Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP17

Inkovu Zanjye Ikimenyetso Cy'Inyenyeri Yanjye.

EPISODE 17

Zuba yagiye gukingura arabanza abitekerezaho gato arigarura ahita agaruka inyuma ajya kwicarara mu modoka..

Tacha yarabibonye ko Zuba ababaye cyane ahita amukurikira

TACHA:

Zuba, come on wakabaye ugiye ukanamwerekako wabibonye byibura.

ZUBA:

(Ababaye)

Nonese bigahindura iki? Icya mbere nta n’ubwo dukundana, naba mubaza iki ubwo ngubwo kweri?

TACHA:

Ariko najyaga mbona murebana nkabakundana?

ZUBA:

Niko byagaragaraga gusa byose byari ibi binyoma, nta rukundo rwari ruhari nta n’uruzabaho niko bigaragara.

TACHA:

None se ubundi uri sure ko ntakintu wakoze cyatuma ajya mungeso nka ziriya tudasanzwe tumuziho? Kuko uko bigaragara yasinze sinzi niba ubonye uko Chris yabaye kandi amenyereye inzoga, ubwo ibaze uko Mario yabaye.

ZUBA:

Damn! Ninjye byose wabiteye wamugani, mu gitondo nangije ibintu byose mwigiraho serieuse ngo ni ukuba umunyamwuga.

TACHA:

Nari mbizi, kwifunga kwawe ko rimwe na rimwe ari byo bituma ibintu byose byangirika

ZUBA:

Umva tuve hano tugende.

TACHA:

Okay, tugende.

ZUBA:

Basi se wowe umeze neza?

TACHA:

I don’t know, birasa n’aho twese turi hagati nk’ururimi twigendere bwije nyuma ya byose twanabaho tutanafite abagabo.

KU MUNSI UKURIKIYEHO

INT. NI MUGITONDO

Chris avuye guhaha atereka ibyo avuye kugura mu gikoni ajya kureba Mario mu cyumba asanga akiryamye..

CHRIS:

Umusa, byuka man ntuziko ufite akazi?

MARIO:

Umutwe uri kumbabaza man.

CHRIS:

Iyo utamenyereye kunywa inzoga nyinshi nuko bigenda man, ahubwo mvuye kugura inyama ngo duteke agasosi ariko sinzi kubiteka kuko nzirya ari uko umukozi wanjye ahari ariko amaze iminsi ataza na telephone ye narayibuze.

MARIO:

Reka nze duteke man wenda ninza kurya uyu mutwe n’agasesemi biragenda.

CHRIS:

(Aseka)

Ingaruka z’umusemburo iyo utawumenyereye shn (sha)!

MARIO:

Umva, imbaraga zose ndumva zagiye kandi ndumva nta kintu nakimwe nibuka pe!

CHRIS:

Ngwino tubanze duteke ubu sinabona imbaraga zo kukubwira akazi waraye ukoze mwana! (Aseka)

Bagiye mu gikoni batangira guteka.

MARIO:

Man, mbwira naraye nkoze ibiki kweri? Ndibuka Stella aza sinzi ibyakurikiyeho.

CHRIS:

(Aseka)

Humura ndakubwira uraza kwifata kumunwa (Aseka). Ahubwo mbwira, tugiye kubiteka gute?

MARIO:

Hariya sinahabonye ibirayi se? Tugiye guteka agatogo, mbere na mbere tugiye gutogosa inyama nizijya gushya dushyiremo ibirayi hanyuma kuruhande dukarange ibitunguru, puwavulo, puwalo, inyanya, tungurusumu dushyiremo na ka magi, umunyu n’agasenda.

CHRIS:

Eeeh! Man ko numva ubivuga nk’aho hari ahantu wabyize?

MARIO:

Nize igikoni man.

CHRIS:

Yego rata, none se ko hano hanze hari amahoteli menshi n’ama restaurant kuki utajya gushakayo akazi kandi bahemba menshi?

MARIO:

Urumva nasoje kwiga hari amafaranga menshi ntishuye ku ishuli birangira certificate batayimpaye, naho najyaga gusaba akazi bakansaba certificate nkayibura bagahitaga bakanyima.

CHRIS:

Oh no! Ariko ngize igitekerezo man.

MARIO:

Kimeze gute se?

CHRIS:

Urabona hari amafaranga nabitse n’ubwo atari menshi cyane ariko yavamo restaurant nziza cyane, wowe ukaba umutetsi njye nkagufasha mubijyanye n’icungamari kuko ndabizi nabyize nsoje ubuganga.

MARIO:

Wait, uri serieux se?

CHRIS:

Ndi serieux man, urumva twahita tuba abunganizi muri business kuburyo amafaranga wajya ubona yaba ari muma percentage runaka bijyanye na kontaro (contract) twaba twagiranye.

MARIO:

Wumveko icyo gitekerezo cya restaurant ari cyo njye na Steve twari dufite gusa ku bw’ibyago ntibyakunze.

CHRIS:

Ahubwo tugiye kuba abakire man, iriya pharmacy nzahita nshaka umuntu ajye akoramo muhembe.

MARIO:

Nukuri icyo gitekerezo ni sawa pe!

CHRIS:

Gusa ntarabyibagirwa mwijoro ryashize hahiye koko! (Aseka)

Mario yatangiye kwibuka uko byagenze yibuka ukuntu yaryamanye na Stella. Yahise yumva bimucanze n’ibyo yarari gukora aba abiretse yicara hasi.

MARIO:

(Avuga ababaye)

Bro, niba ibyo nibutse aribyo nakoze ndumva bikojeje isoni n’ikimwaro pe!

CHRIS:

Reka ntubigire intambara man, uriya mu baby nta kintu abaye ni mwiza ikindi kandi mwahoze muri incuti magara niba nta n’ikintu mwakoze mbere biragaragara ko wari waramurangaranye.

MARIO:

Ukuntu najyaga numva nimbikora bwambere nzaba mbikoreye umuntu nkunda none bwambere bibaye kubera inzoga n’umukobwa ufite ubukwe.

CHRIS:

(Aseka)

Wait! Wari imanzi mwana? Cyakoze uranashoboye.

MARIO:

Ntabwo naribufate hustle zose nirirwagamo ngo njye no muri ibyongibyo man.

CHRIS:

Cyakoze birumvikana gusa ntabirenze yari yaje kugusezera kuko niba agiye kubana na Kamanzi ubwo nyine birarangiye ntiwakongera kumubona, gusa icyo sicyo cyabaye kinakaze ahubwo hari indi bombe yaraye ituritse!

MARIO:

Noneho se nakoze iki kindi ko kuva nabaho ari ubwa mbere nakoze igikosa kinini?

CHRIS:

Zuba na Tacha baraye baje hano basanga ndi kumwe na wawundi bazanye wari wasigaye hanze bagirango ndi ku mutereta ariko bacyumva uri kubinoza na Stella byahise bihindura isura ni ubwa mbere nabonye Zuba ababaye cyane.

MARIO:

(Atunguwe)

Man, ndapfuye niba ari ahongaho pe!

CHRIS:

Gusa bagizengo ni indaya twaguze kugirango twirwaneho ntawamenye ko ari Stella.

MARIO:

Sure se?

Cyane man, ahubwo haguruka duteke vuba vuba urye ubundi ujye mukazi nugerayo wigire serieux nk’aho ntacyabaye kuko niba ibyo wambwiye aribyo ntawurabwira undi niba amukunda ubwo ntabwo wamuciye inyuma. Ntutume akumenyera n’ubwo ari incuti zacu ariko wibuke nyuma ya byose turi abagabo kandi muri situation zimwe na zimwe amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, so relax bro.

MARIO:

Ariko wa mugani ndahangayikishwa n’iki! Ibyabaye byabaye ntacyo nahindura.

INT.

Zuba yabyutse atinze mu gitondo asanga abandi bose babyutse bari gufata breakfast gusa aragaragaza umunaniro no kuba atanezerewe, mama we nubwo atavuga ariko yaramwitegereje amara akanya ari kumureba.

ZUBA:

Mwaramutse mute aba chou?

SANO:

Twaramutse neza Mummy

IRIZA:

Good morning sis, ariko you look like sh*t man!

ZUBA:

Natashye ntinze niyo mpamvu.

IRIZA:

Ariko sis, kariya kazi wazakaretse ugashaka indi business ukora idatuma uruha cyane kweri, basi business nanjye nagira icyo nkufasha.

ZUBA:

Ibyo njya mbitekereza ariko nanone kariya kazi ndagakunda cyane niyo passion yanjye, naho wowe ufite kuzajya muri kaminuza ukiga ugasoza mugihe utarajyayo akazi ufite n’ukwita kuri mama nta kindi ngusabye.

Uko avuga gutyo mama we yaramurebye asa naho isura ye ibabaye ukuntu.

ZUBA:

Mama, windeba gutyo ibyo mvuga urabizi neza ko aribyo… oya mama ibyo bindi ntabyo, ahubwo reka njye gukora dushe (douche) njye mukazi.

IRIZA:

(Aseka)

Ese muvugana gute kandi aba atavuze? Njye ntakubeshye nta kintu mba mbona ari kuvuga, nka buriya se bwanyuma akubwiye gute?

ZUBA:

Yari ari kumbwira ngo ndi mu rukundo ari kubibona!

IRIZA:

(Aseka)

Oh mama! Ariko nanjye ndabibona rata ahubwo reka mama muhe iki bizou azi kureba!

ZUBA:

(Aseka)

Ubwo muranteraniye rero! Gusa reka mbahobere ndabakunda guys!

Barahoberanye urabonako ari umuryango wishimye cyane.

INT.

Ku rundi ruhande Tacha yarakangutse umutwe uri kumurya arabanza anywa amazi ubundi afata telephone.

Kureba neza muri telephone yasanze umuntu witwa Brown yamwandikiye message nyinshi kuri Instagram.

(INSTAGRAM MESSAGES)

“Hey ma Tacha!”

“Ubu nafashe flight, this noon ndaba ndi Kgl”

“N’ubwo nje bitunguranye, You know my big brother ngo afite marriage ariko you are the motivation “

“I know you still mad at me ariko unyemerere tuze guhurira muri Viva restaurant mu mujyi 7:00 P.M, I will tell everything.”

“Still loving you, meet me there please🙏 I miss everything we used to be!!❤️”

Tacha yarabisomye amarira aramanuka, ahita ajya muri gallery ya telephone ye atanjyira kureba amafoto bari kumwe bishimye, atangira kwibuka ibihe byiza bagiranye gusa nanone yibuka amubeshya ko bagiye gukora ubukwe akamusiga butaraba akajya Canada.

Yahise yandikira message Zuba ko mukanya karibuze agiye kuza kumureba ku kazi.

EXT.

Mario na Chris bamaze kwitegura bose bajya gutega moto ngo bajye mu kazi.

CHRIS:

Ariko man nuko tugiye gukora iriya business naho rwose nari nkeneye aka modoka n’ubwo kaba aka macyeya kuko ibi bintu byo kuza gutega moto cyangwa bus ndi kubirambirwa.

MARIO:

Mbiririre se? Uzanayigura ariko wowe uri umu kappo.

CHRIS:

Humura nawe vuba ahangaha iriya business nicamo neza uzahita ugafata.

MARIO:

Inshallah man.

CHRIS:

Gusa kuri ya ngingo ya Zuba wowe nugera mukazi; don’t panic, just act normal.

MARIO:

Humura gukorera muri situation zigoye umutima n’umubiri aka ni akazi kanjye kuva cyera.

CHRIS:

Eeh man ndibutse, muma saa moya za nimugoroba nusoza akazi tuze guhurira mu mujyi nkwereke restaurant turi buze kujya kurebamo umujama wanjye wenda kubera uburambe abifite bw’imyaka nk’icumi yatwungura ibitekerezo.

MARIO:

Ntaribi tuze guhurira yo.

EXT.

Kamanzi ari kugenda mu modoka agiye kureba Stella ariko ntiyabimubwiye aragirango aze kumutungura.

Imodoka yayisize ku muhanda ubundi afata ama envelope azanye arimo ibintu azaniye Stella azamuka n’amaguru kuko kuva aho umuhanda munini uri ugera aho Stella aba ni nk’iminota ibiri gusa.

INT.

Stella na murumuna we Kami bari gufata breakfast baganira.

KAMI:

Stella, uri gutekereza uduki ko mbona uri kwisetsa buri kanya?

STELLA:

(Amwenyura)

Ndi kwibuka ijoro ryashize nkumva ni nka film.

KAMI:

Mwari muri kuntera n’iseseme man, wagirango ni za film z’urukozasoni mwari muri gukina, erega uri kwivugisha za ‘Oh my God’ na za ‘I love you’ usakuza wagirango wahanzweho!

STELLA:

(Aseka)

It was that lovely ko ntabyibuka byose mwana!

KAMI:

Erega uraseka?

STELLA:

Ntubiziko uri sister wanjye nkunda cyane ntakwigera nkubeshya, kuva nabaho nibwo bwa mbere nakora ikosa nkumva narisubiramo over and over again.

KAMI:

Ese uriya mu G utagira n’urwara rwo kwishima umukundira iki?

STELLA:

Sis, amafaranga ntabwo ari igisubizo cya buri kibazo cyose mu buzima, ahubwo amafaranga aba igisubizo ku bibazo bicyemurwa n’amafaranga n’ubundi. Ibyo uzajye uhora ubyibuka.

Uko bari kuvuga ibyo byose Kamanzi yarahagaze ku rugi ari kubumva aba yitonze gukomanga.

KAMI:

Yego ibyo uvuga ndabyumva ariko se ko uziko ufite ubukwe gute waca inyuma Kamanzi?

STELLA:

Ntawe naciye inyuma kuko nawe arabizi simukunda, kandi uriya ndabizi nta na kazi ashoboye umuntu ugiye kugeza imyaka 50.

KAMI:

Just urumva sex aricyo kintu cy’ingenzi kugira ngo urugo ruzakomere nyine tu?

STELLA:

Yes of course, wenda hari nibindi byinshi ariko icyo nicyo cya mbere iyo byanze urugo ruhita rusenyuka, icyakubwira ukuntu Mario yabikoraga neza… He is a real man, I didn’t feel that way before.

Kamanzi yarabyumvishe ararakara, ahita akubita urugi kuko hari hegetseho arabinjirana barikanga!

COMING UP NEXT: EPISODE 18🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *