Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP13

EPISODE 13

KU MUNSI UKURIKIYEHO – NI MUGITONDO

INT.

Mario amaze gutegura breakfast ahita yambara inkweto aragenda, asiga Chris atarabyuka.

EXT.

Stella bahise bamusezera kwa muganga ari kumwe na Kami bajya gutega moto ngo batahe.

Ku rundi ruhande Mario yagiye kureba Stella asanga harakinze, abaza abaturanyi bamubwira ko ari kwa muganga kuko yaraye ashatse kwiyahura.

Mario byahise bimucanga ahita ababaza ibitaro bamujyanyeho barabimubwira agenda yiruka agiye gutega moto imujyanayo ataragenda abona moto izanye Stella n’indi izanye Kami ziraparitse.

Stella nawe akiva kuri moto yahise abona Mario imbere ye.

STELLA:

(Avuga afite ubwoba)

Mario, narinziko wagiye Nyagatare none uri aha?

MARIO:

None se umeze neza? Ni ibiki numvishe ngo wari ugiye kwiyahura?

STELLA:

Meze neza, kandi umbabarire.

MARIO:

Stella, what do you mean ngo nkubabarire? Ubundi se biriya wanyoherereje muri voice note ni ibiki? Stella, biriya bintu ntumbwire ko wabikoze kuko Stella nzi ntiyampisha ikintu na kimwe.

STELLA:

(Ari kurira)

Ibyo nakoherereje muri voice note byose byari byo.

MARIO:

(Avuga afite umujinya)

What? Ntago bishoboka Stella, ntago wankora ibintu nk’ibyongibyo.

STELLA:

(Ari kurira)

Nabikoze kubera wowe, and I’m very very sorry kuko ndagukunda cyane. Steve yapfuye ku bw’impanuka.

MARIO:

(Avuga afite umujinya ari gusakuza)

Stella, wimbwira ngo wabikoze kubwanjye iryo jambo sinkeneye no kuryumva, vuba ca ahangaha tujye kuri police ubabwire ibyo byose cyangwa njye mpite njyayo.

Uko ari gusakuza wa murumuna wa Stella witwa Kami yahise aza ahagarara hagati ya Mario na Stella.

KAMI:

(Arakaye)

Umva bro, ntago ureba ko mukuru wanjye avuye kwa muganga? Reka gusakuza uve ahangaha ugende, ubundi uri muhungu ki ureba umukobwa wakwiyahura kubwe akaba ashaka kujya kumutanga kuri police? Shame on you man.

STELLA:

(Ari kurira)

Kami, mureke ari mukuri nakabaye naragiye kuri polisi nkabivuga byose ariko nabaye ikigwari, Mario umbabarire nukuri.

Kami yahise afata Stella binjira mu nzu Mario asigara hanze gusa Mario nawe amarira yatangiye kumanuka, wamugani yatekereje neza yumva ibyo Kami ari kumubwira aribyo.

Mario agihagaze ahongaho yabonye hari imodoka ije ahongaho, abona Kamanzi niwe usohotsemo.

Gu kontorora umujinya byaramunaniye ahita agenda yataka Kamanzi atangira kumukubita amubwira n’ibitutsi byinshi.

Stella yumvishe abantu bari kurwana hanze arebye asanga ni Mario na Kamanzi…

STELLA:

(Avuga cyane ari serious)

Mario, birahagije! Ibintu byose ntago bicyemurwa no kurwana, it’s fine ndabyemera naragukoshereje ariko enough is enough niba ujya kuri police jyayo ndebe aho uzakura ibimenyetso cyangwa amafaranga yo gushaka umunyamategeko.

KAMANZI:

Ahubwo ninjye ugiye guhamagara police, Mario bikurangiriyeho noneho.

STELLA:

Kamanzi, reka nawe nta police,, ubundi se wowe urakoriki hano Kamanzi?

KAMANZI:

Njye, nje kureba umukunzi wanjye ariko. Hari ikosa ririmo se?

STELLA:

Nuko ye! Mario please, ndakwinginze genda.

MARIO:

It’s fine.

Mario yarabibonye ko Stella ari gukora uko ashoboye kose ngo amurinde gufungwa kuko nk’iyo Kamanzi ahamagara Police bari buze bakamufunga.

Yakomeje no gutekereza kumagambo Stella amubwiye ati “enough is enough niba ujya kuri police jyayo ndebe aho uzakura ibimenyetso cyangwa amafaranga yo gushaka umunyamategeko.”

Yahise ahamagara Zuba kuri telephone.

(PHONE CALL)

MARIO: Allo

ZUBA: Hey, good morning

MARIO: Good morning too

ZUBA: Umeze neza ko numva uri kuvuga nku wababaye?

MARIO: Yeah ntakidasanzwe ahubwo gusa ni kwakundi umuntu abyuka yumva atari ijana ku ijana.

ZUBA: Good, gusa call yawe irantunguye pe!

MARIO: Of course ntibyabura kuko ni ubwa- mbere nguhamagaye, nagirango nkubwireko akazi nakemeye.

Zuba acyumva Mario amubwira gutyo yari ari kunywa icyayi gihita cyimukora arakorora akiri kuri telephone Mario arabyumva.

MARIO: Is everything alright?

ZUBA: Yeah meze neza, ahubwo witeguye gutangira ryari?

MARIO: Ejo natangira ntakibazo.

ZUBA: Byiza, uyu munsi rero nka saa tanu ndumva bibaye byiza waza kuza aho nkorera ukahareba.

MARIO: Ntakibazo ndaba mpari, ubwo tuze kongera tubonane byee!

ZUBA: Byee kandi urakoze cyane.

MARIO: Ahubwo urakoze cyane ari wowe.

ZUBA: Urakoze gushima, ndakoherereza location y’aho nkorera.

Bamaze kuvugana Mario ategerereje bus ahita ayibona yinjiramo.

INT.

Ku rundi ruhande Stella na Kamanzi basigaye bavugana.

KAMANZI:

(Arakaye)

Impamvu wanze ko mpamagara police ni kariya gatipe ka kazererezi uri kurinda ngo batagafunga, Eeh?

STELLA:

Wagira ngo nkore iki se?

KAMANZI:

Agiye muri gereza iriya case yaba nayo irangiye, kubona ukunda agasore nka kariya birambabaza.

STELLA:

Okay, reka dukore ubukwe nk’uko wabinsabye gusa condition ni imwe.

KAMANZI:

Wow! Niteguye kugukorera burikimwe cyose wowe mbwira.

STELLA:

Uransezeranya ko utazigera ukora kuri Mario.

KAMANZI:

Ayii whatever, iriya nzererezi n’ubundi ntacyo nzayibaza gusa nimuvugana nawe uzamubwire atazongera kunyitambika mu nzira kuko n’ubu mbishatse yarara muri gereza. Hagati aho sawa ndabyemeye ahubwo icyumweru gitaha tuzahite tubana.

Uko bavugaga ibyo byose Kami murumuna wa Stella yabyumvaga ahita aza ubonako yishimye gusa ari kwirebeshwa ukuntu Kamanzi.

KAMI:

(Amwenyura)

Bofre, muraho neza?

KAMANZI:

(Aseka)

Uraho neza beautiful! Ko usa na Stella muravukana?

KAMI:

Yego, ninjye umukurikira. Ahubwo se ko mwaheze hanze mwaje munzu.

Kami acyivuga gutyo Stella yamurebye ikijisho Kamanzi ahita abibona.

KAMANZI:

Wenda nzicara ubutaha ubu abarwayi barantegereje.

KAMI:

(Amwenyura)

Okay ntakibazo.

Kamanzi yaragiye Stella ahita akurura Kami asa n’umurakariye.

STELLA:

(Arakaye)

Kami, uracyeka ibintu warurimo byo guha uriya mugabo karibu ari ibiki?

KAMI:

Ariko sis, humuka mwana umugabo afite amafaranga, ari handsome nawe wasariye kariya kajama, cyakoze uhora untungura.

INT.

Mario yageze kwa Chris aho ari kuba asanga Chris ari gufata breakfast.

CHRIS:

Bro, wakoze gutegura aka ka breakfast narimbyukanye hangover ya danger Kandi uzi guteka kabisa uyu mureti urimo inyanya ndawukunda, ahubwo uvuye he ko utigeze urya man?

MARIO:

Hari akantu nabyukiyemo njye ntago nkunda kugira ikintu mfata mu gitondo.

CHRIS

Jya ugerageza wana, ahubwo se uyumunsi ufite akahe ka gahunda ngo tujyane kuri Pharmacy?

MARIO:

Twakajyanye ariko mfitanye gahunda na Zuba mukanya ndajya kureba aho akorera ejo nzatangira akazi.

CHRIS:

Wow! Congratulations bro, ahubwo ambara tumukorere surprise agusangeyo mbere y’uko utangira akazi.

MARIO:

Icyo gitekerezo ni sawa wamugani reka nkore douche nze tugende.

Mario yagiye muri duouche Chris nawe arakomeza ararya.

INT.

Ku rundi ruhande Zuba ari mumodoka ari kujya kukazi avugira kuri telephone hari umuntu bahanye gahunda yo kuza guhurira mu kazi aho akorera.

EXT.

Ku rundi ruhande Chris na Mario bafashe ama moto berekeza aho Zuba akorera.

INT.

Zuba yageze ku kazi ahasanga wa mugabo bavuganaga kuri telephone ari kumwe n’umugore we araza arabasuhuza bigaragara ko baziranye.

Kumbe uwo mugabo ni papa wa Mario yazanye n’umugore we.

ZUBA:

Peter na Rose mumeze mute se ko nyuma yaho ntandukaniye na Kamanzi nabuze uko nza kubasura abana bameze bate?

ROSE:

Umva baraho ba bahungu barakuze na wamukobwa yabaye inkumi pe!

PETER:

(Aseka)

Ugirango ntibasigaye bansumba ra!

ZUBA:

Birumvikana pe! Hanyuma mwakwinjira nkabakorera ikawa mbere y’uko dutangira session dore muri iyi minsi nta mu assistant mfite.

Binjiyemo imbere, bakinjiramo moto zizanye Chris na Mario zihita zihagera.

Chris nk’uwisanga yaraje yiha karibu yinjirana na Mario.

Mario mukwitegereza neza yabonye papa we amera nk’ufashwe n’amashanyarazi, Peter nawe yabonye Mario arahaguruka bararebana.

READ OUT EPISODE 14🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *