Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP10

EPISODE 10

Aba polisi bakihagera bahise babwira Kamanzi na Stella ngo ntibave aho bari, bakoze kuri Steve bumva ntago agihumeka yamaze gupfa bahamagara ambulance ngo ize imutware ku bitaro.

Stella ari gutitira nubwoba bwinshi, Kamanzi yamuciriye isiri asa numubwira ngo ntaze kugira ikintu na kimwe avuga.

UMU POLISI

Hano byagenze gute? Ninde umwishe muri mwebwe?

KAMANZI

Afande, ntamuntu umwishe muri twebwe ahubwo yaje azanye na fiance wanjye kuko yari yamenye amakuru ko twambikanye impeta kandi yamukundaga aza numujinya arampondagura nkomeza kwirwanaho, rero sinzi ikintu anyereyeho akubita umutwe kumeza hano mubona amaraso.

UMU POLISI

Muze tujye kuri sitasiyo ya Police ibyo byose turabimenya tumaze gukora iperereza.

KAMANZI

(Ari kwiriza)

Afande, reba nukuri nari ntarakira neza sinzi niba mubizi uyu musore unyatatse hano yigeze kunkubita njya muri koma mumufunze murongera muramurekura kuko nari namubabariye nkakuramo ikirego, none agarutse no kunyataka hano dore umutangabuhamya n’uriya mu security na Jane uyu mukozi wanjye, none ngo munjyanye kuri police? Okay ntacyo ariko ibindi byose murabivugana n’umunyamategeko wanjye aha ndi inzirakarengane.

UMU POLISI

Ntutume akazi kadukomerera tujye kuri polisi ibyo byose urabivugirayo.

Polisi yarabatwaye gusa Stella we byamurenze nta n’ubwo ari kubasha kuvuga yabaye nkuwarwaye ihahamuka.

EXT. St VINCENT HOSPITAL

Zuba na Mario bahuje urugwiro bari kuganira baseka.

MARIO

Nyine ubundi inzozi zanjye zari ebyiri n’ubu sinjya ndota ibindi bitari byo, iza mbere kuva cyera nakundaga umuziki numvaga nzaba umuhanzi, ndibuka niga muri primary, urumva nigaga mu cyaro epfo iyo za Nyagatare ninjye muhanzi wari ukaze ku ishuli  Hhhh gusa byaje kurangira kuririmba numva atari ibyanjye ariko nyine imiziki nkaba nyikuricyira cyane.

(Aseka)

ZUBA

Icyakunyereka icyogihe,(Aseka) wakundaga uwuhe muhanzi se njye ko n’ubwo ntakurikiranaga iby’imiziki cyane bitewe n’ubuzima narindimo ariko group yitwaga Spice Girls yaririmo ba Beyonce, nirindi tsinda ryitwaga Backstreet Boys n’aba Blue nabakundaga kubi n’ubu indirimbo zabo ntizabura kuri playlist yanjye.

MARIO

Oh oh! (Amwenyura) Backstreet Boys nanjye ndabakunda cyane cyane ya ndirimbo yabo yitwa ngo I want it that way.

ZUBA

That’s my song!

MARIO

Really?

ZUBA

Nukuri wumveko nanayizi yose mu mutwe, ariko ntiwambwiye wowe umuhanzi wakundaga kuko wavuze abanjye.

(Aseka)

MARIO

Njye rero urumva nakuze hagezweho abitwa ba Kigali Boys narabakundaga cyane ariko nanone hanze nkakunda abahanzi benshi nka Justin Timberlake, Lil Wayne, Bruno Mars, Michael Jackson, Iyaz, Jay Z n’abandi benshi gusa by’umwihariko nkakunda umuhanzi witwa Mario mu ndirimbo ze zose nkiyitwa Let me love you, I choose you nizindi.

ZUBA

Wow! Nonese bakwise Mario bivuye kucyi?

MARIO

Urumva nakuze nitwa Ishimwe gusa noneho kubera gukunda Mario cyane abana bo ku ishuli banyita Mario nkajya ndyandika no ku mpapuro z’ibizamini biza kunyorohera n’ubwo ku irangamuntu hasohotseho ishimwe naje kongeraho Mario ntanga impamvu ko narikoresheje ku ishuli.

ZUBA

Mbega wowe!

Oh sh*t bwije cyane we uziko saa yine z’ijoro zigeze reka ntahe muri iyi minsi mama na Sano barambuze nsigaye nsanga basinziriye.

MARIO

Wakoze nanjye reka mve mumuyaga gusa ejo bashobora kunsezerera ndumva nakize pe!

ZUBA

Uracyarwaye maze, nakaguhobeye ariko wahita ubabara munda, ariko wibukeko ikiganiro cyitarangiye uzamubwira izindi nzozi zawe za kabiri kuko wambwiye zimwe kandi sinjya nibagirwa.

MARIO

(Amwenyura)

Okay, deal.

Zuba yaratashye urabonako akanyamuneza ari kose na Mario ku rundi ruhande agenda amwenyura.

INT. 

Mario yageze mu cyumba aho arwariye afata telephone ahamagara Steve kuko yabonaga yatinze kugaruka yitabwa n’umu polisi amubwira ko yapfuye ndetse umurambo ambulance yawuzanye uri mu buruhukiro (Morgue) bw’ibitaro bya St Vincent ari naho arwariye.

Mario byaramurenze arumva arimo kurota telephone yaranamucitse yikubita hasi nawe acika intege yicara hasi yumva byamurenze.

INT. 

Zuba ari gutwara imodoka agenda yumva ya ndirimbo ya “Backstreet boys yitwa I want it that way” nawe ari kugenda aririmba urabonako ibyishimo byamurenze.

Uko ari kugenda aririmba wa mukozi ukora kwa Kamanzi witwa Jane yaramuhamagaye.

(PHONE CALL)

ZUBA:(Aseka) Jane ko umpamagaye urankumbuye se?

JANE: (Ari kurira) Nyine mabuja, nuko mbonye ntawundi muntu nahamagara.

Zuba yumvishe Jane ari kurira ahita aparika imodoka kuruhande rw’umuhanda azimya n’indirimbo yarari kumva.

ZUBA: Ko uri kurira se? Mbwira niba Kamanzi harikintu yagukozeho ndahita nza arambona sinamuguhaye ngo agufate nabi.

JANE: Oya ntakintu yantwaye ahubwo polisi yamutwaye kumufunga ubu niho nanjye ndi.

ZUBA: (Atunguwe) Ngo? Bamufungiye iki se?

JANE: Nyine hari umusore n’umukobwa baje mu rugo numva uwo musore asakuza cyane ahamagara boss ngo nakingure hanyuma ngiye kumva numva uwo musore ari gutongana na boss batangira kurwana ubwo hari ibyo narindi gutunganya mpageze nsaga wa musore aryamye hasi yapfuye, police iba iraje itwaye boss n’uwo mukobwa hanyuma wa musore ambulance iza kumujyana ariko yari yamaze gupfa, Gusa boss nahise muhamagarira wa mu nyamategeko we nawe ari hano.

ZUBA

Mana Nyagasani! Ibyo nketse bitaba aribyo.  

(Ari kwivugisha)

Umva Jane, guma ahongaho ndaje.

Zuba yahise yatsa imodoka ajya kuri polisi kureba uko bimeze.

INT.

Ku rundi ruhande Tacha yagiye gusura Chris bicaye muri salo bari kureba film Tacha aryamye kuri Chris.

CHRIS:

( Mu ijwi rituje )

Tacha?

TACHA

Karame Christopher

CHRIS

( Aseka )

Wow! I like when you call me Christopher, and utumye ibyo narinjyiye kukubwira mbyibagirwa.

TACHA

Winjijisha mbwira man, ndabizi iyi film wahisemo arimo ibi bintu warufite impamvu.

CHRIS

( Aseka )

You know, nabonye post hari umuntu wa postinze ngo list ya film warebana numukunzi wawe, iyi yitwa All i want to do mbona poster yayo irankuruye ndavuga nti ubwo ari sex art comedy twaza kuyirebana.

TACHA:

And now you’re horny, eeh?( Aseka )

CHRIS:

Nyine i miss you, that’s all.

TACHA

Ndagukunda ariko f*ck you! (Aseka)

CHRIS:

Come on, say something sweet please?

TACHA

Urabyibuka ko tutaraba couple ariko?

CHRIS:

I know, ariko se waba ufite igitekerezo cy’imyaka byantwaye ntegereje ko umunsi umwe tuzakundana?

TACHA:

How long?

CHRIS

Umunsi wambere nkikubona gahunda yari ukugutereta ariko icyantangiriye nuko naje kumenya ukuntu watendekaga abahungu benshi warigize umukinnyi mpita ncika intege, n’aho ubirekeye kubera wa mutipe wakubeshye ubukwe w’umu diaspora nabonaga ufite igikomere bitakunda.

TACHA

Winyibutsa ya mbwa ngo ni Brown man, gusa nanjye Zuba yajyaga ahora abimbwira ko aba abona unkunda ariko simbyiteho.

CHRIS

My feelings is real man, ahubwo can you be my girlfriend officially?

TACHA

Go away man nuko uri horny.

CHRIS

Natacha, I’m serious.

TACHA

You know what, let’s do something like kissing each other naho ibindi utansohokanye ngo mbiboneko uri seriye koko ntagisubizo cyanjye wabona.

CHRIS

(Amwenyura)

Oh, kumbe! Okay n’ako ndakamenye.

Batanjyiye gusomana telephone ya Tacha iba irasonnye,  Tacha arebye umuhamagaye asanga ni Zuba.

(PHONE CALL)

TACHA: What’s up Chr

ZUBA: Mn, byakomeye ubu ndi kuri police

TACHA: What? Iyihe sitasiyo ko njye na Chris ubu nonaha tugiye guhita tuza?

ZUBA: Mwikwigora ntago arinjye ufite ikibazo ni Kamanzi, ndaza kukubwira details zose mukanya kuri WhatsApp reka mbanze numve umunyamategeko ambwira ndabona aje.

INT. KURI SITASIYO YA POLISI

Umunyamategeko wa Kamanzi Maître Eric yavuye kuvugana n’abapolisi ngo yumve uko situation imeze.

ZUBA:

Eric, case imeze gute?

Me. ERIC:

Buri kimwe kimeze neza ubu, aba polisi bari gukora iperereza kandi hari n’abatangabuhamya wenda uyu munsi we n’uriya mukobwa bararara hano kuri police ariko ejo bazataha kuko njyendeye kubuhamya nibimenyetso bihari ni impanuka yabaye ntago Kamanzi yamwishe.

ZUBA

Uri sure se ko atamwishe?

Me. ERIC

Dutegereje ko iperereza rirangira, icy’ingenzi ni uko azataha ibindi byo kuba sure ntago ari ngombwa cyane, kubera ko Kamanzi n’uriya mukobwa bambikanye impeta barashaka guhita bakora ubukwe muri uku kwezi 

ZUBA

(Atunguwe)

Ngo?

Me. ERIC

Muri statement yumvikana ni uko uyu munsi Kamanzi yari yambitse impeta uriya mukobwa, hanyuma ngo uriya musore wapfuye kubyihanganira byamunaniye kuko yakundaga uriya mukobwa aza kwataka Kamanzi nk’uko yamukubise ubushije akajya muri koma, urumvako byoroshye rero ejo bashobora gutaha.

ZUBA

(Ari kwivugisha)

Abarezi bose bari kubeshya.

Me. ERIC

Uramvugishije?

ZUBA

Oya ntakibazo urakoze reka njyende ubwo uzakomeza umpa amakuru, uramuke.

Me. ERIC

Nawe uramuke.

KUMUNSI UKURIKIYEHO ( Next day)

INT. St VINCENT HOSPITAL

Mario yagiye kureba umubiri wa Steve muri morgue bamubwira ko ibintu byose byishyuye nta deni afitiye ibitaro.

Zuba byose yaraje arabyishyura, gusa Mario biragaragara ko yacitse intege kuko nta n’ubwo arabaza impamvu yatumye afpa ameze nk’uwarwaye ihahamuka.

Amasaha yaricumye igihe cyo gushyingura Steve kiragera, bamushyinguye nta n’umuntu w’iwabo bahamagaye.

Gusa muri ibyo bihe byose bitoroshye Zuba, Tacha na Chris bakomeje kuba hafi ya Mario.

Na nyuma yo gushyingura Steve, Zuba yakomeje kujya aza kumureba aho yabaga kugirango amwiteho kuko no kurya byari byarabaye ikibazo.

NYUMA Y’IMINSI IBIRI

Mario yapakiye ibintu byose asiga yandikiye urwandiko Zuba arusigira umuturanyi ajya muri gare gutega imodoka imusubiza Nyagatare aho yaturutse.

Zuba yaje kureba Mario nk’ibisanzwe asanga aho yabaga harakinze, agiye kubona abona wa muturanyi amuzaniye urwandiko Mario yamusigiye.

Zuba yaragiye yicara mu modoka afungura rwa rwandiko atangira gusoma;

URWANDIKO

Kuva nabaho nabonye umuntu ufite umutima mwiza kandi uzawuhorane, buri kimwe wankoreye kinyanditse ku mutima sinzigera nibagirwa ineza wangiriye, nicyo gihe ngo njyende kuko umujyi nta cyiza nigeze mbonamo uretse wowe gusa.

Umbabarire kugusezera gutya iyo tuza kuba turebana sinari bubibashe, birasa n’aho nsinzwe urugamba usigare amahoro kandi uzajye uhorana inseko kuko iyo usetse uba wabaye mwiza kurushaho.

Mario Ishimwe.

Zuba yamaze gusoma urwandiko araturika ararira, gusa hari ibyo yatekereje ahita yatsa imodoka agenda yihuta.

EXT.

Ku rundi ruhande Mario yari yamaze kujya muri bus ijya Nyagatare itangira kugenda.

Bus Mario arimo igisohoka muri gare Zuba yanyuranye nayo, Mario arabibona ko ari Zuba uje kumureba ashaka kumuhamagara ariko arisubira arakomeza aricara gusa nawe amarira ari gutemba.

READ OUT EPISODE 11🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *