Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP11

EPISODE 11

EXT.

Zuba yageze muri gare abaririza imodoka ijya Nyagatare baramubwira ngo nibwo ikigenda.

Yahise asubira mu modoka ye akurikira ya bus gusa yari imaze kumusiga ahantu hanini ashyiramo umuvuduko mwinshi atitaye ko hari n’icyamubaho.

Mario uko yari yicaye muri bus yabonye imodoka ya Zuba iri kubatera amatara ngo bahagarare gusa shoferi wa bus yanze guhagarara.

Zuba yabonye bus yanze guhagarara arihuta cyane ahita ayitambika imbere ibona guhagarara.

Yabonye bus ihagaze ahita asohoka mu modoka ye araza yinjiramo arabanza asaba shoferi n’abagenzi imbabazi ubundi ajya aho Mario yicaye

ZUBA:

Mfasha ntumbwire ko udashaka gusohoka muri iyi bus ngo tugende?

MARIO:

Zuba, ntakubeshye ntago nkiyumva neza sinkibashije guhanga n’ubuzima bwo muri uno mujyi pe!

ZUBA:

Ndakumva, wahuye na byinshi bibi byatuma utahakunda ngo cyangwa uzahakumbure gusa ntekereza ko hari impamvu ebyiri zagatumye uhaguma, iya mbere kugenda ntakintu ukoze ku rupfu rwa Steve ni ubugambanyi waba wikoreye kuko nta mahoro uzigera ugira nujya utekereza ko ntakintu wabikozeho.

Uko ari kumubwira gutyo abagenzi batangiye kujujura kuko batishimiye ko imodoka ihagaze, Mario arabibona afata igikapu we na Zuba basohoka muri bus.

Bageze hanze Zuba yahise afata uruhande rumwe rw’igikapu Mario nawe afata urundi ruhande binjira mumodoka basubira inyuma.

INT.  MU MODOKA

ZUBA:

(Amwenyura)

Ushaka ko nkubwira indi mpamvu ya kabiri yerekana ko kuguma i Kigali ariwo mwanzuro mwiza ufashe se?

MARIO

Ndatekereza iyo mpamvu ya kabiri kuyivuga atari ngombwa kuko ndayizi. (Aseka)

ZUBA:

(Aseka)

Ngaho mbwira rero.

MARIO:

Ni impamvu buri mugabo wese wo ku isi yareba akabonako ishyize mu gaciro.

(Aseka)

ZUBA:

Tell me please, Wallah ngira amatsiko menshi.

MARIO:

Iyo mpamvu ni wowe.

Mario akibimubwira yahise afata feri z’imodoka bitunguranye abaye nk’uwikanze.

MARIO:

Bigenze bite se ko uhagaritse imodoka kandi?

ZUBA:

(Ari kumwenyura)

Nyine sinzi uko nabivuga, ariko se ndamutse nkubajije ukuntu naba impamvu yatuma uguma inaha nabona igisubizo basi?

MARIO:

Nanjye ubwo sinzi uko nabivuga wana, gusa bifate gutyo.(aseka)

Gusa ibigaragarira amaso byo reka mbivuge, uri inshuti nziza wambaye hafi, ibintu wankoreye sinzi icyo nzakwitura, gusa nk’uko nabikubwiye ariya mafaranga yose wakoresheje nzayakwishyura uko byagenda kose, gusa warakoze cyane.

ZUBA:

Umva Kandi utangiye bya bindi byo kuvuga ngo uzayanyishyura. Gusa nta pressure ihari pe! Ahubwo tukivuga ibyongibyo hari offer ebyiri nshaka kuguha.

MARIO:

Zihe se noneho?

ZUBA:

Mbere na mbere reka tuvuge kuhantu ho kuba,  Chris twari twabivuganyeho mu minsi yashize urabona aba munzu nini kuba wenyine ngo aba abona bimugora, rero ni uko naje nkasanga wagiye yari yambwiyengo mugusabire niba byakunda uze mubane.

MARIO:

Arakodesha se?

ZUBA:

Oya, ni inzu ye bwite.

MARIO:

Cyeretse niyemera ko nimbona akazi nzajya muha ay’ubukode (rent)?

ZUBA:

Oh God! Chris si inshuti yacu se ubwo rent irakenewe koko.

MARIO:

Nuko bimeze pe!

ZUBA:

Okay, it’s fine ndabimunwira ahubwo dushatse niho twahita tujya.

MARIO:

Ntakibazo apfa kuba ari bwemere ko nzajya muha rent gusa.

ZUBA:

Byiza, indi offer rero niyi ngiyi.

Zuba yahaye Mario ibipapuro byanditseho kontaro (contact) y’akazi.

MARIO:

(Atunguwe)

Ibi ni ibiki se?

ZUBA:

Mu minsi ishize assistant wanjye yaragiye ubu ndi gukora Njyenyine kandi biri kungora pe! Iyo ni contract y’akazi nta kizamini, kandi nubona ibirimo utabyishimiye umbwire ibyo ushaka tubyongeremo.

MARIO:

This is too much pe! Uzi gute ko aka kazi nzagashobora njye ko nize ibitandukanye kure n’aka kazi kawe, ikindi ntago nize muri kaminuza, none ibyo wankoreye birahagije sinshaka kuzaza ngo nkwicire akazi.

ZUBA:

No way! Wowe nzakwigisha burikimwe wifata umwanzuro uhubutse, fata contract ubitekerezeho uzampa umwanzuro.

MARIO:

Okay, fine.

Bakomeje urugendo arinako bagenda baganira, Zuba ashyiramo indirimbo mu modoka…

INT.

Kamanzi na Stella baje kujyanwa mu rukiko biza kurangira barekuwe kuko polisi mubimenyetso byose yakusanyije niperereza yakoze byarangiye babonye ko Steve yapfuye kubw’impanuka.

Bombi nyuma yo kurekurwa bahuriye mu rugo kwa Kamanzi, gusa Stella n’ubu ntakivuga ibintu byinshi bigaragara ko byamurenze.

KAMANZI:

Stella, ntumbwireko utarareka kubitekerezaho n’ubu, yari impanuka dore byanarangiye byose n’amategeko yagaragaje ko turengana byari impanuka.

STELLA:

(Arakaye)

Byose byari impanuka, Eeh? Burikimwe cyose wavuze murukiko cyari ikinyoma, wowe n’umwavoka wawe mwatumye mbeshya.

KAMANZI:

(Aseka)

Ariko reka nkubaze, ufite ubwenge? Byose nabikoze kubera nde Eeh? Iyo nibeshya nkahingutsa ijambo ko ariwowe wamukubise iriya vase mumutwe byari bugende gute? Iyo ntabeshya ko yagukundaga akaba yari yafushye watekerezaga ko batari bwibaze kumpamvu yaje hano kunyataka murikumwe?

STELLA:

Wibeshya ngo ninjye wabikoreye, yego bari bumfunge nari nanabikwiye kuko nakabaye cyera hose naragiye kuri police nkayibwirako ariwowe washatse kwica Mario.

KAMANZI:

Ariko washyize ubwenge ku gihe, utekerezako waribugende ukababwira ko nashatse kumwica gusa ntakimenyetso nakimwe ufite batari kukwita umusazi? Uretse ko ntigeze nshaka no kumwicisha njye sindi umwicanyi.

STELLA:

Hhhha ariko wazagiye ureka kweri, ubuse simaze kukumenya muminsi micye tumaze tuziranye, iriya vaze nagiye gutecyereza kuyigukubita Steve ntiwaruri kumuniga wenda kumwica?

KAMANZI:

Hariya nawe urabizi narindi kwirwanaho, ahubwo reka tureke kuvuga ubusa dupange ubukwe.

STELLA:

(Aseka)

Urwaye mumutwe ariko?

KAMANZI:

Ako kajambo nakumvishije kenshi cyane, ahubwo reka njye kwa muganga hari umurwayi ngiye kuvura umaze icyumweru antegereje nguhaye icyumweru kimwe cyonyine ubukwe bukaba bwarangiye.

STELLA:

Ese urakomeje? Narinziko kuva biriya byose bibaye ugiye kundeka njyenyine none ahubwo nibwo utangiye?

KAMANZI:

Erega ndagukunda, wowe ntubibona? Ubu ikindaje inshinga nukuzabona witwa Stella Kamanzi

STELLA:

(Arakaye)

Go and f*ck yourself, umuntu utazi namazina yanjye cyangwa imyaka yanjye niwe uri kumbwira ngo arankunda? Ikindi se ubu ko mbizi ufite imyaka nka 40 ucyekako njye nabana n’umuntu undusha hejuru y’imyaka 10, noneho w’umwicanyi urwaye no mumutwe?

KAMANZI:

Wow! Wagarutse pe! Ubundi Stella uri aggressive gutyo niwe nkunda, anyway natinze cyane ariko nkubwire ikintu utari uzi, aha munzu mfitemo Camera ibyabaye byose yarabifashe n’ukuntu wishe Steve nakata iyo video yahantu umukubita ivaze,  niba nayiha kakajama ukunda ka gacyene cyangwa police nibyo ntaramenya, ahubwo byee Chr feel yourself at home turikumwe I love you!

STELLA:

(Arakaye)

F*ck you!

Kamanzi yaragiye Stella asigara ahongaho abitekereza byamucanze.

INT.

Ku rundi ruhande Zuba na Mario bageze aho Chris aba basangayo na Tacha ndetse na Sano bari mubusitani ndetse bazanye ya mbabura yotsa inyama bari kuzotsa hari imiziki urabonako hari akantu kameze nk’ikirori bateguye.

Sano yahise aza yiruka  ahobera nyina, Mario nawe asa nkusutama gato atanjyira kuvugisha Sano.

MARIO:

Bite se Sano?

SANO:

Ni Byiza.

MARIO:

Ko uri keza kurusha uko bajyaga bakumbwira se?

Sano kuberako atamenyereye Mario yanze kumusubiza, ako kanya Chris yahise aza ngo atwaze Mario igikapu.

CHRIS:

Bro, urakaza neza man narimbizi ko Zuba ari bukumvishe ukaza.

MARIO:

(Aseka)

Bivuzengo mwari mwampangiye shn.

ZUBA:

Cyakoze wangoye pe!

TACHA:

(Aseka)

The power of woman sha.

CHRIS:

Bro, feel yourself at home reka njye kukwereka icyumba cyawe ubundi uze du selebure pe!

Chris yagiye kwereka Mario icyumba azajya araramo Tacha na Zuba bahita bahana high five kuko Mario yemeye kuza.

INT.

Ku rundi ruhande Stella yaricaye ararira ari gutekereza ibintu byose biri kumubaho, imbere ye afite agacupa kibinini kuzuye, yahise afata telephone ahamagara Mario.

Kumuhamagara telephone yarinze yikuraho atayitabye arongera aramuhamagara bwa kabiri nabwo ntiyayitaba kuko Mario yari yasohotse hanze telephone yayisize.

Stella yahise yoherereza Mario voice note kuri WhatsApp

( WHATSAPP VOICE NOTE)

STELLA:

(Arira)

Mario, look ndabizi naraguhemukiye ariko ntibyari njyewe, buri kimwe cyose utekereza ko ari kibi naba narakoze nagikoze kubwawe, uwashatse kukwica cyagihe ni Kamanzi rero kuko njye na Steve twari tubizi tukanga kubikubwira kubwo kukurinda naragiye Kamanzi antera ubwoba ko nintemerako anyambika impeta ari bukwice mpitamo kubyemera, nibwo Steve yaje mbimubwiye yahise arakara ajya kwataka Kamanzi nanjye ndamukurikira gusa bari kurwana nashakaga gukubita Kamanzi ivaze, irancika yikubita k’umutwe wa Steve ni uko yapfuye,  sinagusaba ngo umbabarire kuko nta mbabazi nkwiye gusa warakoze ku bwa buri kimwe kuko wambereye inshuti nziza, urabeho ni aho mubundi buzima wenda ho tuzongera tube inshuti warambabariye.

Stella yamaze ku recordinga iyo voice note ayoherereza Mario ubundi ahita anywa bya binini byose, uko bigaragara ariyahuye.

EXT. 

Kurundi ruhande kwa Chris ikirori cyari cyaryoshye gusa Mario ntabwo yishimye uko bigaragara. Yahise yinjira munzu aragenda yicara kuburiri afata telephone abona Stella yamubuze ntiyabyitaho.

Yabonye ya Voice note arayifungura.

READ OUT EPISODE 12🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *