tacha barasohotse Stella aba ariwe usigarana na Mario.

STELLA:

Wankanze nukuri.

MARIO:

N’ubu sindumva impamvu hari umuntu washakaga kunyica.

STELLA:

Ibyo bireke police ibirimo iraza kubicyemura.

MARIO:

(Aseka)

Gusa ndabona warabaye icyuki mhn!

STELLA:

(Aseka

Ziba se nyine hhh

Bakomeje kuganira gusa ku rundi ruhande Steve, Zuba na Tacha bagiye kunoza umugambi wo gushaka ibimenyetso byo gufungisha Kamanzi bamushinja ko ariwe washatse kwicisha Mario.

STEVE:

Girls, cyangwa reka dusubire kuri police tubabwire ano makuru yose twamenye kuko uretse kuba wabonye bariya bagabo kwa Kamanzi ntakindi kimenyetso cyerekana ko ariwe wabatumye dufite.

TACHA:

Uri mukuri pe! Reka abe ariko tubigenza tureke kwishyira mu byago dushaka ibimenyetso tutazi niba turi bubone.

ZUBA:

Ok, reka tujye kuri police wamugani hari igihe ibimenyetso twabibura.

INT.

Kurundi ruhande babagabo Kamanzi yatumye kwica Mario bahise bajya kumureba bamubwira uko byagenze.

MAN:

Utubabarire boss twagutengushye.

KAMANZI:

Umva, umwana wanjye ari hano ubu ni uko ahugiye muri game sinshaka gusakuza mugende mubure sinshaka no konjyera kubabona, mwa mbwa mwe mubure.

Kurundi ruhande ba Steve baragiye bajya kuri police batanga amakuru yose bafite barataha.

Stella nawe aracyari kwa muganga yaretse Mario ngo aruhukeho gusa uko bigaragara ntago atuje,  yatangiye kujya kuri internet ari gushakishamo ibyerekeye Doctor Kamanzi.

Yabonye ivuriro rye, abona nimero zaho za telephone ubundi arabahamagara.

Nyuma yo kubahamagara yababwiyeko ashaka nimero za Doctor mukuru Kamanzi maze barazimuha.

Stella yahise ahamagara Kamanzi kuri telephone

(PHONE CALL)

STELLA: Allo Doctor

KAMANZI: Allo, muri bande tubafashe iki?

STELLA: Nitwa Stella, ni wa mukobwa mwasanze acuruza indabo.

KAMANZI: Eh! Bite Stella? Harya naba naragusigiye business card yanjye ra?

STELLA: Oya, nimero yawe nyikuye ku bitaro.

KAMANZI: Okay, none ngufashe gute? And umbabarire cyagihe uburyo nagiyemo byarangiye nkoze n’impanuka.

STELLA: Narabyumvishije kandi mwihangane.

KAMANZI: Urakoze, none nkufashe gute?

STELLA: Byakunda ko duhura?

KAMANZI (Atunguwe): N’ubwo ntaratora agatege ariko twahura ntakibazo wowe mbwira aho turi buhurire.

STELLA: Undangire iwawe ntakibazo.

KAMANZI: Okay, ndaje nkoherereze location ntakibazo.

STELLA: Saa moya za nimugoroba ndaba mpageze.

KAMANZI: Good, Tuze kubonana.

STELLA: See you.

INT.

Stella nyuma yo guhamagara Kamanzi yahise abwira Steve ko agiye kuruhuka yaza akaba arwaje Mario.

Steve yahise aza kwa muganga hanyuma Stella arataha.

Ku rundi ruhande Zuba na Tacha bagiye kureba Chris aho akorera kuri Pharmacy bamubwira uko byabagendekeye.

CHRIS:

Ese ubundi mwari gusohoka munsize bikabagwa amahoro?

ZUBA:

Erega tuba tugomba kugira nijoro ry’abakobwa, wowe wagiye umera nk’abandi bajama ugasohoka rimwe na rimwe ukareba n’ibyuki Hhhh

CHRIS:

(Areba Tacha)

Njyewe se? Amaso yanjye hari icyuki kimwe asigaye areba!

ZUBA:

(Yishimye)

Wait, ntumbwireko ibyo nketse aribyo Tacha?

TACHA:

(Avuga afite isoni)

Ntabikaze nyine but there’s something twakwita nka chemistry between us!

ZUBA:

I knew, narabarebaga igihe mwazaga kunsura kwa muganga nkabona harimo akantu ntazi, ariko whatever happened sinabacira urubanza kuko murakuze nibikomera muzambwira kandi I’m happy for you two guys.

CHRIS:

Ahubwo se Tacha, waretse uyumunsi nkagusohokana?

ZUBA:

(Abwira Tacha)

Wow! Say yes wakintu we!

TACHA:

Nanjye ndabishaka ko dusohokana but ndarushye nagize umunsi ugoye basi ejo, sibyo?

CHRIS:

It’s fine.

ZUBA:

Umva reka mbahobere ndabona amasaha angendanye ngiye kureba Sano ariko I’m happy for you nukuri ni mushyiramo imbaraga bizacamo neza.

TACHA:

Thank you gusa turacyatangira ntago biraba confirmed neza, sibyo Chris?

CHRIS:

Sure Tacha.

ZUBA:

Umva, ukuntu murebana ndi kubona ari byiza Cyane reka mbacike njye kuzana umwana, ni ah’ejo maze mubinoze!

(Aseka)

TACHA:

(Aseka)

Wa rutwe we!

Ku rundi ruhande Kamanzi yari ari kumwe n’umwana we Sano arasinzira aba agiye kumuryamisha ariko ari kwibaza impamvu Zuba yatinze kuza kumutwara.

Hashize akanya gato yumvishe umuntu ukomanga iwe kurugi agiye kureba asanga ni Stella.

STELLA:

Mwiriwe neza?

KAMANZI:

Yeah, urasa neza cyokora!

STELLA:

Murakoze! Ariko birasa nk’aho hari undi muntu mwari mutegereje?

KAMANZI:

Gusa ntago ari ingenzi cyane. Ahubwo nkwakirize agacyi?

STELLA:

Urebye ntago ntinda, ikingenza ni kimwe.

KAMANZI:

Icyo nigiki rero?

STELLA:

Ni iyihe mpamvu ushaka kwica Mario?

KAMANZI:

(Aseka)

Kamanzi atarasubiza Stella yabonye Zuba aje gutora Sano ahita asoma Stella.

READ OUT EPISODE 8🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *