Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP06

EPISODE 6

Stella yatabaje abaturanyi barabyuka bahita bahamagara ambulance bajyana Mario kwa muganga.

INT.  St VINCENT HOSPITAL – NI MURUCYERERA

Ijoro ryose Stella yaraye yicaye kwa muganga ategerereje ko haricyo abaganga bamubwira ariko araheba.

Ubwoba bwatangiye kumubana bwinshi ari gutitira umubiri wose aracyafite n’amaraso muntoki ze kuko bakimara gutera Mario icyuma munda yahafashe kugirango amaraso ataza gukomeza kuza arimenshi.

Byaramucanze, abura icyo akora nicyo areka, afata telephone ya Mario dore ko azi password akoresha ubundi areba muri nimero ahamagara nimero yanditseho ngo “Papa”, uko bigaragara yahamagaye papa wa Mario.

Yamuhamagaye inshuro yambere yanga kwitaba, yongeye kumuhamagara Papa wa Mario yahise abyuka ahunga umugore ajya kwitabira hanze.

(PHONE CALL)

STELLA: Allo (Ari kurira )

PAPA MARIO: Allo

STELLA: Nitwa Stella ndi inshuti ya Mario, munyihanganire kubahamagara aya masaha nanjye ntayandi mahitamo narimfite.

PAPA MARIO: None kucyi umpamagaye atari Mario umpamagaye? Kandi nawe ko namubwiyeko atazongera kumpamagara.

STELLA: Ah, ndabizi Mario ntago mujya muvugana nta n’ubwo mwumvikana byose ndabizi, ariko kuri iyi nshuro ubuzima bwe buri habi yatewe icyuma n’umuntu tutaramenya.(Ari kurira)

PAPA MARIO: None uragirango nkufashe iki?

STELLA: Maze nk’amasaha atanu ntegereje ijoro ryose ariko nanubu nta muntu uragira icyo ambwira.

PAPA MARIO: Sinzi umubano mufitanye wabona yaranashatse ntitubimenye ubu mukaba mwakubiswe ariko niba ari imitwe wowe nawe mwatetse ngo mbahe amafaranga mwayobye, umwana ntigeze ndera, ntafite ikintu na kimwe muziho nawe narabimubwiye ko ntamubara nk’umwana wanjye.

STELLA: Ese kuki hariho ababyeyi muteye gutyo, basi bwarimwe ntunagiriye ko ari mubyago? Yajyaga anambwira ngo uramwanga nkumva arambeshya ariko ndabyiyumviye noneho.

PAPA MARIO: Wa mukobwa we ntunzi nanjye sinkuzi ariko yaba ari mubyago cyangwa atabirimo mfite umugore n’abana batatu uwo niwo muryango mfite, Njyiye kugukupa uri no kuntera umwanya.

Stella Noneho byaramurenze araturika ararira, acyiraho Steve yahise amusanga kwa muganga

STEVE:

Stella, byagenze gute ko yansezeye agataha ari muzima ibyo guterwa icyuma byaje bite ko ntamuntu ajya apfa kugirana nawe ikibazo?

STELLA:

Urumva, yatashye atinze numvishe moto ndasohoka ngo ndebeko ariwe agikingura urugi umuntu yamuturutse inyuma amutera icyuma anyikanze ariruka. (Ari kurira)

STEVE:

Buretse gato, bivuzengo ni umuntu wamugenzeho kuva kare amucunga ibyo ari gukora byose, amenya igihe atahira arangije ategura kuza kumwicira aho ataha?

STELLA:

Umva ibyo sinigeze nanabitekereza ariko niko byumvikana, hari umuntu uzi bafitanye ikibazo se?

STEVE:

I don’t know Stella, ndumva bincanze. Aba polisi babivuzeho iki se?

STELLA:

Urumva baje mbabwira uko byagenze bambaza aho akora, bambaza ninshuti ze, ubwo bari mu iperereza harigihe nawe bari buze kukubaza ngo utange statement.

INT.  MU GITONDO

Kurundi ruhande mu rugo kwa Kamanzi ari gutonganya babagabo babiri yatumye kwica Mario

KAMANZI:

Ibaze abagabo nkamwe muvuga ngo muri abanyamwuga kwica umuntu umwe muri bariri ngo apfe neza bikaba byabananiye? (Arakaye)

MAN:

Boss, urumva narinjyiye kumurangiza numva umuntu ukinguye mpita niruka. (Avuga afite ubwoba)

KAMANZI:

Okay ibintu biroroshye, mumusange kwa muganga mu mwice, sinzi uko muri bubikore gusa icyo ntashaka ni ukumva yuko yakize.

MAN:

Turabyumva boss.

KAMANZI:

Ngaho mugende mumve mu maso mwongere kumpamagara ari uko mumbwirako byaranjyiye.

Akimara kubabwira ngo bagende Zuba yazanye Sano kureba Kamanzi kuko Sano yari yamuzonze ngo arashaka kujya kureba papa we.

Gusa Zuba yahuye n’abo bagabo abona harahantu yababonye akurayo telephone yigira nkugiye kwireba muri taburo arabafotora kuko yarari kubacyemanga arakomeza yinjira munzu kwa Kamanzi

KAMANZI:

What a surprise!! (Amwenyura)

SANO:

Daddy, nari ngukumbuye.

KAMANZI:

Nanjye nari ngukumbuye G.

Zuba yahise acira isiri Kamanzi ngo ashake uburyo arangaza Sano kugirango bavugane.

KAMANZI:

Sano genda urebe mucyumba hari impano nari nakuguriye kuri birthday uze wereke mama.

SANO:

Sure Daddy? Ngaho reka njye kureba.

ZUBA:

Narinzanye Sano ngo mwirirwane aze gutaha nimugoroba ariko mbere y’uko mfata umwanzuro wo kugusigira umwana wanjye bariya bagabo bavuye hano ni bande?

KAMANZI:

Ariko se nta na mwaramutse kweri Chr?

Bariya se?

ZUBA:

Oya ubwo ni abandi uhetse? and cut the Chr sh*t unsubize. (Arakaye)

KAMANZI:

Bariya nabakozi bo kubitaro bashinzwe umutekano hari aka raporo bari banzaniye urabizi ko maze iminsi ntakora. (Aseka)

ZUBA:

Okay, sawa ubwo ndaza gufata Sano nimugoroba wirirwe ndagiye.

KAMANZI:

Ese nta n’ubwo wakwicara ngo tunywe ka coffee tunaganiremo kweri?

ZUBA:

Urabizi no kukubona sinkibishaka ariko kubera umwana ntayandi mahitamo narimfite.

Zuba yategereje Sano aramusezera ubundi aragenda.

INT.

Zuba ari mumodoka nimero atazi ya telephone yaramuhamagaye yitabye yumva ni umu polisi uri kumubwira ngo naze kuri station ya Police hari ibibazo bashaka kumubaza.

St VINCENT HOSPITAL

Doctor yabwiye Stella na Steve ko Mario yamaze kubagwa ameze neza ariko bataremererwa kumubona.

Nyuma yo kumva ayo makuru barishimye barahoberana nk’inshuti magara ze.

STEVE:

Mana urakoze cyane kumukiza!

STELLA:

Ntiwakumva uburyo njye nishimye.

STEVE:

Umuvandimwe kuva cyera yarakomeye, hari igihe twigeze kujya kwiba amapapayi baradufata, noneho nyiri giti yari umugome cyane karitsiye yose imutinya…

STELLA:

Ntanjyiye guseka utarasoza inkuru Hhhh Hanyuma bigenda bite se? (Aseka)

STEVE:

Umurezi yadusanze turi mugiti aratubwirango ni duhamemo aranjyije yarafite ishoka aratubwirango nidusimbuka aratwasa, arangije igiti aragitema!

STELLA:

Wait! Mbega umugabo w’umugome. (Aseka)

STEVE:

Aho umuvandimwe akomerera rero we yabonye igiti cyenda kugwa arankurura twikubita hasi mugwa hejuru, yabikoze agirango andinde we yahwereye nk’iminota 30 tuziko yapfuye twatangiye kurira tubona manga manga arabyutse arirutse! (Aseka)

STELLA:

Wasetsa nuvuye guta nyina mwana! (Asetsa)

Bakiri muribyo Steve nawe police yaramuhamagaye.

STEVE:

Stella, nibemera ko tumuvugisha umpamagare ngiye kuri police barampamagaye.

STELLA:

Ndaza kukubwira ntakibazo.

Steve yasohotse mubitaro aho Mario arwariye akubitana na babagabo babiri Kamanzi yohereje kwica Mario binjira arababona gusa ntiyabitindaho arakomeza.

INT.

Zuba yahuriye na Tacha kuri station ya police biramutungura.

ZUBA:

Urakora iki hano Tacha?

TACHA:

Umva, bampamagaye ngo bari mu iperereza bari kwe interrogatinga abantu bose bahuye na Mario ejo, Kandi urumva barebye security camera zo kuri ya bar babona twari turi kumwe.

ZUBA:

Mario yabaye iki se?

TACHA:

Ngo yatashye umuntu utaramenyekana amutera icyuma ubu ari mubitaro.

ZUBA:

What? (Ababaye)

Bakiri muri ibyo Steve nawe yahise aza kuri station ya police.

STEVE:

Girls, namwe muri hano se?

ZUBA:

Steve, Mario ameze ate ko aribwo nkibimenya?

STEVE:

Umusaza bamaze kumukorera operation yagenze neza doctor yatubwiyeko ntakibazo kirimo ubu nimva hano ndasubira kwa muganga hari igihe twaba twemerewe no kumureba.

ZUBA:

(Ariruhutsa)

Imana ishimwe.

STEVE:

Tugende aba polisi bari kuduhamagara, Ndumva Tacha ari buturinde tukajyana kureba Mario, sibyo Tacha?

TACHA:

Of course, ndabarinda.

INT. St VINCENT HOSPITAL

Ba bagabo Kamanzi yohereje ngo bajye kwica Mario bakomeje gucungira hafi ngo barebe Stella ko arangara cyangwa akagenda bakinjira mu cyumba Mario arwariyemo bakamwica ariko Stella yaragumye arahicara bisanzwe kuko n’iby’uko bashaka kumwica ntabyo azi.

EXT.

Zuba na Steve bavuye kubazwa basanga Tacha arabategereje bahita binjira mumodoka ngo bajye kubitaro kureba Mario.

INT. BARI MUMODOKA

ZUBA:

Ariko njye nanubu sindumva umuntu washaka kwica Mario, nonese Steve hari umuntu waba uzi bafitanye amakimbirane?

STEVE:

Mubisanzwe ntawe, ariko hari uwo nkeka.

Wa mugabo mwatandukanye.

TACHA:

Kamanzi se ibyo bintu yabikora, oya rwose n’ubwo agira umujinya ndumva atagera aho ashaka kwica umuntu.

ZUBA:

Njye ndamuzi neza, yabikora ahubwo kumenya ngo yabikoze ate nicyo kibazo.

STEVE:

Of course afite amafaranga ntabwo yabyikorera yatuma umwicanyi akabimukorera.

Steve akivuga ibyo Zuba yahise afata feri bitunguranye bose barikanga.

Yahise yibuka babagabo bahuriye kwa Kamanzi ajyanyeyo Sano ahita akurayo telephone ngo ayereke Steve na Tacha.

TACHA:

Bigenze bite se ko uhagaze?

ZUBA:

Tacha reba abo bagabo umbwirako hari aho ubazi kuri biriya bitaro bya Kamanzi kuko yambwiye ngo ni aba security baho.

TACHA:

Aba ndabona ntabo nziyo pe! Kandi urabizi ko maze igihe nkora hariya.

ZUBA:

It’s clear noneho, igihe twari turi aho ba Steve bakorera n’ubwo twari twanyweye abo bagabo nababonye dusohoka.

STEVE:

Wait bivuzengo, nibo babikoze. Mumpe nanjye ndebe ariko?

Tacha yahaye Steve ngo arebe amafoto yabo bagabo a zoominze neza yibuka abagabo yabonye kwa muganga aho Mario arwariye.

STEVE:

(Arakaye)

Abana b’imbwa gusa, atsa imodoka twihute tujye ku bitaro nonaha.

ZUBA:

Bigenze bite, urabizi?

STEVE:

Twanyuranye binjira mubitaro njye nsohoka. Tayali yabatumye ngo bamurangirize kwa muganga.

TACHA:

What the hell?

ZUBA:

Holy sh*t! Umva umuntu wamusigayeho uri kwamuganga muhamagare nonaha atarangara.

Steve yahise ahamagara Stella, kumbe Stella yasinziririye kuntebe telephone iri muri silent mode ntago ari kuyumva ngo yitabe.

Babagabo babonye ko Stella yasinziririye umwe yinjira aho Mario arwariye undi asigara ku muryango acunga.

Uwinjiye mucyumba yafashe umusego yegera aho Mario aryamye dore ko ikinya kitaramushiramo..

Kurundi ruhande Steve yakomeje guhamagara telephone ya Stella ikajya icamo ariko ntayumve.

READ OUT EPISODE 7🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *