Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP15

EPISODE 15

EXT.

Mario yakomeje kugerageza ngo arebe ko Sano yakongera guhumeka.

Zuba yakomeje gusakuza; Tacha, Chris, na Iriza barabyumva aho bari bagiye gushakira Sano bahita baza biruka basanga Mario aracyari gukanda mu gatuza ka Sano.

IRIZA:

(Arira)
Ko wagirango ntago ari guhumeka?

TACHA:

No way! (Ari kurira )

Mugihe bose ubona ko bari kurira bihebye Mario yakomeje kugerageza ntakuruhuka agiye kubona abona Sano arakoroye.

MARIO:

(Ari guhumeka cyane)
Aracyari muzima!

SANO:

(Avuga mu kajwi gato)
Mama?

Zuba yahise ahobera Sano n’amarira menshi ambulance bahamagaye nayo nibwo yarikihagera, Sano bahita bamuryamisha ku gatanda ko muri ambulance ngo bamwongerere umwuka banamupfuke aho yakomeretse kumutwe.

ZUBA:

Muga, ameze ate?

MUGANGA:

Ameze neza ntakibazo ntimugire ubwoba, ariko iyo hatagira umuntu umukorera ubutabazi bw’ibanze ubu twari kuba tuvuga indi nkuru, gusa tugiye ku bitaro bamukorere scan barebe niba nta handi hantu yavunitse.

Zuba yahise ahobera Mario aramushimira, ahita yinjira muri ambulance itwaye Sano abandi bafata ya modoka ya Zuba nuko Chris arabatwara nabo bakurikira ambulance bajya kwa muganga.

INT.

Murugo kwa Peter bari kurya ibya ninjoro, gusa Peter ntatuje urabona ko ari kure mu ntekerezo.

ROSE:

Cher, ko wagirango ntumeze neza kuva mu gitondo?

PETER:

Simbizi, ndumva n’umutwe uri kumbabaza.

ROSE:

None se tuvuge ko nyuma y’iyi myaka yose kubura imfura yacu aribwo bikugizeho ingaruka? Cyangwa, ni wa musore twahuriye kwa Zuba?

PETER:

Oya ntaho bihuriye, ahubwo muryoherwe reka njye gufata akayaga hanze.

Rose yarabibonye ko umugabo we atameze neza n’abana babo barabibona.

INT. St VINCENT HOSPITAL

Sano bari kumuvura ba Zuba bicaye bategereje kumva icyo muganga aza kubabwira

ZUBA:

Byose ni amakosa yanjye nagombaga kumucunga, ubu se iyo agira ikibazo ko nanjye nari bwipfire.

TACHA:

Sha wivuga gutyo, ntabwo nawe wari ubizi.

ZUBA:

Gusa hashimwe Imana yo yazanye Mario mu buzima bwacu kuko iyo bitaba we uzi gukora ubutabazi bw’ibanze sinshaka no gutekereza ku byari kuba byabaye, njyewe nari nahabutse n’iby’ubutabazi bw’ibanze sinari kubitekereza.

MARIO:

Buri kintu cyose kiba kubera impamvu, hari ahantu nakoze baza kuduhugura ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze mbyiga mbipinga ntazi ko umunsi umwe bizafasha umuntu runaka.

ZUBA:

Sinzi uburyo nagushimira gusa wakoze cyane umwana wanjye kuba akiri muzima arabicyesha wowe.

MARIO:

Ntakidasanzwe nakoze, kuko icyo nakoze n’undi wese ari ugutabara ubuzima bw’umuntu by’umwihariko umwana yagikora. Ahubwo ndumva nshaka amazi reka mbe njyiye ndaje namwe ndabazanira.

IRIZA:

Reka nanjye tujyane.

Mario agihaguruka Iriza yaramukurikiye bagenda baganira.

IRIZA:

Man, ariko ushobora kuba uri umwana mwiza?

MARIO:

(Aseka)
Gute se?

IRIZA:

Uri gentle ukuntu, ntabwo upanika cyane, sinzi inkuru yawe iyo ariyo gusa warezwe neza.

MARIO:

Ibindi simbizi neza gusa icy’uko narezwe neza cyo ntabwo wibeshye.

IRIZA:

Ukunda sister se?

MARIO:

(Aseka)
Of course, ndamukunda kuko n’umuntu ufite umutima utangaje n’ubwo twahuriye mu bibazo ariko yaramfashije cyane amba hafi aho byari bikomeye.

IRIZA:

Ibyo ndabizi sister wanjye ni we mfatiraho icyitegererezo kuko ni nawe muntu nizera cyane, gusa nabazaga niba umukunda rwa rukundo rwa boo na bae (aseka)

MARIO:

Okay, mbese ni ibyo! (Amwenyura )
Nkubwije ukuri aho ndi confused ukuntu sinzi ubwoko bwa feelings mufiteho icyo nzi ni uko yamaze kuba umuntu w’ingenzi mu buzima bwanjye.

IRIZA:

Cyangwa ufite undi girlfriend bikaba bikikugoye guhitamo akaba ariyo mpamvu ukiri confused?

MARIO:

No, njye kuva nzi ubwenge sinigeze ngira umu girlfriend, cyeretse cyera nkiri muto nko mu myaka cumi n’ine cumi n’itanu nyuma yaho sinigeze nanabitekereza.

IRIZA:

(Atunguwe)
Kubera iki se?

MARIO:

Nabaga mfite izindi nshingano ziremereye ku buryo ntari bubone umwanya na muto wo kwita ku wundi muntu.

IRIZA:

Biratangaje nyine pe! Ukuntu uri I bogari ariko ukaba utarigeze ukundana cyane, ntiza fone yawe gato nibutse akantu.

Mario yatije Iriza telephone ye, Iriza yandikamo nimero arazihamagara phone ye iri mu mufuka irasona bigaragara ko yashaka gufata nimero ya Mario.

IRIZA:

(Aseka)
Ntibigutungure, ni uko naka umuntu nimero. Iyanjye niyongiyo maybe ntawamenya igihe umwe azacyenerera undi.

MARIO:

(Aseka)
Kariya kantu ko gufata nimero karankomye.

IRIZA:

Ubundi banyitaga Mendoza ku ishuli kubera wa mukinnyi wa filime w’umugore wakinnye witwa Teresa Mendoza muri Queen of the south!

MARIO:

Ubwo se kuki babikwitaga?

IRIZA:

Ni uko ikintu cyose yashakaga yakigeragaho ari umukuru w’abarara, kandi nanjye iyo nshaka ikintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi mba ngomba kukibona.

MARIO:

(Aseka)
Ngaho dushyire abandi amazi Teresa Mendoza we!

Ku rundi ruhande Kamanzi yamenyeko umwana we Sano ari kwa muganga aza yihuta abaza kuri reception bamubwira aho arwariye.

Kamanzi akigera mucyumba Sano arwariyemo yasanzemo Zuba, Tacha na Chris ahita ahobera Sano.

KAMANZI:

Junior, Umeze neza?

SANO:

Yego papa, tonto Mario yantabaye.

KAMANZI:

Okay, noneho ndabyumva.

Kamanzi yahise ahaguruka arakaye yegera Zuba amufata ikiganza ameze nkuri kumukanda.

KAMANZI:

(Avuga afite umujinya)
Umwana wanjye iyo aza kugira ikibazo uri kwishimisha na kariya gasore ka mafuti wari kumbona.

ZUBA:

(Avuga gacye yongorera)
Wandekuye ukareka kunkanda nayo mahomvu ukayareka ko utazi ibyo uri kuvuga. Ntubonako abantu bari kutureba n’umwana ari kutureba?

KAMANZI:

Ibyo ntibindeba icyo nkubwiye ni uko niba watangiye kurangazwa na kariya gasore ukibagirwa ko ufite inshingano zo kwita ku mwana nzakwereka uwo ndiwe.

SANO:

Papa, ko uri kubabaza mama?

Mario yazanye na Iriza bazanye amazi asanga Kamanzi ari gukanda ikiganza cya Zuba, amazi yarafite ahita ayaha Iriza ngo amufashe.

Mario yahise yitambika hagati ya Zuba na Kamanzi

MARIO:

Uracyeka uri nde kuburyo wafata umuntu ikiganza ukagikanda? (arakaye)

KAMANZI:

Ahubwo se wowe urakora iki hano uri cya nde witambika hagati y’umugore n’umugabo?

ZUBA:

Si ndi umugore wawe twaratandukanye.

TACHA:

Guys, ariko mwaretse gutonganira imbere y’umwana, nkawe Kamanzi watanze amahoro.

KAMANZI:

(Abwira Tacha)
Nuko ye! Nawe ubwo uraje, ngize namahirwe kuba nkubonye uze kuza muri administration office tuguhe ibyo tukugomba byose sinkishaka kukubona hariya.

TACHA:

N’ubundi nanjye narindi munzira zisezera sinari kuzakomeza gukorana n’umugabo nkawe udasobanutse.

Bakiri gutongana muganga yaraje arababwira ngo nibasohoke mu cyumba umwana arimo Kandi bavuge gacye bari gusakuza.

Basohotse mucyumba Sano arwariyemo, Kamanzi ahita agenda ava ahongaho.

NYUMA Y’IMINSI IBIRI

NI MUGITONDO

Ibintu byasubiye muburyo Sano yarakize, Mario nawe ni umunsi wa mbere agiye kujya gukora nka assistant wa Zuba.

Kurundi ruhande Stella na murumuna we Kami bagiye guhitamo ikanzu y’ubukwe kuko mucyumweru kimwe Stella afite ubukwe na Kamanzi.

INT.

Mario na Chris bari gufata breakfast mbere yo kujya mukazi.

CHRIS:

Man ko utu tuntu watetse turyoshye wadutetse gute?

MARIO:

Bro, ntago bigoye nakase inyanya, ibitunguru na puwavuro ubundi nkubitiramo amagi then nshyira utuvuta ducye kwipanu mbishyiraho ku muriro mucye njyenda mbigaragura mpaka bihiye.

CHRIS:

Birakubiye kabisa.

Bakiri muri ibyo bumvishe umuntu uri gukomanga, Chris ajya kumukingurira asanga ni Tacha.

CHRIS:

Good morning Tacha

TACHA:

Good morning too

CHRIS:

Uri tayali ngo tujye kwirirwana muri pharmacy se?

TACHA:

Ndi tayali ariko utuntu mwatetse turi guhumura reka mbanze ndyeho pe!

MARIO:

Njye reka nigendere byee musigare amahoro, ubwo mukanya mugiye gusomana ndabazi kandi nitinyira ubwoba!
(Aseka)

Mario yaragiye Chris na Tacha basigara bonyine.

TACHA:

(Avuga mu kajwi gato)
Mario ari mu kuri ndumva Nkumbuye kugusoma man!

CHRIS:

Really?

TACHA:

Come on, ntukambaze utuntu nk’utwo man.

CHRIS:

Okay, ariko ndanagukumbuye.

TACHA:

Rekera kuvuga man, just show me!

Chris na Tacha tayali nk’ibyo bamenyereye bahise baryamana.

INT.

Ku rundi ruhande Zuba yageze aho akorera mbere ategereza Mario.

Hashize umwanya muto Mario nawe yahise ahagera.

MARIO:

(Yaje yahagira)
I’m sorry, nacyererewe ho gato ambutiyaje ya mugitondo urayizi.

ZUBA:

(Mu ijwi rituje)
It’s fine, ntabwo wacyererewe cyane.

MARIO:

Okay, Ngaho nyereka aho ntangirira rero.

Zuba yatangiye kwereka Mario muri computer uburyo azajya akora akazi, gusa uko begerana Zuba yagezaho arecyera kuvuga areba Mario gusa.

MARIO:

(Mwijwi rituje)
Ntakubeshye, I can’t focus.

ZUBA:

(Mwijwi rito)
Ukunda iki ku mubiri wanjye?

MARIO:

I like your hair!

ZUBA:

I like your lips!

MARIO:

I like your eyes!

ZUBA:

I like your arms!

Babuze control batangira gusomana, Mario aterura Zuba amwicaza hejuru y’imeza…

READ OUT EPISODE 16🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *