Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP14

EPISODE 14

INT. 

PETER:

(Atunguwe)

Ishimwe, urakora iki hano?

MARIO:

Ah…

Mario atarasubiza, Zuba yahise aza kuko yari ababonye.

ZUBA:

Wait, muraziranye se ko numvishe umuhamagara Ishimwe?

PETER:

(Ari kwisetsa)

Yeah, mama we ni uwo muri family yacu n’ubwo biba ari ibintu bya kure ntibuka neza ariko iyo imiryango yahuye Ishimwe njya mubona.

CHRIS:

(Aseka)

Yego rata, niyompamvu mujya gusa!

ZUBA:

Nawe wabibonye, ahubwo barasa cyane wagirango umwe n’umwana undi akaba papa.

ROSE:

Ariko nanjye ndumva harahantu mwibuka gusa sinzi ahariho.

MARIO:

Yeah, ubwo wabona warambonye nk’imiryango yahuye ntawamenya.

ROSE:

(Abwira Peter)

Cherie, urabona adasa na Shami wacu?

PETER:

(Avuga afite akantu kubwaba)

Oya, njye ntabyo mbona gusa nyuma ya byose ni uwo mu muryango wacu ntikabura.

ROSE:

(Abwira Mario)

Ahubwo se uri kubahe ko utaje kudusura? 

Mario atarasubiza Peter yahise yikoroza cyane.

ROSE:

Cherie, umeze neza?

PETER:

Yeah, sinzi uko bigenze umenya ari amacandwe ankoze.

ZUBA:

Reka nkuzanire amazi

Zuba yagiye kuzanira Peter amazi, Mario ahita asohoka ubonako atameze neza.

Peter nawe yasomye ku mazi abonye ko Mario asohotse ahita asohoka ajya kwiyitabishwa telephone.

Peter yasanze Mario ahagaze hanze ubonako asa n’ufite stress.

PETER:

(Avugana umujinya)

Wabipanze sibyo? Uranshakaho iki ko nakubwiye ngo ugume kure y’umuryango wanjye.

MARIO:

Look, sinzi umwanda uri kuvuga ngo nabipanze njye nta kintu na kimwe napanze, gusa icyo nzi ntabwo uzongera kuntera ubwoba nka cyera ubu ninshaka nzaza mbe n’iwawe cyangwa uriya mugore wawe azabimenye byose, umuceri nzawumena nureba nabi.

Peter yahise afata Mario mu mashati n’umujinya mwinshi.

PETER:

Ariko uzi uwo uri gutera ubwoba uwariwe sha? Niba ari iriya ndaya ngo ni nyoko yagutumye ngo uze kunsenyera ibyo ntibiteze kuba!

Mario yahise amwishikuza n’umujinya mwinshi.

MARIO:

Sinzi ibyo wapfuye na mama, kandi ubwo uri kumwita indaya aho mwahuriye ni wowe uhazi nta n’ubwo bindeba ariko urwango umfitiye wagira ngo narakwiciye, gusa urarwaye mu mutwe koko waje ahantu hanyaho genda bakwiteho. Ikindi kandi ntuzongere kunkanga uzabe papa cyangwa ubyihorere n’ubundi ndinze ngana gutya ntaruhare na ruto ubigizemo.

Acyiri kumubwira gutyo Rose yahise asohoka abasanga hanze.

ROSE:

Cherie, ko wagirango muri gutongana hari ikibazo?

PETER:

Ntakibazo, ni uko narindi kumubaza impamvu ataje kudusuhuza kandi amaze igihe kinini I Kigali.

MARIO:

Gusa mumbabarire nzaza kubasura vuba rwose, ahubwo mwajya muri gahunda zari zibazanye nanjye ndi inshuti ya Zuba bisanzwe gusa ubu kuva ejo nzatangira gukorana nawe nk’umu assistant.

ROSE:

Amahirwe masa, Zuba ni umuntu mwiza rwose. Naho sinzi niba warabimenye twabuze imfura yacu y’umuhungu mu myaka irindwi ishize yarohamye muri pisine ubu aba ari hafi kungana nawe, kuva icyogihe nararyamaga nkabirota nkibuka ukuntu yapfuye mureba ntabasha kumutabara, gusa Zuba yaramfashije njyenda mbirenga ni umuganga mwiza imitekerereze yarayihinduye n’ubu impamvu twari tuje ni uko burigihe ku isabukuru ye y’amavuko ari uyu munsi mba niyumva nabi gusa umugabo wanjye nawe amba hafi akamperekeza.

MARIO:

Mwihangane sinarimbizi.

Bari kuganira na Zuba yaraje.

ZUBA:

Family byarangiye idukwepye se?

(Aseka)

ROSE:

Narindi kumubwira uburyo uri umuntu mwiza.

MARIO:

Yeah ndabizi ko ari umuntu mwiza cyane, ahubwo reka mvugane nawe ho gato musigare amahoro nzabasura.

Mario yasezeye papa we na Rose ajya kuvugana na Zuba kuruhande.

MARIO:

I’m sorry naje ntakubwiye

ZUBA:

Maze ntakibazo, ntubona ko uhahuriye n’abantu bo muri family yawe, urumva kuva babuze umwana wabo wari mukuru uriya mugore mu mutwe byarivanze gusa bigenda bisa n’ibishira umwaka ku wundi n’ubu ni uko ari isabukuru y’uwo mwana wabo babuze ubu yari kuba yujuje imyaka makumyabiri n’ine kuko yafpuye afite 18.

MARIO:

Ntabyo narinzi pe!

ZUBA:

(Amwenyura)

Gusa, aka ga surprise kari sawa.

MARIO:

Cyari igitekerezo cya Chris, ese ubundi yagiye he ko ntawe nkibona hano?

ZUBA:

Mukanya usohotse hanze hari umukiriya wamuhamagaye kuri pharmacy ahita agenda yiruka akunda akazi cyane.

MARIO:

Okay, ubwo rero reka ndeka kugufata umwanya ugende ubiteho nanjye reka ntahe ubwo nzaza ejo mu kazi ubanze unyigishe.

ZUBA:

Ariko mfite igitekerezo, waje kuza mu rugo nimugoroba wowe na Chris na Tacha ko nabo ngiye kubibabwira muri message ikindi na murumuna wanjye Iriza yavuye Ku ishuli basoje ibizamini tugasangira ibya nijoro? Kandi ntumpakanire!(aseka)

MARIO:

(Aseka)

Byonyine ukuntu uri kundeba nahera he nguhakanira.

ZUBA:

(Amwenyura)

Ndabiziko amaso yanjye utayacika nabishatse ndeba neza Hhhha

MARIO:

Buri gihe uba uri kureba neza.

ZUBA:

Thank you, reka njye kwita kuri bariya ba familiye bawe, gusa hari ikintu nabonye kidasobanutse ushobora kuba uziranyeho na Peter, niwumva nkwiye kubimenya uzaze umbwire.

MARIO:

Yeah, byee rero ugire umunsi mwiza ni aha nimugoroba.

Mario yanze kugira ikintu abwira Zuba kubijyanye na papa we arataha.

Amasaha yaricumye bigera nimugoroba.

EXT.

Mario yagerageje kwambara neza, we na Chris batega taxi bajya guca kuri Tacha kugirango bajye kwa Zuba bose bari kumwe.

INT.

Ku rundi ruhande Zuba yamaze gutegura ameza urabona ko yahiye yambaye agakanzu keza n’inkweto ndende, murumuna we Iriza yarabibonye atangira kumuserereza .

IRIZA:

Ariko sis ko wabaye excited cyane nk’aho mubantu bagiye kuza hano harimo umukunzi?

(Aseka)

ZUBA:

Uratangiye kandi twa tugambo twawe, si Chris na Tacha bagiye kuza se! Undi mu tipe ntago umuzi ni assistant wanjye mushya urumvako ntabirenze rero.

IRIZA:

Ubwo nibyo!(aseka) ariko washyushye ni ukuri, uziko na papa Sano utigeze umwambarira gutyo.

ZUBA:

Iyo ushaka kunyemeza ikintu ndakuzi ntubura aho uhera, ahubwo se we Sano ari hehe?

IRIZA:

Yari ari hariya hanze afite wa mupira wa basketball dore ko ayikunda kubi.

ZUBA:

Okay ngaho ba umuretse, abashyitsi nibaza ugende umuzane.

IRIZA:

Sinumva imodoka ije se ubwo ntiwabona aribo.

ZUBA:

Ngaho genda ubahe karibu mbanze nitere aga parufe ndaje.

IRIZA:

Cyakoze wahiye koko ndabona atari gusa.

ZUBA:

Genda wa rutwe we wakire abashyitsi ureke kuntesha umutwe.

Iriza yagiye kubaha karibu, Tacha na Chris baza bamuhobera gusa yatangiye kwitegereza Mario atamukuraho ijisho.

TACHA:

Yo G, warakuze cyane wabaye nicyuki kabisa.

IRIZA:

Umva nawe urasa neza umenya hari umuntu uri kubikurikirana muri iyi minsi!

TACHA:

(Afata ukuboko Chris)

Si nguyu se!

IRIZA:

Oh wow! Congratulations kabisa reka mbahobere ariko n’ubundi najyaga mbacyeka! (aseka)

CHRIS:

Rata n’ubwo akubwiye gutyo ntago arambwira yego ndacyategereje igisubizo Hhha

Bakiri kuvuga ibyo Zuba yahise aza urabonako asa neza cyane, Mario aramurangarira.

ZUBA:

Guys mwahageze se? Ni karibu murisanga.

TACHA:

Cyakoze cherie wambaye neza.

ZUBA:

Thank you!

MARIO:

You look gorgeous pe!

ZUBA:

Nawe urasa neza maze, anyway reka njye kureba mama wanjye muzane mumusuhuze. Iriza nawe genda urebe Sano.

EXT .

Ku rundi ruhande Sano uko yari ari gukina umupira wa basketball yarawujugunye atabishaka urenga igipangu aracyingura arawukurikira.

Uko akurikira umupira waragiye ugwa muri ruhurura ajya kurungurukamo aranyerera ahita agwamo.

Iriza yaje amuhamagara ahantu hose mu gipangu no munzu aramubura, yahise aza kubwira Zuba ko abuze Sano.

IRIZA:

(Avuga afite igihunga)

Sis, Sano ntawe ndamubuze mu gipangu no munzu hose.

ZUBA:

(Avuga afite ubwoba)

Uri kuvuga iki ngo uramubuze muriri joro?

MARIO:

Ahari ari hano hafi mureke guta umwanya dutatane wabona ballon yarenze igipangu akagenda ayikurikiye.

CHRIS:

Wa mugani ibyo nabyo byashoboka niba Iriza amubuze mu gipangu no munzu ashobora kuba ari hanze mu muhanda.

Bose bahise batatana bagenda bahamagara Sano cyane.

Uko bigaragara bose bagize ubwoba ku buryo Zuba yatangiye no kurira, Mario yarabibonye araza aramwegera.

MARIO:

(Mu ijwi rituje)

Umva Zuba, ndagusezeranya ko Sano turi bumubone tuza wowe ngwino duce hano kuri ruriya ruhande rugana kuri ruhurura.

Mario na Zuba bagiye bagana hamwe Sano yaguye muri ya ruhurura barebyemo babona aryamyemo ntago ari kunyeganyega.

Zuba yatangiye kuvuza induru ahamagara Sano, Mario ahita asimbukira muri ruhurura afata Sano amukuramo gusa ntago ari guhumeka.

Mario yahise akuramo ikote yari yambaye ariryamishaho Sano abwira Zuba ngo ahamagare ambulance, nawe ahita atangira gukorera Sano ubutabazi bw’ibanze akanda mu gatuza kugirango ashiture umutima.

READ OUT EPISODE 15🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *