Inkovu Zanjye Ikimenyetso cy’Inyenyeri Yanjye (My Scars the Sign of My Star) – EP09

EPISODE 9

INT.  VIVA RESTAURANT

STELLA:

(Arira)

It’s fine.

KAMANZI:

Bivuze ngo urabyemeye se?

STELLA:

Hari amahitamo yandi mfite se?

KAMANZI:

(Aseka)

Wivuga gutyo ariko nawe, basi seka abantu baboneko ari ibya nyabyo.

Kamanzi yahobeye Stella, gusa Stella byamucanze aracyarira. Uko bari muri ibyo hari umugabo wari uri gufata video acana amasiri na Kamanzi bigaragara ko hari ibyo baziranyeho, uwo mugabo ahita arecyera gufata video arangije hari aho yayohereje.

EXT.

Ibyo birangiye Stella yasohotse muri restaurant arira arumva ataramenya ibimubayeho ibyo aribyo, Steve nawe yakomeje kumuhamagara kuri telephone ntiyayitaba.

INT. St VINCENT HOSPITAL

Mario yatangiye gukira gacye gacye yarabyutse afata telephone ye ngo ahamagare Stella, arebye yitonze muri call history abonamo ko hari umuntu wahamagaye papa we..

Yahise ahamagara Steve kuko yari ari aho hafi inyuma y’urugi amwumva ari kuvugira kuri telephone.

MARIO:

(Arakaye)

Man, nibiki wakoze?

STEVE:

(Atunguwe)

By’ibiki se kandi? Umva narindi kuvugana na Boss arambwiyengo nitutaza uyumunsi mukazi ntituzongere gusubirayo kandi nakagiye nkamutera injuga ariko Stella sinzi iyo yagiye pe!

MARIO:

Winjijisha ndi seriye man, ni wowe wahamagaye papa?

STEVE:

What? Bro gute nahamagara uriya mu karitasi n’ukuntu nzi yagutereranye mu bihe wari umukeneye, ubwo nakwibagirwa umunsi wa mbere tuza I Kigali umbwira ngo tugiye kurara kwa papa wawe akatwirukanira ku marembo ngo umugore we n’abana be batatubona nk’aho wowe utari umwana we.

MARIO:

Ubwo ni Stella wamuhamagaye, icyonzicyo arambona. Namubwiye inkuru yanjye na papa yarI ayizi arengaho aramuhamagara koko.

STEVE:

Bro, tuza man ntabirenze naza arakubwira impamvu yamuhamagaye.

Bakivuga ibyongibyo Mario yabonye hari nimero atazi imwoherereje video kuri WhatsApp, ahita ayifungura atangira kuyireba abona irimo Kamanzi ari kwambika impeta Stella.

MARIO:

(Atunguwe)

Bro, aka gakobwa kari mu biki man?

STEVE:

Akahe gakobwa man, ubwo ibintu byo kuri social media nibyo uri kumbwira ngo ndebe Ngiye kubura akazi.

MARIO:

Fata telephone urebe man Stella yambwitswe impeta na wa murezi w’umugabo ngo ni Kamanzi. Abakobwa we?

Steve yabanje kugira ngo Mario aramubeshye arebye neza abona nibyo.

STEVE:

(Ari kwivugisha avuga gacye)

Ah Stella, ubu ibi nibiki wakoze kweri ugamije iki?

MARIO:

Uramvugishije?

STEVE:

Oya, ndumva numiwe man. Guma hano njye gushaka Stella ndaje

MARIO:

Genda umurebe gusa simbyumva pe!

Steve agiye gusohoka akigera kuri reception yo kwamuganga umu Receptionist yaramuhamagaye.

RECEPTIONIST

Boss, umurwayi witwa Mario Ishimwe si uwanyu?

STEVE:

Yego.

RECEPTIONIST

Nagirango mbahe fagitire y’ibitaro.

STEVE:

Ntakibazo wayizana tukareba.

Steve yarebye fagitire abona barishyuzwa 115,000RWF.

STEVE:

(Atunguwe)

Oh haa! Aya mafaranga angana gutya se amazemo iminsi ibiri murumva hari ubutabera burimo kweri kandi afite mituel?

RECEPTIONIST

Boss, njye bampaye iyo fagitire ngo nyibahe sinjye wayikoze, ikindi reba details neza hariho igiciro cya buri service bahaye umurwayi wanyu.

Mario yasohotse agiye gufata akayaga hanze asanga Steve ari gutongana n’umu Receptionist

MARIO:

Byagenze gute Steve?

STEVE:

Man, ntacyo ni akantu namubazaga ntakindi

Bakiraho Zuba nawe yahise aza.

ZUBA:

Wow! Mario ndabona umeze neza biranshimishije ko ubasha gusohoka noneho, ariko ndabona wagirango hano hari ikintu cyabaye?

RECEPTIONIST

Uwo musore ndi kumubwira ibintu bya fagitire bagomba kwishyura akuvugisha ngo ni menshi.

MARIO:

Steve, zana iyo fagitire turebe.

Mario nawe yarebye fagitire isura irahinduka ukuntu Zuba arabibona ko bashobora kuba ntayo bafite.

Mario yahise abwira Steve ngo aze bavugane gato ku ruhande.

MARIO:

Man, aya mafaranga ko arimenshi ntayo mfite none aha?

STEVE:

Umva nanjye mfite 20,000RWF gusa imbere n’inyuma kandi na boss ntiyaduha avanse tumaze iminsi tudakora yanambwiye ngo aratwirukana ahubwo.

MARIO:

Nanjye kuri Momo mfiteho nka 40,000RWF kandi ubu Nyir’inzu nawe arenda guteramo.

STEVE:

Umva man turaba tubahaye ayo cyangwa Stella nimubona mubaze niba hari ayo afite duterateranye.

MARIO:

Wapi Stella mureke nubu sindamenya ibye ndumva namurakariye ahubwo umbabarire kukugora mwana. Ejo bakunze ko ntaha ndumva meze neza nahita ntaha nkareka no kongera amafaranga bazanyishyuza.

STEVE:

Reka nonsense ntakungora ahubwo ni uko nanjye ntacyo mbona ngufashije ariko tuza turayabona, ahubwo reka njye kureba Stella wowe genda Zuba akwiteho ariya ni amaboko azaguha sha Hhhh

MARIO:

Genda genda ndakuzi ubwo uratangiye.

Steve amaze kugenda Mario yarahindukiye abura aho Zuba arengeye.

Zuba yahise ajya aho bishyurira yishyura fagitire yose ya Mario ahita agaruka aca kuri canteen agura uducupa dutatu twa juice asanga Mario yicaye hanze ku ntebe iri mu busitani bwo kwa muganga.

EXT.

ZUBA:

(Mu ijwi rituje)

Twakwicarana ntakibazo se?

MARIO:

Ntakibazo icara, ahubwo narinyobewe aho urengeye.

ZUBA:

Mbonye uri kuvugana na Steve njya kugura juice muri canteen ahubwo dore acyira akangaka ka pomme ni keza ku muntu watakaje amaraso, uryoherwe.

MARIO:

Urakoze cyane, gusa ntibyari ngombwa kwigora.

ZUBA:

Oya nta kwigora ntako pe! Ahubwo se Steve agiye hehe ko narimuzaniye nawe.

MARIO:

Arambwiye ngo hari utuntu agiye gucyemura gato.

ZUBA:

Okay, ah nkubaze akantu gato?

MARIO:

Yego ntakibazo mbaza.

ZUBA:

Ko nta papa wawe, mama wawe cyangwa abavandimwe bawe nigeze mbona baza hano kugusura batuye kure?

Zuba akibimubaza, Mario yabaye nk’uhindutse amarira aramanuka ubonako ababaye na juice yarari kunywa ayitereka hasi.

ZUBA:

Mario, is everything okay?

MARIO:

(Ababaye)

It’s fine, ni uko haribyo ntecyereje.

ZUBA:

Hari icyo mvuze cyitari cyiza se?

MARIO:

Kubyo warumbajije bijyanye na family, it’s complicated ahari wenda nazabikubwira ubutaha.

ZUBA:

Okay, I’m sorry and it’s fine igihe uzumva uri tayali uzambwire nzishimira kubyumva.

MARIO:

Ariko bisa n’aho uri umuntu mwiza ahubwo mfite amatsiko yo kumenya inkuru ibirinyuma niba ntacyo bigutwaye.

ZUBA:

(Amwenyura)

Is that a compliment?

MARIO:

Yeah, it is.(Aseka) Ahubwo mbwira, what’s the story behind?

ZUBA:

(Avuga atuje)

Nyine mfite mama, n’umuvandimwe w’umukobwa ariko aracyiga muri secondary yiga aba mu kigo, ikindi mbana na mama wanjye n’ubwo yagize ibyago akagira impanuka umuriro w’amashanyarazi wigeze kumukubita birangira arwaye pararize nta n’ubwo akivuga agendera mu kagare ariko biraruta kumubura kuko ndamukunda cyane kuko she’s my hero.

MARIO:

I’m sorry wihangane pe! Papa wanyu se?

ZUBA:

(Avuga amarira ari kumanuka)

Papa yapfuye ahanutse ku gikwa yari umwubatsi icyo gihe nari mfite imyaka icumi murumuna wanjye we urumva yarafite hafi umwaka we nta n’ubwo azi papa amubona ku ifoto gusa.

MARIO:

Ihangane pe! Akenshi ahahise niho hatuma abantu bakomera kurushaho upfa kudaheranwa nabyo gusa.

ZUBA:

Yeah nibyo pe! Gusa nyuma narize bigoranye mama akaturwanira ishyaka ku buryo yirirwaga acuruza imbuto n’imboga mu masoko yataha nimugoroba hari restaurant yajyaga kozamo ibyombo agakoramo n’amasuku agataha hafi saa saba z’ijoro kugirango haboneke ibyo kurya tunajye kwiga.

MARIO:

Wow! Mama wawe nkuko wabivugaga n’umuntu udasanzwe pe! Nonese ko ugaragara ko byaciyemo, what’s your successful story?

ZUBA:

Urumva nize nshyizeho umwete mbona amanota meza njya muri kaminuza niga ubuvuzi ariko ishami ry’indwara zo mumutwe kuko nakuze nta papa mfite ndeba n’ubukene dufite numvaga nshaka ikintu kizahindura ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye ariko bikagira n’icyo bimarira society kuko nabonaga abanyarwanda muri rusange bijyanye n’ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo hari umusanzu nagombaga gutanga.

MARIO:

Wow! I’m impressed kabisa, hanyuma byaje kugenda gute rero?

ZUBA:

Urumva ndi muri kaminuza niho nahuriye na Chris ndetse na Tacha tuba inshuti n’ubwo twigaga mu mashami atandukanye, rero kubera gukura nta papa numvaga ninakundana nzakundana n’umuntu undutaho nk’imyaka hagati yicumi na makumyabiri aho niho naje guhurira na Kamanzi yari prof wa Tacha turakundana nsoje kaminuza dukora ubukwe.

MARIO:

Then mwaje gutandukana gute?

ZUBA:

Urumva tukimara gushakana nawe yahise areka kwigisha ashinga ibitaro, ariko akaba n’ubundi tukibana atarashakaga ko tubana na mama ndetse na murumuna wanjye kandi ntibyari bukunde, atangira kutajya ataha mu rugo, mbese ndamubura kandi nari ntwite, ibyo byose nabiciyemo na nyuma yo kubyara yazaga murugo gacye n’igihe tubonanye Sano agejeje nk’imyaka itatu mwaka divorce ntangira ubuzima bwanjye nawe akomeza ubwe…

Bakomeje kuganira hashira umwanya munini.

EXT.  

Kurundi ruhande Steve yagiye gushakisha Stella amusanga yicaye ahantu kumuhanda ari kurira.

STEVE:

(Yahagiye)

Mhn, uranyahagije nukuri ntiwabyumva…, ubundi se uri gukora iki hano umuntu bambitse impeta ko ajya gu serebura aza kwicara ku muhanda?

STELLA:

(Arira)

Iby’impeta wabikuyehe se kandi wowe?

STEVE:

Hari umuntu woherereje Mario video yawe bari kukwambika impeta da?

STELLA:

(Arira)

Na Mario yabimenye se? Umva ndapfuye noneho.

STEVE:

Reka ibyo kuvugango urapfuye, ubundi mbwira wakundanye n’uriya mugabo ryari ku buryo akwambika impeta? Ikindi nigute nyuma y’ibyo uzi twakubwiye yakoreye Mario wabirengaho ukemerako akwambika impeta, ntureba ko ari kugukina wowe? Sinzi aho ubwenge wabushyize pe!

STELLA:

(Arira)

None nari bukore iki ko yaragiye kwica Mario se?

STEVE:

Ngo?

STELLA:

Urumva hariya Mario arwariye yahateze camera ibiberamo byose arabizi rero turi muri restaurant yambwiyengo hari umuganga yari yatumye kuza kwica Mario anyereka agiye kumuterera umuti uribumwice muri selumu niko kumbwirango na nyambika impeta nkahakana arahita amwica nuko nabyemeye.

STEVE:

(Arakaye)

Son of b*tch! Tugende ujye kunyereka aho atuye.

STELLA:

Sinshaka intambara please?

STEVE:

(Arakaye)

Stella, tugende cyangwa unyoherereze location nijyane kandi mfasha sinsubiremo uriya mu karitasi ndamurambiwe.

STELLA:

Basi tugende dore atuye hano hafi na moto nk’iminota itanu.

Bahise batega moto bajya kureba Kamanzi, bageze ku gipangu Steve asunika uharinda arinjira n’umujinya mwinshi ajya gukomanga asakuza cyane abwira Kamanzi ngo nakingure.

Kamanzi yumvishije urusaku ahita aza gukingura, agikingura Steve atangira k’umukubita ibipfunsi byinshi.

Wa mu security urinda kwa Kamanzi yumvishe bikomeye ahamagara police.

Kamanzi nawe yatangiye kwirwanaho, we na Steve bakomeza kurwana.

Stella byaramucanze ahamagara telephone ya Mario gusa Mario yari yayisize mu cyumba cyo kwa muganga arikumwe na Zuba hanze.

Uko Steve ari kurwana na Kamanzi yakubise umutwe kumeza asa nkutaye ubwenge Kamanzi ahita amufatirana  atangira kumuniga.

Stella yarabibonye ahita afata ivaze yariri aho hafi ngo ayikubite Kamanzi kugirango arekure Steve kubera ubwoba no gutitira iramucika yikubita ku mutwe wa Steve ntiyongera kunyeganyega.

STELLA:

(Ari gutitira n’ubwoba bwinshi anarira)

Ni ibiki nkoze koko?

KAMANZI:

Umva ntago agihumeka already yamaze gupfa.

STELLA:

(Arira)

No, oya urambeshya ntago bishoboka.

Bakiri muri ibyo bumvishe polisi, bose birabacanga batangira kurebana.

Polisi yabaguyeho barahagarara baba nk’amapoto.

READ OUT EPISODE 10🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *