Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP08

EPISODE 8

INT. 

Zuba yagiye kwinjira munzu abona Kamanzi ari gusomana na Stella ahita asubira inyuma arabihisha gusa Kamanzi yari yamubonye.

Stella byaramutunguye kubona Kamanzi amusomye ahita amwishikuza amukubita urushyi.

STELLA:

(Arakaye)

Uracyeka uri gukora ibiki?

KAMANZI:

(Aseka)

Oh! Ibyo ndabikunze.

STELLA:

Niki gishekeje muribyo se? Nakubajije ikibazo aho kunsubiza uri muri nonsense gusa.

KAMANZI:

Harya wambjije ngwiki?

STELLA:

Reka gutebya ahongaho se, Kuki ushaka kwica Mario?

Kamanzi yahise yaka telephone Stella kuko yari yabibonye ko ari kumufata record.

KAMANZI:

(Arakaye)

Uracyeka ndikigoryi kuburyo ntari kubona ko uri kumfata record se?

Look, wamukobwa we ntago nabaye doctor ngo mbone n’amafaranga mbitoraguye, abantu ndabazi.

STELLA:

(Afite ubwoba)

Impa telephone yanjye nigendere rero.

Kamanzi yarabanje ahagarika record muri telephone ya Stella ubundi aryimusubiza.

KAMANZI:

Utazongera kugerageza ubugoryi nkubwo, ariko kariya kana niba munakundana reka nkuhe inama ntoya…

STELLA:

Nta nama zawe nkeneye pe! Ikindi kandi ntago dukundana ni nkumuvandimwe wanjye, niba ucyekako yiruka inyuma yuriya mugore wawe ngo ni Zuba ibyo sibyo rwose umureke wenyine ibibazo byose yahuye nabyo mubuzima nibyo ahura nabyo biragije.

KAMANZI:

(Atunguwe)

Okay, burya ntago mukundana? So interesting.

Niba mudakundana ukaba ushaka ko ndeka kumugendaho reka tugire deal dukina rero.

STELLA:

Nta deal nshaka gukinana nawe.

KAMANZI:

Fata telephone yawe ugende uryame ubitekerezeho neza niba udashaka kuzamubona apfa.

STELLA:

Uri kuntera ubwoba se?

KAMANZI:

Oya, njye ntago ndumuntu mubi gutyo, harya ngo nkubwire impamvu njyenda kuri Mario?

STELLA:

Niyihe se?

KAMANZI:

(Aseka)

Wallah nkikubona bwambere naragukunze mbonye murikumwe ndafuha Chr Hhhhh!

STELLA:

(Arakaye)

Urwaye mumutwe pe!

KAMANZI:

Okay, ibyo Zuba yirirwaga abimbwira ko ndwaye mumutwe, gusa hari ibintu ufite Zuba atagira,, uri stubborn ukuntu gutya uvugana umujinya unarwana ukaba ntanubwoba ufite izo nizo quality zumukobwa nkunda rwose!

STELLA:

(Arakaye)

Go and f*ck yourself.

KAMANZI:

(Aseka)

Nako gatutsi kari romantic Hhhh

STELLA:

Reka njyende ariko reka kugenda kuri Mario kuko nukomeza bizarangira ugiye muri geteza.

KAMANZI:

Okay, byee ariko kaka deal nshaka ko dukorana ugatecyerezeho niba udashaka kuzatwara indabo kumva yuriya mu jama, kuko iyo ushatse gutwara ibyari ibyanjye ntago naguha amahoro.

STELLA:

(Arakaye)

Psychopath.

Stella yarasohotse Zuba ahita ava aho yari yihishe kuko atari yamenye uwo mukobwa, kureba neza abona ni Stella ahita amuhagarika.

ZUBA:

(Atunguwe)

Stella, ni wowe?

STELLA:

Niba arinjye wagirango se?

ZUBA:

Nkugiriye inama uyumugabo uri gukinisha wabivamo bitarakomera kuko uzicuza.

STELLA:

Ntago bikureba, menya ibyawe niba wanafushye wimfatiraho free.

ZUBA:

(Aseka)

Namwatse divorce mureba uyu sumuntu nafuhira ikiduhuza nuko ari papa w’umwana wanjye ninawe nje kureba hano, so ibyo mwakorana byose ntibindeba ninama naguhaga niba udashaka kumva it’s up to you.

STELLA:

Whatever.

Stella yahise agenda, Zuba nawe y’injira munzu abyutsa Sano ntano kuvugisha Kamanzi arasohoka barataha.

KUMUNSI UKURIKIYEHO ( Next day ) – NI MUGITONDO

INT.

St VINCENT HOSPITAL

Mario yatanjyiye gutora agatege akangutse aho arwariye asanga Steve yasinziririye kuntebe gusa arebye imbere ye ahasanga indabo atanjyira gukomanga Steve ngo akanguke.

MARIO:

Steve, kanguka man.

STEVE:

(Ari kwinanura)

Eh bro, wagirango baraye bankubita inkoni z’iminzenze kweri!

MARIO:

Umeze neza ark?

STEVE:

Ninganjyi ntuziko twayiraye mhn ntabirenze. Ahubwo wowe urumva umeze gute?

MARIO:

Nanjye ntaribi nuko munda hakirimo kumbabaza arko ntabikaze pe. Ahubwo se izi ndabo ninde wazizanye hano?

STEVE:

(Aseka)

Wabona ari chch bae wawe!

MARIO:

Chch bae wanzanira indabo zumweru gusa nkizo kumva ninde se?

STEVE:

Wibigira ubukwe erega ntago abantu bose murwanda bazi ibisobanuro by’indabo, wabona yabonye ari twiza akatuzana ahubwo reka ndebe imitoma iri kuri kariya gapapuro.

Steve yarebye ku gapapuro asanga handitseho ngo “KU KIRIYO CYAWE NZABA MPARI” 

MARIO

Usanze handitseho gute se?

STEVE:

(Ababaye)

Umva n’umuntu wibeshye icyumba, ntabona handitseho ngo “I love you Alice”

MARIO:

(Aseka)

Umva jya gushaka umurwayi witwa Alice uzimuhe nubwo chr we yamuhaye indabo zo kumva ariko biri romantic nubundi.

STEVE:

Uziko aribyo, reka mbaririze nyirazo nzimushyire.

Steve yasohotse n’umujinya mwinshi yanze kubwira Mario ibyanditseho kugirango atamukura umutima kandi ataracyira neza.

Steve agisohoka yahuye na Stella abazaniye ibiryo byavmugitondo.

STELLA:

Steve, urajyahe nindabo kandi mbazaniye breakfast?

STEVE:

Fata kano gapapuro nsanze kurizi ndabo zari ziri mucyumba aho Mario arwariye ugasome.

Stella yaragasomye ahita yibuka amagambo Kamanzi yaraye amubwiye ati “byee ariko kaka deal nshaka ko dukorana ugatecyerezeho niba udashaka kuzatwara indabo kumva yuriya mu jama, kuko iyo ushatse gutwara ibyari ibyanjye ntago naguha amahoro”.

Stella byaramucanze ahagarara umwanya munini yabaye nk’ipoto atari kuvuga.

STEVE:

Are you okay?

STELLA:

Kamanzi, kiriya kigoryi gusa. Ese ko naherutse ujya kuri police ujyanyeyo bya bimenyetso byaje kurangirira hehe?

STEVE:

Ndasubirayo mukanya numve aho iperereza barigeze gusa aho bigeze uyumugabo ari kurengera pe!

STELLA:

Nizereko Mario utamweretse aka gapapuro ndetse nibyuko Kamanzi ariwe ushaka kumwica ntakintu abiziho?

STEVE:

Mario twarakuranye ndamuzi sinabimubwira, cyera ntiyavugaga iyo wamukoraga akantu gato yahitaga avuna, sinshaka ko Mario wacyera agaruka kuko muriyiminsi nubwo ahura nibibazo ariko aba yishimye.

STELLA:

Ndamuzi nanjye niyompamvu ntashaka kubimubwira kuko ndibuka ukuntu twamenyanye, bwambere duhura narintashye ari mwijoro abatipe bari bahaze urumogi bashaka kumfata kungufu arababwira ngo nibarecyere ntibumva ariko nyuma ibyo yabakoreye nanjye byanteye ubwoba.

STEVE:

Rero ntituzabimubwire ko ari Kamanzi washatse kumwica, gusa nanone dufite kumuhagarika mbere yuko agira ikindi kuntu agerageza gukora cyo guhemukira Mario.

STELLA:

Icyo byasaba cyose tuzagikora.

Bakiri kuvuga ibyo Zuba yahise aza gusura Mario biragaragara ko hari nibintu amuzaniye.

STELLA:

(Ari kwivugisha)

Uyu nawe asigaye antera agasesemi iyo mubonye.

ZUBA:

Good morning guys

STEVE:

Good morning too.

ZUBA

Umurwayi ameze ate se?

STEVE:

(Aseka)

Ndumva wagenda ukamureba ndabizi ari buhite acyira nakubona.

ZUBA:

(Amwenyura)

Nawe urasetsa, reka murebe.

Zuba yagiye kureba Mario, Stella na Steve basigara hanze, gusa Stella yahise asigira Steve bya biryo yarazanye arikubita aragenda bigaragara ko atishimiye kuba Zuba aje kureba Mario.

Zuba mbere yo kwinjira aho Mario arwariye yarabanje atunganya umusatsi neza ubundi arakomanga.

ZUBA:

(Amwenyura)

Ninjire?

MARIO:

Injira ntakibazo

ZUBA:

(Mwijwi rituje)

Thank you, urabona nabanje kujyana Sano kw’ishuli ndavuga nti mbere yo kujya mu kazi reka mbanze nshe hano ndebe uko umeze.

MARIO:

Urakoze kandi urumuntu mwiza, gusa pardon ho gato,,, Sano ni Murumuna wawe?

ZUBA:

(Aseka)

Oya, n’uhungu wanjye. Ntabyo waruzi harya?

MARIO:

Oya ntabyo narinzi, uvuze Sano numva n’izina ryabakobwa.

ZUBA:

Rero n’umuhungu wanjye nabyaranye na Kamanzi, mucyumweru cyashize yujuje imyaka itanu.

MARIO:

Wow! Congratulations gusa birantunguye ntiwamenya ko ufite umwana ungana gutyo uracyari muto kandi uri na mwiza rero ntawabitekereza.

ZUBA:

Urakoze cyane, dore twaheze mumagambo nibagirwa ko hano hari isosi nakuzaniye.

MARIO:

Nawe wigoye cyane pe!

ZUBA:

Oya maze ntakibazo.

Bakomeje kuganira baseka, Zuba arimo atamika Mario gusa uko bari muribyo byose Stella yarari k’umuryango ari kubyumva, biramubabaza ahita yandikira message Kamanzi amubwira ati ” DUHURIRE KURI VIVA RESTAURANT SAA MOYA ZUZUYE”

INT.

Kamanzi aho ari yarafite laptop ari kureberaho amashusho yibiri kubera mucyumba Mario arwariyemo, yari yatumye abantu bahatega Camera gusa ba Mario bo ntabyo bazi.

Akiri kureba ayo mashusho telephone ye yarasonnye arebye asanga ni Stella umwoherereje message.

KAMANZI:

(Ari kwivugisha aseka)

Mbega byiza! Ubu noneho umukino nibwo ugiye gutangira neza,,,,  Zuba tegereza nzakwereka.

(Avuga afite umujinya)

EXT.

Steve yagiye kuri police bamubwira ko pulake yimodoka yababwiye arimodoka yibwe amezi atandatu ashize ndetse na telephone yabazaniye ntakintu babonyemo kuko nayo yari injurano nyirayo yari yarayibuze.

Steve yabuze icyo akora nicyo areka asubira kwa muganga asanga Stella amutegereje.

STELLA:

Nonese ko watinze kuri police byagenze gute?

STEVE:

Umva wapi kabisa ntakintu babonye.

STELLA:

Sh*t! Umva hari ahantu njyiye genda wite kuri Mario ndagaruka mwisaha imwe.

STEVE:

Utebuke nshaka kujya mukazi Boss numvishe yisajije man, kandi wiyiteho.

STELLA:

Urakoze reka njyende.

Stella yagiye guhura na Kamanzi, gusa afite ubwoba bw’ibintu ashaka ko bapanga.

VIVA RESTAURANT – 07: 15PM

Urabona ko ari restaurant irimo abantu benshi Kamanzi yaje aricaye ategereje Stella.

Stella nawe yahise ahageraabona Kamanzi yahamutanze.

KAMANZI:

Ucyererewe ho iminota 15 kandi nanga umuntu utubahiriza gahunda.

STELLA:

Namaze. Mbwira ahubwo nigendere nifitiye indi gahunda.

KAMANZI:

Calm down Stella, reka bazane menu tubanze turye ndakubwira.

STELLA:

Igihe kingana gutyo ntacyo mfite.

KAMANZI:

Okay, niba ariko ubishaka reka tubikore gutyo.

Kamanzi yakuyeyo telephone amwereka amashusho yibiri kubera mucyumba Mario arwariyemo.

STELLA:

(Arakaye)

Urumusazi?

KAMANZI:

(Aseka)

Ako kahambo nkumva kenshi mumatwi yanjye ahubwo tuvuge kucyo naguhamagariye hano.

STELLA:

(Asakuza)

Yari wowe woherereje ziriya ndabo sibyo?

KAMANZI:

What a shame! Tuza wisara, hariya kuri biriya bitaro aho kariya gahungu karwariye mfiteyo umuganga w’inshuti yanjye Kandi yiteguye gukora icyo namusaba cyose, Uriya muti agiye gutera muri selumu uhagarika umutima mumunota umwe gusa.

STELLA:

(Arira)

Please mubwire areke kuwumutera ndakora icyo ushaka cyose.

KAMANZI:

(Aseka)

Good.

Kamanzi yoherereje uwo muganga message umuti warugiye kwica Mario aba aretse kuwumutera dore ko Stella yarari kubireba muri telephone ya Kamanzi kubera ya camera bamuteze.

STELLA:

(Avuga afite ubwoba)

Unshakaho iki?

Kamanzi yakuyeyo impeta apfukama imbere ya Stella aramubwira ati “WILL YOU MARRY ME?”

Abari muri restaurant bose barahindukiye barabareba batangira gusakuza babwira Stella ngo navuge “YES”.

Stella zamwumiyeho, isi imwikaragiraho imufatiraho amaferi abura icyo avuga.

READ OUT EPISODE 9🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *