Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP12

EPISODE 12

Mario yafunguye ya voice note Stella yamwoherereje itarafunguka neza Zuba aba aje kumureba mucyumba ahita areka kuyumva.

ZUBA:

(Mu ijwi rituje)

Hey, ni karibu?

MARIO:

Yeah, injira ntakibazo.

Zuba yicaye iruhande rwa Mario atangira kumureba gusa ntakindi kintu avuga..

MARIO:

(Amwenyura)

What??

ZUBA:

(Aseka)

Just ndi kukureba nyine ntakindi.

MARIO:

(Avuga mu ijwi rituje)

Uri kuntera isoni, but it’s such mind blowing.

ZUBA:

Really?

MARIO:

Yeah, gusa uri kundeba nk’umuntu ufite ikintu ushaka kumbwira.

ZUBA:

Yego, ikibazo ndi kubona harigiye utaba convinced.

MARIO:

Try me.

ZUBA:

Look, ndabizi ibintu byose waciyemo ntibyoroshye, ndanabizi hari ibindi bintu byinshi ntazi kuri wowe, gusa njye nizerera mu kintu kimwe cy’uko iyo ibintu biri kugenda nabi aba ari itangiriro ry’ibindi bintu byiza biri imbere.

Whatever happened, happened and you can’t change that. Rero ufite gukomeza ukabaho uko byagenda kose ibintu byo kwigunga ukabireka.

MARIO:

(Ababaye)

Ndabyumva pe kandi nanjye nshaka kumera neza gusa bisa n’aho buri kintu cyose nkozeho kimera nk’ikivumwe, nta mahirwe ngira mu buzima.

ZUBA:

Niba hari umuntu ukumva ni njyewe, tumaze kubura papa numvaga isi indangiriyeho n’ubwo nari nkiri muto ariko byose narabirebaga ko papa ariwe wari inkingi y’umuryango, gusa hashimwe Imana yo yashyizemo mama imbaraga n’umurava akaturwanira ishyaka nubwo bitari byoroshye.

MARIO:

Ikintu gitangaje ni uko ingingo yo kurerwa na papa cyangwa mama iyo abandi bayivuze mba numva ari nka filime.

ZUBA:

(Atunguwe)

Gute se, wakuriye mu kigo cy’imfubyi se?

MARIO:

Basi iyaba ariho nakuriye nkaba ntazi umubyeyi wanjye n’umwe ubanza nari kuba mfite amahoro.

ZUBA:

So, what’s the story?

MARIO:

(Amarira ari kumanuka)

Namenye ubwenge nisanga mbana na nyogokuru ubyara mama, ntawundi muryango nari nzi, uwitwa mama yajyaga aza kunsura rimwe mu mwaka cyangwa ntanaze kuko yari afite abandi bana n’umugabo.

ZUBA:

So sad, and I’m so sorry. Papa wawe se?

MARIO:

Papa (Aseka)! Sinigeze mumenya kugeza igihe narimfite imyaka cumi n’itanu aho mama yaje kumbwira ngo ninze tujye gushyinyura nyogokuru wanjye ubyara papa ntigeze menya, uwo munsi niwo mama yanyeretse uwitwa papa ari kumwe n’abana be batatu n’umugore we.

ZUBA:

Basi se papa wawe mwaravuganye?

MARIO:

Mama yarabigerageje ngo aduhuze ariko uwitwa papa icyogihe yaramubwiye ngo ntamushaka hafi ye, iby’umwana avuga ko babyaranye ntabyo azi.

ZUBA:

Mbega umugabo utagira isoni.

MARIO:

You know the worst part (Aseka ababaye), njye na papa turasa.

ZUBA:

The worst part for sure. None kuva icyogihe byagenze gute?

MARIO:

Kuva icyogihe nakoze iperereza nza kumenya ko papa atuye i Kigali ariko nkavuga nti nyogokuru wanjye ubyara mama arampagije, burigihe byarambabazaga iyo abandi bana bankoreragaho urugomo bambwirango barantoraguye, kuko nta mama wanjye cg papa wanjye babonaga. Gusa nyogokuru wanjye niwe ntwari yanjye kuko yandwaniraga ishyaka nkabona burikimwe ariko abeza ntibaramba urabizi, ngejeje imyaka 16 nawe yarancitse yitaba Imana kubera uburwayi, icyo gihe ibyakurikiyeho ni ubuzima busharira bwo kwirwanaho ari ugukora nkibeshaho kandi nkanajya ku ishuli nta bufasha bw’undi muntu uwo ariwe wese.

ZUBA:

Ubu noneho ndabyumva, gusa kuva uyumunsi ndagusezeranya ko buri kimwe kigiye kumera neza.. ariko mbere nambere ngwino tujye kunywa wana, past is a dust.

MARIO:

Urakoze kunyumva, ubu noneho ndumva meze neza.

Barasohotse, urabona ko Mario noneho yishimye, gusa yasize telephone atumvishe ya voice note Stella yamwoherereje.

EXT. 

Kurundi ruhande Stella yari yaguye hasi kubera ibinini yiyahuje byinshi urufuzi ruri kuza,  gusa telephone ye hari nimero iri kuyihamagara yanditseho “Sister Kami”.

Muri karitsiye aho Stella atuye hari umukobwa mwiza bigaragara ko akiri muto nko mu myaka 18-20 uri kugenda ayoboza abaza aho Stella atuye.

Barahamurangiye araza akomanga aho Stella aba yumva ntago yitaba, arungurutse mu idirishya abona Stella aryamye hafi, akinguye urugi biranga yumva yakingiyemo imbere ahita atabaza kwa nyirinzu aho Stella akodesha azana urufunguzo barahakingura.

Bahise bahamagara ambulance bamujyana kwa muganga.

Amasaha yaricumye bigera mu mugoroba.

INT. 

Zuba aho yari ari kwa Chris yabonye butangiye kwira Sano yasinziriye amuryamisha mumodoka ahita ajya gusezera ba Mario.

ZUBA:

Guys, everything was good mwakoze cyane pe!

TACHA:

Man, njye nasinze ubwo urabanza ungeze murugo.

Chris yafashe Tacha kurutugu amujyana mu modoka, Zuba asigara avugana na Mario.

ZUBA:

Mario, thank you for today nizereko uribuze gufata umwanzuro mwiza kubijyanye na ya deal y’akazi.

MARIO:

Yeah ndaza kubitekerezaho gusa sinzi uko nagushimira pe!

ZUBA:

Ni ukuri ntabintu bikaze nakoze pe! Kandi iri ni itangiriro.

MARIO:

Naguhobera se basi?

ZUBA:

(Ari guseka)

Nukuri nanjye nabishakaga!

Zuba na Mario barahoberanye urabona ko hagati yabo harimo akantu k’urukundo ariko buri umwe aracyihagazeho.

INT.  St VINCENT HOSPITAL

Stella nyuma yo kwiyahuza ibinini byinshi abaganga bamwitayeho baramuvura ibinini yari yanyweye bimushiramo gusa aracyafite intege nkeya kuko bamushyizemo selumu.

Yagaruye ubwenge abona iruhande rwe aho aryamye ku gitanda hari wa mukobwa wamujyanye kwa muganga.

STELLA:

(Mwijwi rito)

Kami, uri hano?

KAMI:

Oh, sis urakangutse?

STELLA:

Nageze hano gute se ahubwo?

KAMI:

Ahubwo se kuki washatse kwiyahura sis?

STELLA:

Sinarinzi icyo gukora pe! Ahubwo se telephone yanjye iri hehe?

KAMI:

Ese ubwo urumva telephone yari ngombwa koko? Banza umere neza telephone yasigaye mu rugo, gusa n’ubu sindi kwiyumvisha ukuntu Stella mukuru wanjye nzi ufite umutima ukomeye yatekereza kwiyahura.

STELLA:

Umva, nzakubwira ni inkuru ndende pe! Gusa ndakwinginze bino bintu mu rugo ntibazabimenye.

KAMI:

Cyeretse numpa impamvu yumvikana naho nibitaba ibyo ntago nareka kubibabwira, kandi urabizi papa ntazongera kukwemerera ko uva mu rugo ngo ugiye gukora akandi kazi, nawe urabizi impamvu bakuretse ukikora ibyo ushaka ni ukubera cya kibazo wari wagize bagirango bikuvemo, ariko bigaragara ko ntakintu wigiyemo wabona warongeye ugakunda akandi gasore ka fake kakubeshya ndabizi ukunda nk’umusazi.

STELLA:

Kuri iyi nshuro noneho nakoze amakosa, gusa nayakoze kubera umuntu nkunda.

KAMI:

Wowe banza umere neza humura ibintu byose bizasubira ku murongo, ariko uzambwira buri kimwe cyose, Sibyo?

STELLA:

(Aseka)

Nzakubwira, ariko ujye unibukako ndi mukuru wawe ntukambwire untegeka.

KAMI:

(Aseka)

Copy that afande.

EXT.

Ni mu ijoro Mario aryamye atangira kurota Steve ahita ashigukira hejuru arabyuka ajya kunywa amazi mu gikoni ahita asanga Chris yicaye muri salon atarajya kuryama

MARIO:

Eh bro, ko utarajya kuryama umeze neza?

CHRIS:

Sha ntakubeshye ntago meze neza pe!

Mario yanyweye amazi araza yicara iruhande rwa Chris.

MARIO:

Okay, ngaho mbwira ni ikihe kibazo?

CHRIS:

Man, sinzi niba ndi mu nzira ya nyayo cyangwa ndi mubuyobe?

MARIO:

Gute se?

CHRIS:

Urabona, Tacha tuziranye kuva cyera nzi amabara ye yose n’ibikomere byose yagize mu buzima no mu rukundo, ni inshuti yanjye ariko iyo nabonaga ukuntu ari gucanganya abajama byarambabazaga, ndabizi yaryamanye nabajama benshi ariko mba numva ntawundi mukobwa nifuza sinzi niba ndi munzira ya nyayo.

MARIO:

Bro, iyo bigeze ku bakobwa sindi umuntu wanyawe wakugira inama gusa icyo nzi mu buzima nuko iyo wumva umutima ushaka ikintu runaka ntugikurikire ubaho wicuza, rero niba wumva umutima wawe umushaka ntiwite kuhahise he, kare Zuba yambwiye ijambo ryansigaye mumutwe ngo “Past is dust” rero witekereza ahashize he kuko muri twese nta muntu n’umwe wabona utarakoze amakosa ahahise he.

CHRIS:

Cyakoze nibyo bro, ahubwo thank you!

Gusa nawe reka nkuhe inama ntoya, niba hari feelings ufitiye Zuba ufatirane kuko niba hari umuntu nzi ufite umutima ukunda kandi utaguhemukira ni Zuba.

MARIO:

Man, ibintu by’urukundo sinzi ukuntu mba mbona ataribyanjye.

CHRIS:

Uzagerageze mwana, Zuba n’ubwo yatandukanye n’umugabo akaba anakuruta byongeyeho akaba afite n’umwana ndabizi umukobwa w’inzozi zawe ntago watekerezaga ko azaba ameze uko nguko, gusa twese turabibona ko agukunda.

MARIO:

Sinzi ibyiyumvo mfite uko nabyita gusa icyo nzi ni uko ibintu ari kunkorera ntago nabona icyo mwitura.

CHRIS:

Bro, umwana ni mwiza, afite amafaranga, aranagukunda bigaragara, fatirana amahirwe ataragucika.

MARIO:

Wamugani nibyo man, ahubwo uramuke reka nze njye kumuhamagara kuri telephone.

CHRIS:

Sawa brother

Mario yaragiye ahita afata telephone agiye guhamagara Zuba yibuka ko ya voice note Stella yamwoherereje atayumvishe arangije arayifungura atangira kuyumva:

( WHATSAPP VOICE NOTE )

STELLA:

(Arira)

Mario, look ndabizi naraguhemukiye ariko ntibyari njyewe, burikimwe cyose utekereza ko ari kibi naba narakoze nagikoze ku bwawe, uwashatse kukwica cyagihe ni Kamanzi rero kuko njye na Steve twari tubizi tukanga kubikubwira kubwo kukurinda naragiye Kamanzi antera ubwoba ko nintemerako anyambika impeta ari bukwice mpitamo kubyemera, nibwo Steve yaje mbimubwiye yahise arakara ajya kwataka Kamanzi nanjye ndamukurikira gusa bari kurwana nashakaga gukubita Kamanzi ivaze, iranshika yikubita k’umutwe wa Steve nuko yapfuye,  sinagusaba ngo umbabarire kuko ntambabazi nkwiye gusa warakoze kubwaburikimwe kuko wambereye inshuti nziza, urabeho naho mubundi buzima wenda ho tuzongera tube inshuti warambabariye.

Mario nyuma yo kumva iyo voice note byaramucanze amarira aramanuka, umujinya uba mwinshi.

READ OUT EPISODE 13🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *