Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP05

EPISODE 5

INT.   St VINCENT HOSPITAL – NI KUMANYWA

Abapolisi baje gutwara Steve nyuma yo gusinika Kamanzi agakubita umutwe ku cyuma yahise ajya muri koma.

Ku rundi ruhande Zuba nawe yarakangutse, ndetse Doctor yabwiye ba Tacha ko bemerewe kumureba ariko akanya gato kugirango abanze aruhuke amere neza

TACHA:

Oh God, thank you kuba ubyutse wari wadukanze.

ZUBA:

Muhumure ntacyo naba wana, ubundi se byanjyendekeye bite ko mperuka ndi mumodoka ibindi simbyibuka pe!

CHRIS:

Natwe nta makuru dufite afatika ahubwo twumvishe voicemail woherereje Tacha uri gushwana na Kamanzi, ibindi twumva impanuka.

Zuba yatangiye kwibuka uko byagenze byose asa nkucecetseho akanya gatoya.

TACHA:

Zuba, umeze neza ko ucecetse?

ZUBA:

Meze neza gusa uriya mugabo ararwaye kweri, afite ikibazo cyo mumutwe atekereza nk’abasazi, ubundi se we byamugendekeye bite?

CHRIS:

Urebye, we ntago impanuka yamukomerecyeje cyane yarameze neza ariko…

ZUBA:

Nushaka unabireke kibimbwira, umurwayi wo mumutwe nkuriya yaba iki se ubundi.

Akivuga ibyo Muhoza yazanye Sano, Sano aza ari kurira ahita amuhobera.

ZUBA:

Chr wirira dore mummy ameze neza, sibyo?

SANO:

Mama, Papa bamwishe. (Arira)

ZUBA:

Ngo? Bande bamwishe se? Chris, ntimwari mumbwiye ko ari muzima ntakintu yabaye?

CHRIS:

Narinkikubwira unca mwijambo ntarasoza kukubwira.

ZUBA:

Nyine byagenze bite ko mutansubiza, nimuzima se?

MUHOZA:

Muganga aratubwiye ngo ari muri koma.

TACHA:

Nkuko twakubwiye we impanuka ntakintu yamukozeho cyane twamusanze inyuma yaho waruri muri Emergency yicaye hashize akanya hari umusore yabonye nawe bigaragara ko yari arwaye kuko yagendanaga selumu mu kuboko hari mugenzi we wundi wagendaga amufashe…

ZUBA:

Hanyuma se?

TACHA:

Kamanzi rero yagiye yataka uwo musore warurwaye aramuniga, ari kumubwira ngo byose niwe wabiteye, uwo musore nawe amubaza ngo ibiki, mbese natwe n’ubwo twareberaga kure byari byaducanze

CHRIS:

Twagiye tubegera ngo tubakize wa musore waruri kumwe nuwarurwaye akurura Kamanzi agirango arekure mugenzi we, birumvikana kubera impanuka Kamanzi nta mbaraga yari afite yahise akubita umutwe ku cyuma arahwera nuko yageze muri koma.

ZUBA:

Mana yanjye! Uyu munsi kuki wagenze gutya koko? Uwo musore se Kamanzi yatatse mwabashije kumenya izina rye?

TACHA:

Bikimara kuba ndumva uwo musore wasunitse Kamanzi akikubita ku cyuma yahamagaye uwo warurwaye amubwira ngo “I’m dead Mario”.

ZUBA:

What? Byose ni ukubera njye. (Ababaye)

TACHA:

Gute se Kandi?

ZUBA:

Ni inkuru ndende, Tacha nshakira uwo musore witwa Mario ndakwinginze.

TACHA:

Ahari namubona kuko mugenzi we police yaje iramutwara ahita yicomokoramo selumu aramukurikira.

ZUBA:

Imana izampane, ndebera nk’ibibazo nteje umuntu w’abandi, Tacha umunshakire ndakwinginze nibinaba ngombwa uwo mugenzi we umushakire umwunganira mu mategeko nzakubwira full story, sibyo?

TACHA:

Okay, ndabona na Doctor aje twafashe umwanya munini njyiye kujyayo ndebe uko bimeze ndagaruka kukureba ubwo Muhoza ndumva agiye kujyana Sano mu rugo Chris araba akwitaho.

SANO:

Ndanze ntago ntaha.

ZUBA:

Chr, ndaza kumera neza na papa araza kumera neza ndabizi, tuzagusohokana hahandi, wowe genda na Muhoza musange nyogokuru ubu yahangayitse, sibyo?

SANO:

Ariko turi buvugane kuri telephone?

ZUBA:

Yego rwose chr, mama aragukunda byee. Muhoza, mugihe ntarataha byashoboka ko waba ugumye murugo se?

MUHOZA:

Ntakibazo mama Sano, kuko n’abana ntabahari bagiye kwa sekuru, ndi busabe uruhushya umugabo wanjye ntago ari bubyange.

ZUBA:

Urakoze cyane.

EXT.

Mario ari kuri sitasiyo ya Police banze ko yinjira, byamucanze nta n’ubwo ameze neza kuko yarakirwaye ntambaraga yari yakagize.

Uko yicaye aho Tacha yarahamusanze.

TACHA:

Ni wowe Mario, sibyo?

MARIO:

Yego ninjye, naba nkuzi ra?

TACHA:

Twahuriye kwa muganga, igihe uriya mugenzi wawe yasunikaga Kamanzi.

MARIO:

Eh, wa mukobwa we nkubwije ukuri uriya mugabo n’ubwo ntazi isano mufitanye ariko sinzi icyo yanzizaga ikindi kandi wabibonye ko byari impanuka mugenzi wanjye atabishakaga.

TACHA:

Ndabizi nanabibonye ko ariwe wakwatatse tuza rwose.

MARIO:

None ukaba ugenzwa n’iki rero?

TACHA:

Mbere nambere nitwa Natacha Umwari ariko inshuti zanjye zikunda kunyita Tacha, ndi umuganga mubisanzwe ariko by’umwihariko ndi inshuti ya Zuba.

MARIO:

Zuba wuhe se?

Tacha yahise avanayo telephone yereka Mario ifoto ya Zuba.

MARIO:

Eh, mbese nuwo! Noneho ubu ndabyumva. Uriya mugabo sinzi niba ari umugabo we yadusanze turi kuvugana mu gitondo mbona ari kureba ukuntu bidasobanutse, none muranshakaho iki kungonga no gutuma inshuti yanjye Steve ifungwa ntibihagije?

TACHA:

Mario, tuza ndi hano kugufasha ni Zuba wanyohereje.

MARIO:

Umfasha gute se?

TACHA:

Navuganye n’umwavoka ikibazo agiye kugikurikirana wowe wicare utuze, twese turi abatangabuhamya mugenzi wawe azafungurwa, igihari cyo ni ugusenga Kamanzi akava muri koma kuko bazahita barekura inshuti yawe.

MARIO:

Sure se?

TACHA:

Cyane, umunyamategeko ubu ari munzira ari kuza hano ari bugusabire uburenganzira uhure n’inshuti yawe uyibwire ituze hanyuma impa nimero yawe ya telephone nzajya nguha amakuru yose ya Kamanzi.

MARIO:

Murakoze cyane byari byancanze uburyo ndi bubigenze, nibazaga ukuntu njyiye guhamagara iwabo wa Steve na nyina wirwarira umutima yari guhita apfa pe.

TACHA:

Sawa reka tugende nkuhuze n’uriya mu nyamategeko arakubwira details zose.

NYUMA Y’ICYUMWERU KIMWE – NI NIMUGOROBA

Nyuma y’ibyabaye byose, Zuba yari yaratashye ava kwa muganga, Kamanzi nawe yavuye muri koma n’ubwo akitabwaho n’abaganga, ikirego (statement) cyari cyatumye bafunga Steve cyavanyweho kuko basanze arengana yarafunguwe ndetse na Mario yarakize ameze neza.

INT.

Tacha yaje kureba Zuba murugo nyuma y’uko avuye mubitaro bafite gahunda yo gusohokana.

TACHA:

Zuba Melissa is back baby! (Aseka)

ZUBA:

Mbwira ko nambaye neza se?

TACHA:

Wambaye nkaba miss wallah.

ZUBA:

N’ukuntu aka gakanzu ntajyaga nkambara kubera mba mbona kagaragaza amabere cyane.

TACHA:

Nibyo biri sexy wana.

ZUBA:

Ujya wibukako mfite umwana ariko ndi n’umugore watandukanye n’umugabo?

TACHA:

Whatever, uracyari muto ku myaka 28 ntago urakura kandi wibukeko tungana, iby’umwana byibagirwe ahubwo nkufitiye surprise ahantu njyiye kugusohakana you will be in shock.

ZUBA:

Ese ubwo wambwiye ko uziko nigirira amatsiko koko?

TACHA:

Ahubwo tugende butarira cyane.

Zuba yaragiye areba ko Sano asinziriye ndetse na mama we, ubundi we na Tacha baragenda.

Bagisohoka murugo bageze mumuhanda hari imodoka irimo abasore babiri yabakurikiye gusa bo ntibayibona.

HOLLY BAR & RESTAURANT

INT.

Mario ari mukazi asigaye ariwe bar man hanyuma Steve niwe uri gu seriva.

STEVE:

Mhn uzi ikintu narinkumbuye?

MARIO:

Si inzoga se warukumbuye hari ikindi?

STEVE:

Narinkumbuye koza amaso wa kintu we, kubaho ntabona abana sinziko nari buzabibashe.

MARIO:

Mwana urarwaye kabisa, irari ugira niryo ryatumye utaba muremure kandi! (Aseka)

STEVE:

Uzi noneho cya cyana mwazanye kundeba ngo ni Tacha umvako nigenje, akababaro kose kahise kagenda numva utuntu tw’udushanyarazi turamfashe!

MARIO:

Niyo mpamvu wahise uruca urarumira n’umunwa ugira nanjye nkagirango mayibobo yababaye kumbe umukobwa niwe wari wagusajije. (Aseka)

STEVE:

Umusa, yarandebaga ubona yababaye nkumva mbaye akarambo pe!

MARIO:

Ibaze noneho Umunsi uzabona ya nshuti ye?

STEVE:

Wa mu chr wawe wanshakiye umwavoka se?

Umva nubwo ntazi ukuntu asa ariko afite umutima mwiza pe!

MARIO:

Umugore afite umwana bro, yego yatandukanye n’umugabo we ariko still yitwa umugore, kandi urwego ariho ntiyakabaye anansuhuza ni uko yumva yishinja icyaha kuberako yangonze.

STEVE:

Ahubwo uwandangira iwe nkajya kumubwira ko wamusariye Hhhh (Aseka)

MARIO:

Dukore akazi va mu magambo dore twagize imana boss atuzana muri bar ntiyatujyana hariya muri restaurant nakazi kabamo ubu ntago uba ukivuga.

STEVE:

Ahubwo uranyibukije man, boss yambwiye ngo imiziki izajya iba ihari kuwa 5 gusa kuko ngo ntago abakiriya baza muri restaurant babikunda cyane cyeretse ababa baje no kwinywera inzoga nibo bakunda imiziki

MARIO:

Ndi tayali kubatamo kuwa 5 ubwo.

Zuba na Tacha baje kuri ya Bar & Restaurant yitwa Holly  Mario na Steve bakoramo gusa uko binjiramo ya modoka yaje ibakurikiye nayo yaraparitse umwe arabakurikira undi asigara mumodoka.

ZUBA:

Nonese Tacha ko mbona hatari na class cyane surprise ihari ni iyihe?

TACHA:

Itonde wowe tujye muri bar iyi Restaurant yo ntabiba birenze.

ZUBA:

Uri kuntungura pe! Ubundi ibyawe ni ahantu hari class cyangwa muri night club n’ibitaramo sinarinziko ahantu nk’aha wahaza.

Bagitunguka muri bar Steve yabonye Tacha kuko ariwe asanzwe azi abanza kugirango ararota yikubita inkonji mumutwe ubona bimurenze

MARIO:

Mwana ubaye iki ko mbona uri kwikubita wabaye nk’ipoto?

STEVE:

Mona Lisa mwana dore Mona Lisa!! (Yasamye ubona byamurenze)

MARIO:

Mwana, umaze gusara neza neza! (Aseka)

Tacha yabonye ko Steve yamubonye akaroba maze ahita yongorera Zuba ngo bajye kuri kontwari, Zuba yitegereje neza aba abonye Mario ahita amwenyura gusa Mario we ntiyari yakababonye.

TACHA:

Hey, bar man?

MARIO:

Karame, wow! Tacha ni wowe?

(Atunguwe)

TACHA:

Look at who is here? (Aseka)

MARIO:

Zuba, umeze neza?

ZUBA:

Meze neza, gusa Tacha n’umwana mubi turinze tugera hano ntakintu yambwiye.

MARIO:

Ahubwo se ubu si uguhurirana yaraziko nkora hano?

TACHA:

Nitwa Tacha iyo nkeneye amakuru ndayamenya, gusa namenye ko ukora hano igihe twavanaga kuri polise twateze taxi umbwirako ugiye kuvugana na boss wawe akaguha uruhushya mbona uviriyemo hano mpita mbimenya ko ariho ukora.

ZUBA:

Tacha ni incakura ni uuko ateye Hhhh

TACHA:

Steve ko wacecetse?

ZUBA:

Njyewe se? Ahubwo muranywa iki?

TACHA:

Bampaye amakuru ko uzi gukora udu cocktail twa danger, duhe tubiri uyumunsi turicara no kuri izi ntebe ndende nibashaka bagirengo twagurishije isambu Hhhhh

STEVE:

Kuri cocktail ndi uwambere, aka round kambere ninjye uri bukabagurire mbashimire uburyo mwandwanyeho ubu mba ndi kurya imvungure Hhhh

ZUBA:

Mbese niwowe nshuti ya Mario, ntabikaze ibyo twakoze just n’undi uwariwe wese yabikora igihe urengana.

MARIO:

Ntago ari uwariwe wese wabikora maze, muri abantu beza sinzi uburyo nabashimira.

TACHA:

Ibyo mubivemo tunywe wana ibyabaye byarabaye ahubwo tunywemo kubw’ubushuti bushya.

STEVE:

Aho ubundi, gusa muri beza cyane!

 TACHA:

Turabizi Mhn, ariko nawe uri funny mu buryo bwiza ariko. (Aseka)

STEVE:

Nanjye ndabizi Hhhh

ZUBA:

Mario, nyine umbabarire kubyakubayeho byose pe!

MARIO:

Ntakibazo pe! Byose ko byaranjyiye se.

Zuba na Tacha baranyweye batangira gusinda, Mario arabibona kuko we atari yasinze cyane abwira Steve ko agiye kubategera taxi bagataha imodoka bakazaza kuyitwara bucyeye.

Uko bari muribyo umwe muri babasore baje bakurikiye Zuba na Tacha yarabarebaga ahita ahamagara Kamanzi bigaragara ko ariwe wabatumye ngo baneke aho Zuba ajya hose.

(PHONE CALL)

MAN: Boss umugore wawe twamukurikiye yaje aho ka gasore gakora banasinze, dukore iki?

KAMANZI: Byiza noneho, icyo gukora murakizi umugore wanjye namara gutaha ako gasore mugakurikire gatashye mukice kandi mugende mumenye neza ko kapfuye, ikindi ntihagire ubafata.

MAN: Ntugire ikibazo boss, ibyo ubifate nk’aho byarangiye kariya gasore kagiye kuba amateka.

EXT.

Mario yategeye taxi Zuba na Tacha arabasezera barataha biragaragara ko basinze hanyuma nawe atega moto arataha.

Gusa uko ataha ya modoka irimo ba bagabo babiri Kamanzi yatumye kumwica yaramukurikiye.

INT.

Kurundi ruhande Stella nawe ntago araryama ari guhaguhamagara Mario kuri telephone gusa Mario ntago ari kuyumva kuko yarakiri kuri moto.

Stella byamwanze munda arabyuka ngo ajye kureba ko Mario yatashye.

EXT

Mario yavuye kuri moto ajya gukingura umwe muri babagabo baje bamukurikiye amuturuka inyuma amutera icyuma munda.

Stella yakinguye urugi rwaho aba uwo mugabo arikanga ahita yiruka,  Stella agisohoka aba abonye Mario aryamye hasi aza yiruka, amukozeho abona ari kuva amaraso menshi atanjyira gusakuza cyane arira atabaza.

READ OUT EPISODE 6🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *